UBUTUMWA BWO KWIFURIZA UMWAKA MUSHYA MUHIRE ABANYARWANDA BOSE.

Banyarwanda banyarwandakazi, 

I.IBIBAZO BYARANZE UYU MWAKA W’i 2020

Uyu mwaka dushoje w’i 2020 wabaye umwaka utoroshye kubatuye isi muri rusange kubera icyorezo cya COVID-19. 

Icyo cyorezo cyahinduye byinshi mubuzima bw’abatuye isi kuko cyatumye ubwisanzure n’ukwishyira ukizana kwa muntu guhungabana kugeza  ubwo isi yose ihindutse nka gereza, 

Iki cyorezo kandi cyateje impaka nyinshi mubavuga ko ari inzobere muri science ishingiye ku iyiga ry’ibyorezo bikomoka kuri za virusi zinyuranye, 

Uko kutakivugaho rumwe kwateye ugushidikanya kuri benshi bibaza icyo ingamba zifatwa kubera icyo cyorezo zaba zihatse,

Izo ngamba zageze mu Rwanda zisya zitanzitse aho u Rwanda rwari rusanzwe ari gereza mubihe bisanzwe rwahindutse gereza y’umwihariko mubihe bidasanzwe kuko rwa rushijeho gusa na Koreya ya Ruguru rwitwaje icyo cyorezo.

Abanyarwanda barahohoterwa karahava, bafungirwa muma stade aho barekurwa batanze amande y’umurengera mugihe inzara n’ubukene bivuza ubuhuha muri rubanda rwa giseseka ruruta ubwinshi kure abagashize kubera gusahura no kunyaga ibya rubanda,

Bitewe n’izo ngamba zikomeye kandi hari abaturage bishwe n’impanuka zo mu muhanda kubera gusiganwa n’amasaha ngo umukwabo utabagereraho,

Biturutse ku rwango abategetsi b’u  Rwanda banga abanyarwanda, bihaye kwigana imigirire  y’ibihugu bikize ku isi nyamara birengagije y’uko ibyo bihugu bifite uburyo bigoboka abaturage babyo igihugu cyacu kidafite,

Muri uyu mwaka dushoje kandi waranzwe no gukomeza kubura abo dukunda b’inzirakarengane bambuwe ubuzima cyangwa se barigitishijwe n’agatsiko k’abicanyi ba FPR.

KIZITO MIHIGO akaba ariwe  wazamuye intimba n’ishavu ryinshi mubanyarwanda b’ingeri zose  muri uyu mwaka dushoje n’ubwo atari we wenyine wishwe n’ako gatsiko muri uyu mwaka,

Uyu mwaka kandi waranzwe no kuburirwa irengero ry’umwicanyi Paul Kagame usigaye yibera mu ndaki kubera kuba (umuoga) gutinya kwicwa mugihe anezezwa no kuvutsa abandi ubuzima ; iryo bura rye rikaba ryarateje isakara ry’amakuru avuga ko yaba yarapfuye byo kamuhama ngo twiruhutse,

Uyu mwaka mugihugu cyacu kandi waranzwe no gukomeza guhohotera abaturarwanda, aho abaturage batuye mu kagari ka Nyarutarama mu midugudu ya Kangondo ya Mbere n’iya Kabiri n’ahandi hanyuranye mu mujyi wa Kigali ndetse no munkengero zawo , bakomeje gusenyerwa amazu yabo ntangurane ikwiye none bakaba batuye kugasi,

Nk’uko bimaze kuba akamenyero mugihugu cyacu uyu mwaka nawo  waranzwe n’ihunga ry’abanyarwanda batandukanye kubera ibibazo by’imiyoborere mibi biteza ihungabana n’ ubukene bukomoka kukuba  Gereza yitwa u Rwanda  yararushijeho gutoba umubano n’ibihugu duhana imbibi ikongeraho no kwifungira imipaka ubwayo. 

Si abaturage gusa ariko bahunze kuko n’abari abakozi b’ubutegetsi bwite bwa leta ndetse  n’ab’inzego z’umutekano bakomeje guhunga, 

Aha twavuga nk’uwari umuvugizi wa RIB Madame Marie Michelle     ndetse na Sergent  major Robert KABERA wahoze ari umuririmbyi mu itorero ry’ingabo z’igihugu  n’abandi tutarondoye. 

