Ubutumwa bugenewe RDF – Ingabo z’Urwanda: Agapfa kaburiwe ni impongo (un homme averti en vaut deux/forewarned is forearmed)

Ku bayobozi b’Ingabo,n’ ingabo z’urwanda muri rusange :

Mu ijambo Kagame aherutse kuvuga mumuhango wo kwibuka abazize Jenoside kunshuro ya 22 yavuze ko ahora yifuza abamuha imbarutso n’urwitwazo rwo gukora Jenoside yarangije gutegura – ibi yongeye kubisubiramo no kubishimangira mukiganiro yagiranye n’Abanyamakuru. N’ubwo atakoresheje ijambo Jenoside ubwaryo ariko imvugo yakoresheje yarumvikanaga kuburyo nta rujijo ruyirimo nabusa icyo yavugaga – Mumagambo ye bwite yagize ati « Bazagira rimwe baduhe uburyo tubone aho duhera… »

Nkuko amaze kubigaragaza mumyaka yose amaze ku intebe y’ubugizi bwa nabi, usibye urwango yanga abitwa Abahutu byumwihariko, Jenoside Kagame ategura gukora si Jenoside y’Abahutu gusa ahubwo ni Jenoside y’abo yikanga bose arwaye kwikiza kandi Abayobozi b’ingabo muza ku isonga mubo Kagame arwaye kwikiza ku bwinshi.

Birababaje kubona Kagame mwaramuhaye rugali akaba abica, akabafunga, cyangwa akabirukana uko ashatse n’aho ashakiye mukarebera gusa buri umwe wese muri mwe agategereza umunsi we ubwo azaba ariwe utahiwe. Muri rubanda ho sinakubwira… Abanyarwanda abamaraho ababo bagategekwa kumusingiza iteka… Abasirikare bakuru ubu murakuranywa gushinjanya ubusa ngo mwavuze ko Mwidishyi ari Mwidishyi…

Ngabo z’u Rwanda, ndabibutsa ko imyitwarire yanyu mwebwe ubwanyu ariyo iha Kagame ububasha bwo kubagaraguza agati no kubica urubozo no kwica Abanyarwanda uko yishakiye. Nimwebwe n’Abapolisi akoresha muri ibyo byose.

Jenoside n’ubundi bwicanyi bwose Kagame ateganya gukora ni mwebwe n’Abapolisi azategeka gukora ayo mahano.

Niba mukomeje kurebera akarengane gakorerwa Abanyarwanda, ndabizeza ko kwihangana kw’Abanyarwanda gufite aho kugarukira ko amaherezo atari kera imbarutso n’urwitwazo Kagame yifuza azabibona – intambara Kagame yifuza azayibona kandi ni mwebwe bambere azaheraho; ikindi kandi, ikimutera kwifuza intambara ni uko azi neza ko atariwe cyangwa abana be bazayirwana, ni bene rubanda azategeka kumupfira. Nagirango mbibutse kandi ko ubwicanyi bwose azabakoresha mukamwumvira muzabubazwa n’amateka.

Iki ni igihe cyo guhitamo aho mushaka kubarizwa imbere y’amateka, imbere y’Abanyarwanda, n’imbere y’Imana.

Agapfa kaburiwe ni impongo (un homme averti en vaut deux/forewarned is forearmed).

Imana ibane na mwe.

Martin Ntiyamira

Victoria, BC, Canada.