UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y’IMYAKA 57 YA DEMOKARASI NA REPUBULIKA MU RWANDA KUWA 28 MUTARAMA 2018.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI BAVANDIMWE,

Turabaramutsa mu ntego y’Urugaga rwacu FDLR: Nimugire UBUTABERA, AMAHORO n’UBWIYUNGE nyakuri byo nkingi y’AMAJYAMBERE nyayo turangamiye twese. IMANA RUREMA nikomeze ibasesekazeho umugisha wayo kandi itubere twese umurinzi w’ukuri.

Tariki ya 28 Mutarama 1961, tariki ya 28 Mutarama 2018, imyaka 57 irashize mu RWANDA igihugu cyacu hatangajwe ubutegetsi bushingiye kuri Demokarasi na Repubulika.

Abakiri bato, ari nabo Rwanda rw’ejo n’abadasobanukiwe amateka y’igihugu cyacu cy’u RWANDA bibaza kuri uyu munsi wa 28 Mutarama wahariwe kuzirikana Demokarasi na Repubulika mu RWANDA.

Ubusanzwe Demokarasi bivuga ubutegetsi bw’abaturage butangwa n’abaturage bukorera abaturage naho Repubulika bikavuga imiyoborere idashingiye ku ihererekanya ry’ubutegetsi bw’umuyobozi n’abamukomokaho (Régime non héréditaire).

Mbere y’itariki ya 28/1/1961, imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda yamaze imyaka isaga magana ane (400) ku ngoyi y’ingoma y’ubutegetsi bwa cyami na gihake, ibyiza byose by’igihugu byikubiwe n’agatsiko k’abantu bamwe.

Ahagana mu 1900, abamisiyoneri b’abazungu batangira umurimo w’iyogezabutumwa mu RWANDA bashinga n’amashuri, bake mu bahutu bayogamo barajijuka. Ngabo abavuyemo abarwanashyaka b’ikubitiro bafashe iyambere mu kurwana inkundura baharanira Demokarasi na Repubulika.

Inkubiri y’urugamba rwo kwigobotora ingoma ya cyami na gihake yatangiye ahagana mu 1950. Inzira yabaye ndende kandi iruhije kugeza ubwo zimwe mu mpirimbanyi z’abarwanashyaka zitanze zihara n’ubuzima bwazo.

Mu ntambwe zimwe z’ingenzi z’urwo rugendo twavuga:

-Inyandiko yitwa MANIFESITI Y’ABAHUTU yo kuwa 24 Werurwe 1957 yagaragaje neza akarengane k’imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda;

-Ivuka ry’amashyaka menshi (MDR-PARMEHUTU, UNAR, APROSOMA, RADER, AREDETWA);

-Imyivumbagatanyo ya rubanda yo mu Ugushyingo 1959 yasembuwe n’ihohoterwa rya MBONYUMUTWA DOMINIKO wari Sushefu ku NDIZA kuwa 1 Ugushyingo 1959 ubwo insoresore z’abarunari zashatse kumwivugana aguye mu gico cyazo i Bukomero ya BYIMANA, IMANA igakinga ukuboko;

-Amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze mu 1960 yahaye rubanda abayobozi baruhagarariye: Aba Burugumesititri n’abakonseye;

-Nyuma y’aya matora, inama kaminuza yabereye i GITARAMA kuwa 28 Mutarama 1961 ihuza abari bahagarariye rubanda basaga 3000, itangaza ku mugaragaro ko ubwami buvuyeho n’ibijyana nabwo byose aribyo ingoma KALINGA n’ABIRU, yemeza ko u RWANDA rugendera kuri Demokarasi na Repubulika. Muri iyo nama abahagarariye abaturage batora bwa mbere Perezida wa Repubulika w’agateganyo Nyakubahwa MBONYUMUTWA DOMINIKO n’abagize inteko nshingamategeko aribo badepite banemeza itegekonshinga rya Repubulika.

Iyi tariki ya 28 Mutarama itazibagirana mu mateka y’u RWANDA n’abanyarwanda niyo twizihiza ku ncuro ya 57 mu rugaga rwacu FDLR. Tubifurije rero umunsi mukuru mwiza wa Demokarasi.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI BAVANDIMWE DUSANGIYE AKAGA.

Abari batsimbaraye ku bwami ntibanyuzwe n’ibyabereye i GITARAMA bavuga ko ari uguhirika ubutegetsi (Coup d’Etat) niko gutanga ikirego muri LONI.

LONI ntiyazuyaza itanga igisubizo ikoresha itora rya KAMARAMPAKA kuwa 25 Nzeli 1961. Iri tora ryabaye n’abagore bagatora aribwo bwa mbere bibaye, ryanga umwami n’ingoma KALINGA.rishimangira bidasubirwaho Demokarasi muri Repubulika yaje kubona ubwigenge kuwa 01 Nyakanga 1962 ari nabwo hazamuwe bwa mbere ibendera ryayo.