Uyu mwaka kandi hakomeje kugaruka  ku makuru y’ihohoterwa ry’umuryango wa Nyakwigendera FRED RWIGYEMA ndetse hatangwa n’ubuhamya bw’uburyo yaba yarishwe  n’agatsiko k’abicanyi kagiye kumarira abanyarwanda ku icumu.

Ijambo rutwitsi rya General James KABAREBE ribiba urwango murubyiruko naryo riri mubyaranze uyu mwaka dusoje, 

Ihohoterwa ry’abanyamakuru naryo ryarakomeje aho abanyamakuru batari bake batawe muri yombi bazira kuvuga akababaro k’abaturage, aha twavuga nk’umunyamakuru wa ISHEMA TV Bwana  Cyuma Hassani Dieudonné ufunzwe muburyo bunyuranyije n’amategeko kugeza ubu,

Umunyapolitiki w’akataraboneka Bwana  BARAFINDA SEKIKUBO Fred Prezida wa RRUDA nawe yakorewe ihohoterwa aho yajyanywe mu ivuriro ry’abarwayi bo mu mutwe umuryango we utabigizemo uruhare byongeye mugihe ari nyir’ubwite n’umuryango we bahamyaga y’uko ubwo burwayi ntabwo yigeze.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Bwana Aimable KARASIRA yirukanywe kukazi azira ibitekerezo bye  yahamagajwe kandi  n’inzego z’ubugenzacyaha zimutegeka gushyira ingufuri kumunwa kuko ukuri abona atariko leta y’abanyagitugu b’abicanyi ikeneye,

Ubutegetsi bw’abicanyi kandi bwakomeje gushimuta  abanyapolitiki babuhungiye mu mahanga aho Bwana Paul RUSESABAGINA umuyobozi w’ishyaka PDR-IHUMURE yashimutiwe mu mujyi wa Dubaï akazanwa gufungirwa mu Rwanda muburyo bunyuranyije n’amategeko ; twibutse kandi ko hari n’abandi banyapolitiki batari bake bashimuswe bakuwe mugihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi,

Kubirebana n’imfungwa za politiki ntacyahindutse kuko Bwana DEOGRATIAS MUSHAYIDI na Dr THEONESTE NIYITEGEKA ,CALLIXTE SANKARA, General FRANK RUSAGARA,TOM BYABAGAMBA   n’abandi bakomeje kuborera kungoyi bazira mu nyumvishirize y’umunyagitugu n’agatsiko ke bafatanije ubugome n’urwango banga abanyarwanda.

Uyu mwaka kandi habayemo ibura muburyo budafututse ry’umunyapolitiki akaba n’umuhanzi ukundwa n’abanyarwanda batari bake Umuvandimwe BEN RUTABANA,

Kuva yabura sinigeze ntakaza ikizere cy’uko tuzongera kumubona kandi n’ubu nkomeje kukigira, bityo nkaba nsaba umuryango we n’abamukunda bose nabo kugumana ibyiringiro by’uko tuzongera kumubona mugihe kitarambiranye ahumeka umwuka w’abazima,

II.IBYAGEZWEHO NA OPOZISIYO

Banyarwanda banyarwanda kazi, 

N’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyahinduye byinshi mu mibereho y’abatuye isi muri rusange, 

Hakiyongeraho n’izo ngorane zose navuze haruguru, turabamenyesha ko muri opozisiyo nyarwanda tuticaye ahubwo twize kujyana n’ibihe, 

Ni muri urwo rwego ku itariki   ya 25 Gashyantare havutse ishyaka rishya rya UFF-INDANGAMIRWA riharanira kugeza abanyarwanda ku INTSINZI IGANJE, nkaba ndi mu batangije iryo shyaka ndetse nkanaribera umuyobozi, 

Muri uyu mwaka kandi havutse andi mashyaka mashya abiri nayo azanye amatwara mashyashya yiganjemo umwete n’ubushake buhagije ayo mashyaka akaba ari :

