Ubuyobozi bwa Rayon Sports buraburira abakunzi bayo nyuma y’itabwa muri yombi ry’umutoza n’abakinnyi!

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 20 Ukwakira 2017, aravuga ko Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasohoye itangazo (riri hano hasi) risaba abakunzi ba Rayon Sports kutivanga mu mikorere y’inzego zishinzwe umutekano zikurikiranye umutoza n’abandi bakinnyi ku byaha bakekwaho.

Ibi bije nyuma y’urupfu rw’umutoza wungirije Hamadi Ndikumana Katauti, ifungwa ry’umutoza Olivier Karekezi n’abakinnyi babiri aribo Yannick Mukunzi na Eric Rutanga. Hakaba Hari n’amakuru akomeje kuvuga ko hari n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports bari butabwe muri yombi!

Amakuru akomeje gutangazwa hanze mu binyamakuru aravuga ko aba Bose baba bazira kugambanira igihugu biturutse ngo kugushaka kwitsindisha mu mikino ikipe y’igihugu amavubi yakinnye n’ikipe ya Ethiopia mu minsi ishize maze Amavubi agashobora gutsiinda no kubona itike yo kujya muri CHAN 2018 izabera muri Maroc.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwihutiye guhagarika by’agateganyo umutoza Olivier Karekezi  akimara gutabwa muri yombi.

Abafana benshi ba Rayon Sports n’abandi banyarwanda batandukanye bakomeje kugira amakenga bibaza ni ibi bitagamije gusenya cyangwa guca intege ku buryo bukomeye iyi kipe bivugwa ko ari yo ifite abakunzi benshi mu gihugu cy’u Rwanda.