Ubutabera kw’ihanurwa ry’indege ryo kuwa 6 Mata 1994 no kurenganura Agathe Habyarimana

Nshuti, bavandimwe,
Mugire amahoro !

Uyu munsi twiyemeje gukoresha ubu buryo bwo gukusanya inkunga bwitwa « GoFundMe ». N’ubwo twari twaragerageje kwirwanaho twenyine, ubu twiyemeje, tunemeranya, kubasaba inkunga mugushyigikira umubyeyi wacu Agathe Kanziga, umufasha wa Nyakwigendera Perezida Yuvenali Habyarimana.

Nyuma y’aho yibasiwe n’ibinyamakuru bikorera agatsiko k’abishe umubyeyi wacu kakanafata ubutegetsi ku ngufu mu Rwanda, benshi muri mwe batugejejeho ibyifuzo n’uburyo bwakoreshwa mu kudutera inkunga ngo ashobore gusaba ubutabera bwo guhagarika abakomeje kumusebya bamushinja ibinyoma. Inkunga yanyu izamufasha kandi mu kubona ubwunganizi ku kibazo cy’ubuhungiro kuko amaze imyaka irenga 27 atagira ibyangombwa. Ibibazo bye byahinduwe ibibazo bya politiki bigera n’aho bamwima uburenganzira ahabwa n’amategeko arengera ikiremwa muntu. Kuri ibyo hiyongeraho ikibazo cy’ihanurwa ry’indege kw’italiki ya 06.04.1994 bashaka guhishira kandi Umuryango w’abibumbye (ONU) waremejeko ariryo ryabaye intandaro y’ubwicanyi bw’itsembatsemba n’itsembabwoko bwabaye mu Rwanda. Imiryango yose y’abari mu ndege nayo ikeneye ko uwakoze iryo shyano ashyirwa ahagaragara, maze nayo igafatwa mu mugongo, igahozwa. Kandi n’abandi bose bagendera mu kuri bakeneye ko gushyirwa ahagaragara.

Murumva rero ko inkunga yanyu ikenewe cyane, kuko izadufasha gushakira uburenganzira bwa muntu umubyeyi wacu no gushyira ukuri ahagarara.

Ababishaka mwese n’ababishoboye, dushyire hamwe, umubyeyi wacu tumutabarize kandi tumuheshe uburenganzira bwo gusaza neza. Turabashimiye mwebwe mwese ku bugira neza bwanyu kandi tubasabye kumenyesha inshuti n’abavandimwe uyu mugambi. Muhorane n’Uhoraho!

Umuryango wa Habyarimana

Amakuru arambuye kuri iki gikorwa wayasanga hano >>>>

1 COMMENT

  1. L’attentant contre l’avion du Président Habyarimana est un fait établi de sorte que nul ne discuter ou contester son existence. Il en est de même de ses auteurs. La politique et la droit ne se mélange pas. Là où s’installe la politique, le droit déguerpit. Le problème ici est donc strictement politique. Se pose alors la question de savoir comment faire pour que le droit retrouve sa vraie placé actuellement occupée par la politique.
    Dès lors que les médias français sont les relais de Kagame et que les politiques observent le silence de cathédral ou s’expriment vaguement pour que les Français en l’espèce ne puissent pas se faire une opinion objective sur ce déni de justice flagrant, la méconnaissance de la loi par ceux qui sont censés la respecter au premier chef ne sera jamais portée à la connaissance des Français.
    A mon sens, il faut appeler l’attention des politiques Français. Ils pourront se faire une opinion objective sur ce cas. L’acteur central n’est pas Kagame mais l’auteur de cet attentat ou le criminel, peu importe sa fonction et son rang social. L’immixtion de Kagame ou qui que se soit opérant pour le compte du régime Kagame ou de celui-ci dans cette affaire sera la preuve que l’auteur du crime est bel et bien lui et devra être traité comme tel.
    S’agissant des infamies et propos scatologiques en tous genres contre le Veuve Habyarimana, il faut actionner judiciairement les auteurs des méfaits. Pour être plus concret, l’auteur des méfaits n’est autre Alain Gauthier, employé de Kagame opérant en France contre les exilés rwandais listés par celui-ci. Par conséquent, il faut tout faire pour le mettre hors d’état de nuire. Il est dit que la France est un Etat de droit et que les juges sont au service de la justice pour tous y compris les exilés rwandais. Tout Rwandais assoiffé de la justice pourra apporter sa contribution. Il me semble invraisemblable qu’en France, Etat de droit, un individu puisse impunément faire les tours de France pour perturber la tranquillité des paisibles exilés Hutu Rwandais, le tout alors que c’est un fait établi qu’il est employé du Gouvernement Rwandais opérant pour le compte de Kagame et les siens. C’est l’inertie des Rwandais, victimes des infamies et ignominie de Gauthier Alain qui encourage celui-ci et qui, conséquemment prospère dans ses méfaits. Agissez plus et parlez moins.

Comments are closed.