Inama y’ubuyobozi bukuru bw’Inyenyeri group yateranye kuwa Gatandatu taliki ya 21 Ukwakira 2017 I London mu Bwongereza, yafashe ibyemezo bikurikira.
Inama yemeje ko kuri buri mwaka ku italiki ya 30 Ugushyingo, Inyenyeri izajya ikora ibikorwa byo kwibuka uwahoze ari umuyobozi wayo, witwa Karoli Ingabire warasiwe I Kampala taliki ya 30 Ugushyingo 2011.
Ibyo bikorwa bizakorwa hazaba harimo, guha ibihembo abanyamakuru bakoze umwuga wabo neza, mu gutangaza ibibera mu Rwanda cyangwa byo mukarere. Icyo gihembwo kizitirirwa Charles Ingabire, kizajya gitangwa buri mwaka.
Inama yishimiye ibyo Inyenyeri Radio imaze kugeraho mu gihe gito imaze ikora, inasabako mu mezi ari imbere izaba ikorera no kuri YouTube.
Inama yanasabyeko harebwa uburyo hashyirwaho INYENYERI TV izajya ikora muri mpera z’icyumweru igatanga ibiganiro kuri YouTube live.
Inama yashimiye cyane Noble Marara umuyobozi w’agatenganyo k’INYENYERI NEWS, akaba yarakoze akazi keza ko kuyobora INYENYERI n’ubwo nta bushobozi yari afite bujyanye n’ubunyamakuru.
Inama yasimbuye bwama NOBLE MARARA ku buyobozi bw’inyenyeri imusimbuza bwana JEAN DAMASCENE NTAGANZWA.
Inama yasabye umuyobozi mushya w’INYENYERI, bwana Ntaganzwa gushyira mu bikorwa ibyasabwe n’ino nama, no gukomeza gukorana bya hafi n’ abanyamakuru basanzwe badasha INYENYERI bari mu karere.
Inama yanasabye kandi umuyobozi mushya, gukurikiza amahame y’INYENYERI yatumye Inyenyeri ishingwa.
Noble Marara – Umubobozi w’INYENYERI NEWS ucyuye igihe
LONDON 21/10/2017