UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI WA FDLR KU ISABUKURU Y’IMYAKA 20 FDLR IMAZE ISHINZWE

UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI, INSHUTI Z’URUGAGA FDLR N’ABANDI BANYARWANDA KU ISABUKURU Y’IMYAKA 20 URUGAGA FDLR RUMAZE RUSHINZWE NO KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’UMURIMO KU WA 01 GICURASI 2020.

POSTED BY: URUGAGA MAY 1, 2020
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI, BAVANDIMWE,

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

Tubaramukije mu ntego y’Urugaga rwacu FDLR. Nimugire UBUTABERA, AMAHORO n’UBWIYUNGE nyakuri byo nkingi y’AMAJYAMBERE nyayo. Tubifurije kandi amahoro n’umugisha biva ku MANA ishobora byose.

Tariki ya 01 Gicurasi 2000, tariki ya 01 Gicurasi 2020, imyaka ibaye 20 Urugaga rwacu FDLR ruvutse kandi ruri ku rugamba rwiyemeje rwo kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda batsikamiwe n’ingoma ngome nkoramaraso y’igitugu n’iterabwoba ya FPR- INKOTANYI iyobowe na Paul Kagame n’agatsiko ke. Kuri uyu munsi kandi, mu rugaga rwacu twifatanya n’abatuye isi yose kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka wahariwe umurimo, ku babyemera na none tuzirikana YOZEFU Mutagatifu urugero rw’abakozi.

Tubifurije kwizihirwa n’iyo minsi mikuru yose.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI, BAVANDIMWE,

BANYARWANDA BANYARWANDAKAZI

Kuva ku itariki ya 01 Ukwakira 1990 igihugu cy’u Rwanda cyashowe mu ntambara na FPR-INKOTANYI. Iyo ntambara yatumye u Rwanda rugwiririrwa n’ishyano rikomeye ryo muri 1994 aho imbaga itabarika y’abanyarwanda yatikiye,abarokotse benshi barahunga, ndetse n’abanyamahanga bayiguyemo. Ku bw’ubugome ndengakamere buranga FPR-INKOTANYI, amaraso akomeje kumeneka ari imbere mu gihugu, ari no mu bindi bihugu impunzi z’abanyarwanda zahungiyemo.

Tubibutse ko muri 1996 aribwo impunzi zari mu makambi mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa zagabweho ibitero. Amakambi arasenywa, impunzi zimwe zisubizwa mu Rwanda ku ngufu, izindi zicwa umugenda, izirokotse zihungira mu mashyamba ya Kongo no hirya no hino ku isi. Nubwo byagenze bityo, FPR-INKOTANYI ntiyigeze isubiza inkota mu rwubati yakomeje umugambi mubisha wayo wo kuzimarira ku icumu muri ayo mashyamba. Bituma zimwe mu mpunzi zifata icyemezo cya kigabo cyo gushyira hamwe zishinga ku wa 01 Gicurasi 2000 Urugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda (FDLR).

Ni muri urwo rwego Urugaga FDLR rutahwemye kumvisha amahanga ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda kugira ngo gikemurwe mu mahoro, binyuze mu mishyikirano itaziguye hagati y’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda n’ubwo butegetsi bwa FPR-Inkotanyi, maze impunzi zitahe zemye mu gihugu cyazo cy’u Rwanda nta maraso akomeje kumeneka.Gusa Leta y’u Rwanda yo ntibikozwa, yatereye agati mu ryinyo ihitamo gukomeza guhiga no kwica impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose. Ese ubundi izo mpunzi yazigirira impuhwe ite mu gihe mu gihugu imbere ubu abatari mu gatsiko kihariye ka Paul Kagame basigaye barabaye ba mbarubukeye mu gihugu kitwa ko ari icyabo.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI, BAVANDIMWE,

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

Turizihiza uyu munsi mukuru w’ishingwa ry’Urugaga rwacu FDLR mu gihe FPR-INKOTANYI mu mugambi wayo mubisha wo kwigarurira akarere k’iburasirazuba bwa Kongo (balkanisation) itsemba bamwe mu bahatuye, ingabo za Kagame (RDF) zahawe amabwiriza yo gukuraho igihumeka cyose kitavuga rumwe n’ubwo butegetsi bwabo babifashijwemo n’ubugambanyi bwa bamwe mu bayobozi ba Politiki na Gisirikari b’igihugu cya Kongo. Uburyo zikora,zikora mu mayeri, ubugome n’uburyarya ku buryo zibona uko zikoresha ikinyoma cyazo cyaranze Politiki ya FPR-Inkotanyi kuva batera igihugu cy’u Rwanda, bakica amagana y’impunzi urubozo, barangiza bakereka amahanga ko bakijije imbaga bayikuye mu mashyamba.

Muri ibyo bitero, ingabo za RDF ziba zambaye imyenda ya gisirikari y’ingabo za Kongo (FARDC) ndetse zigashyirwa muri imwe mu mitwe y’ingabo za FARDC kugira ngo udasobanukiwe atarabukwa na busa. Dufatanye dufate umunota umwe twibuke intwari n’inzirakarengane zose zatabarutse muri uru rugamba turiho. Ababuze ababo bose bagire ukwihangana.

BACUNGUZI BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI, BAVANDIMWE,

BANYARWANDA,

BANYARWANDAKAZI DUSANGIYE GUPFA NO GUKIRA

IMANA turi kumwe kandi ntizadutererana.

Dushikame ku rugamba duhashya umwanzi ushaka kudutsiratsiza kugira ngo tugere ku ntego twiyemeje yo guharanira Demokarasi no kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda. Buri wese akoreshe uko ashoboye duhurize hamwe ingufu tubohoze urwatubyaye. Buri wese asabwe rero:

– Gushikama ku rugamba no gukomeza umutsi

– Guharanira inyungu rusange z’Abanyarwanda

– Gukundana no gufashanya muri byose

– Kugororokera IMANA no kuyiyambaza igihe cyose na hose…

Ntitwarangiza tutongeye kubashimira mwese umurava n’ubwitange mukomeje kugaragaza muharanira icyateza imbere urugamba turwana. IMANA Nyirimitsindo ikomeze kutugenda imbere.

Tubifurije umunsi mukuru mwiza.

– Harakabaho Urugaga FDLR

– Harakabaho Abacunguzi n’Abacungusikazi

– Harakabaho Inshuti z’Urugaga FDLR

– Harakabaho Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi.

Bikozwe kuwa 30 Mata 2020

BYIRINGIRO Victor Lt Gen

Président ai des FDLR