ARC-URUNANA ndetse RRPM INKUNDURA, aya mashyaka nayo akaba aje gutanga umuganda wayo mugushaka uko mu Rwanda habaho impinduka nyakuri, tukaba twifurije abayobozi n’abayoboke bayo imirimo myiza ijyanye n’uru rugamba rutoroshye ruduhuje twese, 

Mdame Ingabire Umuhoza Umuyobozi w’ishyaka DALFA UMURINZI, Maitre  BERNARD NTAGANDA Prezida fondateri wa PS IMBERAKURI ndetse na Dianne SHIMA RWIGARA  nabo ntibacitse intege bakomeje gutanga umuganda wabo uko bashoboye nyamara batayobewe ko bakorera mumenyo ya Rubamba. Nkaba nagirango mumfashe tubashimire ubutwari bwabo bakomeje kugaragaza aho bari mumashiraniro.

Mumpera z’ukwezi kwa Gicurasi kandi hashyizweho URWEGO NYUNGURANA BITEKEREZO rwiswe RWANDA BRIDGE BUILDERS  cyangwa se RBB mumagambo ahinnye, 

RWANDA BRIDGE BUILDERS bikaba bisobanura ABUBATSI B’URUTINDO RUHUZA ABANYARWANDA batatanijwe n’amateka mabi batuwe hejuru n’imiyoborere mibi ya MRND na FPR,

uru rwego rukaba ruhuje Amashyaka ya politiki  n’ Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu agera kuri 37 ndetse hakaba hari n’andi ateganya kurugana mu minsi ya vuba cyane.

Mukwezi kw’ugushyingo  kandi hagiyeho guverinema y’abasopecya ikorera mu buhungiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida Padiri Thomas Nahimana yunganiwe na Nyakubahwa Ministre w’intebe  Jean Paul Ntagara,

Tukaba tuboneyeho kwifuriza imirimo imyiza iyi guverinoma n’abayigize bose ndetse tukanayikangurira kuganira n’Urwego rwa RWANDA BRIDGE BUILDERS  kugirango dushakire hamwe uko twakomeza guhuza ingufu mu kubohora igihugu cyacu 

Banyarwanda banyarwandakazi,

Munyemerere nongere nkangurire abanyapolitiki bakomeje gutsimbarara banga kwegerana n’abo bavuga ko bafitanye amasinde, mbabwira ko umuti nyawo ari ukwegerana tugasasa inzobe , naho nidukomeza guhangana, gusebanya, gutegana iminsi  no gupfobyanya  hagati yacu ntambuto nziza tuzerera abanyarwanda badutezeho kubacungura.

UFF-INDANGAMIRWA nk’uko tutahwemye kubigaragaza twahisemo kwimurira imbaraga zacu muri uru rwego twavuze haruguru,

Twiyemeje kugana uru rwego tuzi neza ko tutagiye mubyuzuye, ahubwo ko tugiye gutangamo umuganda wacu w’ibitekerezo, twagiyemo tuzi neza ko tuzasangamo ibibazo bishingiye kumyumvire itandukanye, ariko ntibyaduciye intege ngo dusete ibirenge ahubwo  twiyemeza ko ibyo bibazo tuzasangamo tuzafatanya n’abandi kubicoca no kubishakira umuti aho kubihunga dutera intambwe isubira inyuma. Twizeye neza ko tutazatinda kugera kumusaruro ushimishije, bityo rero nongeye gushimangira ko twanezezwa n’uko n’abandi nabo batera intambwe nk’iyo twateye bakaza tugasenyera umugozi umwe.

Muri UFF-INDANGAMIRWA  dusanga nta shyaka rimwe cyangwa impuzamashyaka imwe bakwihandagaza ngo bavuge ko aribo kamara kuburyo bakwifasha umushinga wo kubohora igihugu ngo babyishoboze, 

Niyo mpamvu twizeza abanyarwanda ko dufatanije n’abandi duhuriye mu RWEGO NYUNGURANA BITEKEREZO RUGAMIJE KUBA ITEME RIHUZA ABANYARWANDA, tuzakora ibishoboka byose kugirango dushake icyatuma abanyarwanda basubirana uburenganzira bwabo bamaze imyaka isaga 47 bambuwe ingoma z’igitugu  cya gisirikari zateje génocide mu Rwanda n’ubundi bwicanyi ndengakamere butarahagarara kugeza ubu,

