Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Yanditswe na David Himbara

Bwana Perezida Yoweri Museveni. Ndizera ko uzi neza ko Guverinoma ya Kagame n’agace ka « Social media » ka East Africa byakwirakwije inkuru mpimbano igamije kubangamira igihugu n’umuryango wawe. Abo bahimbabinyoma baremeza ko murumuna wawe, Jenerali, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Jenerali Caleb Akandwanaho, afite imigabane ingana na 15% mu bikorwa by’ubuhinzi bw’itabi byitwa Leaf Tobacco and Commodities(U) Ltd.

U Rwanda ruhereye kuri za nyandiko z’incurano, rubifashijwemo na bimwe mu bitangazamakuru, baremeza ko, kubera ayo 15% afite muri iyo kompanyi y’itabi, Akandwanaho na we yayemereye uburinzi ku bikorwa byayo muri Uganda.

Bwana Perezida, ibyo si byo bikabije muri aya makuru y’amanyanga. Dore uko ikinyamakuru The East African cyo ku wa 16 Ukwakira 2017 kivuga uko Guverinoma ya Kagame yakoresheje iyo nkuru tuzi ko ari impimbano.

« Habaye inama 2 mu muhezo mu mezi abiri ashize hagati y’abakozi bakuru ba Leta n’ab’Ishyaka riri ku butegetsi. Jenerali Kabarebe yavugiye muri imwe muri izo nama ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’uko Uganda ikomeje gutanga umwanya, iwuha abanzi b’u Rwanda… Muri bo harimo umuherwe Tribert Rujugiro wemerewe gukorera muri Uganda, kandi agakorana n’inzego nkuru za Uganda ».

Ibyo birego n’ibihwihwiswa na Guverinoma ya Kagame ni ibinyoma gusa. LCTU ntiyigeze iha imigabane umutegetsi n’umwe wo muri Uganda, tutavuze rero umuvandimwe w’umukuru w’igihugu.

Igikwiye kwishimirwa ni uko, Red Pepper, kimwe mu binyamakuru byandikirwa kuri interineti, cyagaragaje ko kuba cyarakwirakwije inkuru nk’iyo itari yo byagisuzuguje, ko kandi Bwana Johnston Musinguzi, umuyobozi wa Red Pepper, yavuze ko website y’ikiwani yibye kandi igakoresha ikirangantego cyayo maze igasohora iyo nkuru, ibi bikaba ari ibyo kugawa.

Niba ari uko ibintu bimeze, ibi biragaragaza ko Kagame na we ashaka kubonaho agapande. Akunda gufatira imitungo y’abandi, nk’uwa Rujugiro ubarirwa kuri miliyoni 20 z’amadolari witwa Union Trade Center (UTC), gusa mu by’umweru bibiri bishize yaje kuwugurisha mu cyamunara ku buryo butemewe n’amategeko, awugurisha ubusa bwa miliyoni 8 z’amadolari.

Ariko iyo abashoramari nka Rujugiro bafashe imari yabo bakayizana mu Rwanda, igihugu biyumvamo, bakazana ishoramari rinini bihagije, Kagame ashaka kubihindura ibindi, akabaha akazina k’abanzi b’igihugu ».

Uku gusuzuguza umuntu bigaragazwa no kutabona ibimenyetso bibishimangira. Umunyenganda Rujugiro afite ibikorwa by’inganda n’ubucuruzi henshi muri Afurika no mu bihugu by’abarabu byunze ubumwe. Gukunda ubucuruzi yabitangiye muri za 1970 i Burundi, aho yagiye abizamura kugeza muri za 1980 abigeza muri Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba ubariyemo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Tanzaniya na Uganda. Nyuma, muri za 1990 amanuka muri Afurika y’Epfo na Angola, ndetse na nyuma gato yerekeza muri Nijeriya muri Afurika y’Iburengerazuba no mu bihugu by’abarabu kimwe na Sudani y’amajyepfo.

Uyu munsi wa none kompanyi za Rujugiro zirabarizwa muri 1/2 cy’ibihugu 54 by’Afurika, urebye ni ibihugu byose byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ku buryo ibikorwa bye byageze ku magana n’amagana kandi bigaha akazi ibihumbi n’ibihumbi muri Afurika.

Igikorwa kije mu bya nyuma ni icyitwa Meridian Tobacco Company (MTC) gikorera Arua muri Uganda. MTC ikomatanya guha akazi abakozi bahoraho na banyakabyizi, hiyongereyeho n’abahinzi b’itabi bagirana kontaro na Kompanyi, bose hamwe barabarirwa kuri 11,750.

Bwana Perezida, ku buryo bugaragara, mugenzi wanyu w’u Rwanda arashaka gushyira igihu kuri iri shoramari. Perezida w’u Rwanda arashaka kwikoreza umutwaro we igihugu cya Uganda. Mu yandi magambo, Kagame arashaka ko Uganda yakwitesha amahirwe yo gutanga akazi, kandi ikabura aho ivana imisoro nk’uko byagendekeye u Rwanda rumaze kwica igipande cy’abikoreraga ku giti cyabo.

Nkaba nshoreje, Bwana Perezida, kugusaba imbabazi niba nakomeje kuvuga ibyo usanzwe wiyiziye na we ubwawe, mbitaturiye ko waba uhana imbuga n’umuperezida udashobora kwibuza gusunutsa utuzuru mu bikorwa n’ibihugu baturanye.

David Himbara.