Abambari ba cyami bamaze gutsindwa muri KAMARAMPAKA, bahisemo guhungira hanze y’u RWANDA bagaba ibitero ngo basubirane ubutegetsi bwabo, buri gihe bagakubitwa incuro n’ingabo z’igihugu (Garde Nationale) kugeza mu 1967. Babonye ntacyo bagezeho, niko gufata igihe gihagije baritegura bashaka inkunga n’amaboko muri ba MPATSIBIHUGU.

Kuwa 01 Ukwakira 1990 nibwo bubuye intambara bagaba igitero simusiga bitwa FPR- INKOTANYI kugeza bafashe ubutegetsi muri Nyakanga 1994 nyuma y’imivu y’amaraso y’abanyarwanda bahitanywe n’iyo ntambara harimo n’umukuru w’igihugu HABYALIMANA YUVENALI FPR-INKOTANYIyabonaga ko nta mukandida wayo washoboraga guhangana nawe mu matora yagombaga gusoza inzibacyuho yari yumvikanyweho mu masezerano ya ARUSHA hagati ya Leta y’u RWANDA na FPR-INKOTANYI yasinywe kuwa 04 Kanama 1993.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI BAVANDIMWE DUSANGIYE IMIBABARO.

N’ubwo FPR-INKOTANYI yaje iririmba Demokarasi, ubutegetsi bwayo ntaho butaniye n’ubwasezerewe kuwa 28 Mutarama 1961:

-Ubutegetsi bwihariwe n’agatsiko ka FPR-INKOTANYI karangajwe imbere na PAUL KAGAME n’abambari bako, kica kagakiza uwo gashaka igihe gashakiye n’uko gashaka haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo;

-Repubulika bitirira u Rwanda iriho ku izina gusa naho Demokarasi yagiye nka nyomberi;

-Itegekonshinga rya Repubulika rihindurwa igihe bashakiye kugira ngo Paul Kagame wigize umwami w’intambara mu karere akomeze ategeke ubuziraherezo;

-Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya FPR-INKOTANYI nta mwanya afite mu RWANDA, abayoboke bayo barahigwa bukware, bakicwa, bagafungwa, bakarigiswa;

-Politiki y’ikinyoma na humiriza nkuyobore yahawe intebe;

-Uburenganzira bw’ibanze bwa kiremwamuntu bifite abo bugenewe n’abo butareba;

-Imbaga y’abanyarwanda inyunyuzwa imitsi ku nyungu z’agatsiko ka FPR-INKOTANYI gatumbagira mu bukire gakenesha rubanda;

-N’ibindi bikorwa bibi binyuranya n’amahame ya Demokarasi muri Repubulika.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI BAVANDIMWE DUSANGIYE GUPFA NO GUKIRA

Urugamba twiyemeje mu rugaga rwacu FDLR ni urwo kubohoza u RWANDA n’abanyarwanda bongeye kubohwa n’iriya ngoma ngome nkoramaraso ya FPR-INKOTANYI kugira ngo umunyarwanda wese yongere yishyire yizane kandi yiteze imbere mu rwamubyaye, asubirane ibyiza byose dukesha Demokarasi muri Repubulika. Nimucyo tugere ikirenge mu cya za mpirimbanyi zatubanjirije turangwa no:

– Gukunda igihugu no kucyitangira;

-Gukomera ku bumwe bwacu no kurangwa n’urukundo rwa kivandimwe;

-Kuzuzanya no koroherana muri byose na hose;

-Gushyira imbere ukuri no kwamagana ikinyoma;

-Kurangwa n’ibikorwa tukareka amagambo kuko KORA NDEBE IRUTA VUGA NUMVE;

-N’indi myifatire mbonezarugamba ibereye Umucunguzi n’inshuti za FDLR.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI BAVANDIMWE,

Muri uru rugamba rwacu turagaya ibigwari bita urugamba, abagambanyi, abakomeje gutatira igihango bagiranye n’Urugaga n’abakomeje kwigira ba NTIBINDEBA muri gahunda yo kuvana u RWANDA n’abanyarwanda mu kaga twashowemo n’ingoma ngome nkoramaraso y’ igitugu ya FPR- INKOTANYI.

Turashima kandi ABACUNGUZI bakomeje ikomezamutsi (Résistance) ku rugamba mu ngorane n’ibigeragezo bitabura.

Dukomeze tugororokere IMANA NYIRURUGAMBA ikomeje kuturinda no kutwambika imbaraga.

Nta shiti tuzatsinda kuko turwanira ukuri.

HARAKABAHO URUGAGA RWACU FDLR

HARAKABAHO ABACUNGUZI BA FDLR N’INSHUTI ZAYO

HARAKABAHO DEMOKARASI NA REPUBULIKA MU RWANDA.

Mugire Amahoro y’IMANA.

Bikozwe kuwa 24 Mutarama 2018

(Sé)

BYIRINGIRO VICTOR

Gen Maj

PRESIDENT ai DES FDLR.