Ubutumwa bwa Cassien Ntamuhanga, mu gikorwa cyo kwibuka bose, avuga nka kamuntu!

Twe nk’Abaryankuna, twemera ko icyumweru cyo kwibuka ndetse no mu binde bihe byose abantu bateraniye hamwe bari Kwibuka, igihe batari kwibuka abantu runaka cyangwa ubwicanyi runaka, bazwi neza, wenda bari kwibuka nk’abatutsi baguye muri kiliziya ya Nkarubuye, abasenyeri baguye i gakurazo, impunzi zaguye mu nkambi ya Kibeho n’abandi bazwi neza gutyo. Ibitari ibyo dusanga ari ngombwa kwibuka Jenoside Yakorewe abatutsi n’ubundi bwicanyi bwibasiye Abanyarwanda butiswe Jenoside.

Hano Nanejejwe ko ari ukwibuka bose, ni ukuvuga kwibuka abatutsi bapfuye, bishwe birumvikana, hanyuma tukibuka n’abahutu bapfuye nabo bishwe, ariko ni nangombwa nanone kwibuka ko abo bantu bishwe n’abanyarwanda, bamwe bo mu bwoko bw’Abahutu, abandi abo mu bwoko bw’Abatutsi. Nubwo atari bose bagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

Murumva rero uburemere bwayo mahano. Njyewe rero ku giti cyanjye abo bantu bose bagerageje kunyica, bose barankomerekeje k’umubiri, banankomeretsa no k’umutima, nubwo bitarangira, kuko ubundi baravuga ngo dore intorezo igezwe ku gishyitsi, kandi ntawirata acyambaye imyenda y’urugamba, birakwiye ko yakwirata ahubwo arimo kuvanamo imyenda y’urugamba. Kuko tumaze kubona ingero nyinshi z’abantu, bari bazi ko bacitse ku icumu, ariko bagakomeza kurigwaho, kandi bazira nanone icumu ryahitanya abo twibuka ubungubu bapfuye mu myaka ya za 90. 

Birababaje rero, dutegereje umunsi u Rwanda ruzatangarizwa ituze, hagatangazwa ko hunamuwe icumu, hagatangazwa ko intambara umunyarwanda ahangana nundi munyarwanda ishyizwe ho iherezo.

IBITEKEREZO BYE YONGEYE kuri Icyo gikorwa

Icyambere mwese muzi ko mu Rwanda hari imiryango myinshi yashyingirany, bamwe ari abahutu abandi ari abatutsi, bagashyingirana bakabyara. Hanyuma mu gihe cya Jenoside kigeze, iyo wabaga uri umututsi ibyo ntacyo byagufashaga n’ubundi waricwaga, wenda ntihabura bake byafashije, ariko ntibabuzwaga kubona bene babo kwichwa kandi bicwa nabitwa ko bafitanye isano nuwo bashakanye. Ntabyo nta rupfu rurenze urwo. Na FPR mu bwicanyi bwayo nayo iyo yabaga yakwitumye ntago wayiratiraga ngo dore mfite umugore cyangwa ngo mfite umugabo w’umututsi nayo yarakwicaga. Kandi nanone ibyo birasa n’ibindi, kubona abantu wavuga ko ari bene wanyu bari kwicwa nabo washatsemo, nabyo n’ubundi nta rupfu rurenze urwo. Gusa uko byagenda kose ntabapfira gushira. Iyi miryango y’abahutu n’abatutsi yarapfushije ku mande zose, k’ubabwira ngo rero nibibuke igipande kimwe, kandi bo imiryango yayo migari yagutse ivangavanze, ibyi nibyo kubacanganyisha, nukubatesha umurongo, ibyiza kuri bo ni ukwibuka inzirakarengane zose zapfuye kuko zapfuye zizira amako yabo, zizira uko zavutse.

Icya kabiri : Interahamwen’abazifashishe bishe abantu tureba, n’inkotanyi n’abazifashije nabo bica abantu tureba, FPR nka nyina w’Inkotanyi zagize uruhare muri bumwe muri ubwo bwicanyi bwahekuye u Rwanda, itegeka abanyarwa kwibuka igice cyimwe cy’abanyarwanda, ikanabibutsa igice kimwe cy’ababishe, birumvikana iba yikingira ikibaba. Nyeka ko n’Interahamwe iyo ziba zikiriho, zifite uburyo ki , ubushobozi runaka, nazo ziba ziba zitegeka abantu kwibuka igice kimwe. Ntabyo birumvikana zikingira ikibaba. Twe rero nk’abantu babonye izo nkoramahano zombi, tukaba tuzi uko abo twibuka bapfuye, tukaba tuzi ko nt’amakosa bari bakoze yagombaga kubakatira urwo gupfa, tukaba tuzi ko icyo bose baziraga, ikita rusange ari ubwoko, uko bavutse, kandi akaba ari ibintu batigeze bahitamo. Nk’abantu bavuye mu bubata bwa FPR, nindi myumvire icuramye tugomba kubibuka kandi tukabibukira hamwe.

Icya gatatu : Nk’abantu barokotse, wararokotse jenoside yakorewe abatutsi, wawa wararokotse ubwicanyi bw’akorewe abahutu, ibyari byo byose uzi akababaro wahuye nako, byaba biteye isoni wumva akababaro kawe karuta akundi mugenzi wawe wanyuze mu bintu nkibyo wanyuzemo, nsanga byaba ari nko kunnyenga Imana yakurokoye. Twe kugendera kubitekerezo, iterabwoba, n’ubuhezanguni bwa rukabankabara, dutere intambwe tubere u Rwanda, abato kuri twe, imbuto zejo, tubereke ko umuntu ari nkundi, nibura duhe agaciro abatuvanywemo nta ruhare babifitemo.

Niba muri iki gihe abaturanyi batabarana batarebye amoko, niki gituma abantu badahurira hamwe ngo bibukire hamwe abatabarutse bishwe bazira uko bavutse, dore ko abenshi muri bo tutanabashije kubaherekeza mu cyubahiro. Nimubona ko impamvu zibyo byose ari uko dutega amatwi abagize uruhare muri uko guhitana abo bantu? Niba nta ruhare wagize mu kwica abo bantu, niki kikubuza kwifatanya n’abandi, niki gituma urwanya n’abandi babikora, ko kurirana n’abarira anri ingagagaciro z’ubumuntu, n’indangagaciro z’ubukristu kubabwemera.

Cassien Ntamuhanga