Ibyo ariko kugirango tubigereho birasaba ko buri wese mu rwego rwe abigiramo uruhare 

Icyo tubasaba ni ukudushyigikira no kudutera inkunga mushoboye yose, yaba iy’ibitekerezo, iyo kutugezaho amakuru yadufasha kurugamba turiho  cyangwa se umusanzu uwo ariwo wose mwabasha,

III. TUBONEYEHO GUSABA LETA Y’U RWANDA IBI BIKURIKIRA :

1. Kwisubiraho igahagarika urugomo rwo gusenyera abanyarwandamugihe ntagisibizo gihamye bahawe  , 

2.Kugarura ihumure n’ituze mu mitima y’abanyarwanda muri rusange, 

3.Kuvugurura politiki y’imibereho myiza y’abaturage bakava mubukene bw’akarande,

4. Guhagarika ubwicanyi bwibasiye abacitse ku icumu muri iki gihe,

5. Gufungura urubuga rwa Politique, rwihariwe na FPR imyaka isaga 26 yose  

6. Kurekura infungwa za politiki,ingabo z’igihugu n’abanyamakuru barimo Déogratias MUSHAYIDI,Thèoneste NIYITEGEKA, PAUL RUSESABAGINA, Général FRANK RUSAGARA Colonel TOM BYABAGAMBA,Col RUGIGANA NGABO  Major CALLIXTE SANKARA, CYUMA HASSAN DIEUDONNE, n’abandi tutarondoye bafungiwe akamama,

7. Gufungura imipaka hatirengagijwe ingamba zirebana na COVID-19 kugirango abanyarwanda bongere guhahirana n’abaturanyi babo duhana imbibi,

8.Kworoshya ibihano bishingiye ku ngamba za COVID-19 kuko bihuhura abanyarwanda, 

9. Gukora iperereza ridafite aho ribogamiye ku rupfu rwa KIZITO MIHIGO 

10. Gusubiza AIMABLE KARASIRA kumirimo ye nta mananiza.

IV.UMUSOZO

Banyarwanda banyarwandakazi, 

Nk’uko nabivuze mu butumwa nabagejejeho kuwa 23 ugushyingo niba leta y’umunyagitugu Paul Kagame idahinduye imyifatire yayayo y’igitugu n’urugomo, twongeye gusaba  ingabo z’igihugu kudakomeza kurebera  ubugizi bwa nabi bugirirwa abanyarwanda, Turabakangurira kwitandukanya n’agatsiko k’abicanyi ejo batazibuka ibitereko zasheshe.

Kuruhande rwacu muri UFF-INDANGAMIRWA turizeza abanyarwanda ko tuzakomeza gukora uko dushoboye dufatanije n’abandi tubyumva kimwe kugirango tubakure kungoyi ya FPR, Muzatugaye guhera , ntimuzatugaye gutinda, nimunatugaya kandi ntimuzatugaye twenyine ahubwo namwe muzikebuke murebe niba mu taradutereranye 

Banyarwanda banyarwandakazi,

Muri akanya mu izina rya komite nyobozi  ya UFF-INDANGAMIRWA ndagirango mbifurize kuzagira umwaka mushya muhire uzababere uw’amata n’ubuki, twese hamwe tuzawubonemo ubuzima buzira umuze, IMANA izatuvanireho ibigeragezo byose twahuye nabyo mu mwaka dusoje,

Ndasaba Imana Ishobora byose ngo uyu umwaka w’i 2021 tuzawubonemo impagarike n’ubugingo,tuzabyare duheke  hanyuma dutunge dutuganirwe

Uyu mwaka dutangiye uzatubere uw’intsinzi iganje, tuzawubonemo impinduka zishingiye kubutegetsi bushya buzaza bukorera abanyarwanda mu buryo bubasubizamo ikizere cyo kubaho gishingiye kukuryoherwa n’ubuzima, ubu bwasharirijwe n’ingoma y’igitugu ya FPR, n’iyayibanjirije.

Mugire amahoro.

Bikorewe i Paris kuwa 01/01/2021

Umuyobozi w’ishyaka  UFF-INDANGAMIRWA

Jabo AKISHULI