UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI Z’URUGAGA KU MUNSI MUKURU W’UMUGANURA WA 2018.

BUREAU DU PRESIDENT / IBIRO BYA PEREZIDA / OFFICE OF THE PRESIDENT

Email: [email protected]

__________________________________________________

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI, BAVANDIMWE, BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI.

Mugire UBUTABERA, AMAHORO n’UBWIYUNGE nyabyo bizatugeza ku MAJYAMBERE arambye.

Tariki ya 01 Kanama ya buri mwaka ni umunsi mu rugaga rwacu FDLR tuzirikana kandi tukizihiza umunsi mukuru w’umuganura. Nk’uko bigaragazwa n’amateka y’igihugu cyacu, uyu munsi mukuru w’umuganura washyizweho bahereye ku muco mwiza w’abakurambere bacu wo guhesha agaciro umusaruro wabaga ukomotse ku mirimo y’ubuhinzi.

Muri rusange umuganura warangwaga n’ubusabane busesuye hagati y’ababyeyi n’abana ndetse n’inshuti z’umuryango mu gusangira ibivuye mu musaruro w’ubuhinzi.
Ibyo bikaba impamvu nyayo ituma umuryango nyarwanda ugirana igihango hagati ubwawo cyo kudatezuka ku murimo.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI, BAVANDIMWE, BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI.

Turizihiza umunsi mukuru w’umuganura bamwe tudashobora gusabana n’abacu uko bikwiye kubera ingorane zo kuba tutari muri gakondo yacu , abandi bari imbere mu gihugu bakaba bakomeje kugaraguzwa agati n’ingoma ngome nkoramaraso y’igitugu ya FPR- INKOTANYI irangajwe imbere na PAUL KAGAME. Nko mu rwego rw’imibereho mwiza y’abaturage by’umwihariko, bimwe mu bikomeje kuranga politiki mbi ya FPR-INKOTANYI ibangamira umusaruro wa rubanda twavuga:

– Kwambura abaturage amasambu yabo hagamijwe gusubizaho ibikingi byikubirwa n’abambari ba FPR-INKOTANYI;
– Kudaha agaciro ubuhinzi ngandurarugo hashyirwa imbere gusa ibikorwa bizanira inyungu agatsiko kari ku butegetsi;

– Kwima rubanda ubwisanzure mu micungire y’umusaruro wabo;
– Kurandura no konesha nkana imyaka y’abaturage hagamijwe kubakenesha; – N’ibindi n’ibindi.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI, BAVANDIMWE,
BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI DUSANGIYE GUPFA NO GUKIRA.

Izo ngorane n’ibibazo byose byugarije abanyarwanda, nibyo byatumye Urugaga rwacu FDLR rufata iya mbere mu rugamba rwo kubohoza igihugu cyacu.

Nk’uko tudahwema kubyibutsa, uru rugamba turiho rudusaba gushyira hamwe imbaraga zacu kugira ngo dushobore kusa vuba ikivi twatangiye.

Twirinde rero kuba ba NTIBINDEBA ahubwo tube ba MUTARAMBIRWA.
Uyu munsi mukuru w’umuganura utubere umwanya mwiza wo gukomeza kuzirikana no gukumbura ibyiza bya gakondo yacu twasigiwe na Revolisiyo ngororamuco yo mu 1959.

Turusheho kunga ubumwe no kwimakaza umuco w’ubusabane dusangira ibyo dufite kandi tuzirikana cyane cyane imiryango y’abatishoboye.
Dukomeze kandi kwizera IMANA yo NYIRURUGAMBA nta shiti izadushoboza.
ABASHYIZE HAMWE IMANA IRABASANGA.

Tubifurije mwese umunsi mwiza w’umuganura 2018.

Harakabaho u Rwanda n’Abanyarwanda.
Harakabaho umuco mwiza w’Abanyarwanda.
Harakabaho umunsi mukuru w’umuganura.
Harakabaho Urugaga rwacu FDLR.
Harakabaho Abacunguzi, Abacunguzikazi n’Inshuti z’Urugaga.

BYIRINGIRO Victor

Lt Gen

PRESIDENT ai DES FDLR

Bikozwe kuwa 20 Nyakanga 2018