Ubuyobozi bw'impuzamashyaka CPC bwishimiye ifungurwa rya Me Bernard Ntaganda

Itariki ya 4 Kamena 2014, inkuru y’ifungurwa ry’Umuyobozi w’Ishyaka PS-Imberakuri, Maitre Bernard NTAGANDA, nyuma y’imyaka ine (4) amaze mu buroko, yashimishije ubuyobozi bw’Impuzamashyaka CPC kimwe n’abayoboke b’amashyaka ayigize (FDLR, PS-Imberakuri, RDI-Rwanda Rwiza na UDR/RDU).

Turashimira abamubaye hafi bose bakamusura, bakamugezaho amakuru yishyaka rye nayo mu gihugu muri rusange, kimwe n’abamusuye bagambiriye kumubwira amagambo yo kumuhumuriza no kumukomeza.
Turashima kandi tugashimira Maitre Bernard NTAGANDA ubwe, kubera ko yanze kuba ingaruzwamuheto n’inkomamashyi y’ubutegetsi bw’igitugu, akemera gufungwa, azira ibitekerezo bye asangiye n’Imberakuri, ndetse n’abandi banyarwanda muri rusange.
Ubu ibyo bitekerezo bye byabaye imbuto y’ubutwari yatewe mu rubyiruko. Ubu rwahagurukanye ingoga no gukera itabaro, rushishikajwe no guhangana n’ingoma y’igitugu. Icyo rugamije nukugera ku mpinduka ishingiye ku mahoro na demokarasi. Bityo twese tukabana mu Rwanda, dufite ubwisanzure n’ubwubahane.
CPC yifurije Umuyobozi wa PS-Imberakuri kugira ubuzima bwiza no gu komeza urugendo rwa demokarasi mu nzira afatanije n’Imberakuri n’andi mashyaka bose hamwe bakageza impinduka na demokarasi mu Rwanda.
Bikorewe i Bruxelles, tariki ya 06 Kamena, 2014
Perezida wa CPC
Faustin Twagiramungu