Ubwiru, ikinyoma n’amanyanga mu rukingo rwa Covid mu Rwanda

Yanditswe na Ben Barugahare

Icyumweru kirashize mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gukingira Covid19, bigakorerwa abaturage b’ingeri zinyuranye, haherewe ku bo bita abari mu byiciro bifite ibyago byinsi byo kandura kurusha abandi.

Kuva iki gikorwa cyatangira, ibijyanye nacyo hafi ya byose bikomeje kubamo urujijo rudatangwaho amakuru, kuko ababishinzwe muri Leta bimye amatwi itangazamakuru ry’imbere mu gihugu, banabujije undi wese bireba kwigora atanga ibisobanuro birebire.

Kuva mu kwezi kwa 10 abayobozi b’u Rwanda bavugaga ko urukikngo ruri hafi kandi ko igihe cyose ruzasohokera, u Rwanda ruri mu bihugu bizarufata mbere, byaba kurugura cyangwa se kurubona nk’impano.

Nubwo Abanyarwanda bifuzaga kurubona mbere y’ibindi bihugu byose by’Afurika, siko byagenze kuko Afurika y’Epfo yari igeramiwe na Covid zombi, Covid19 na Covid nshya, yaruguze mbere, no mu bihugu by’Abarabu bakaba baratangiye kurufata mbere y’u Rwanda.

Ibi ariko ntibyabujije Leta gukina ikinamico y’ikinyoma yo kuvuga ko abantu batangiye gukingirwa kuwa 14/02/2021, ko haherewe ku baganga, abasaza, abashinzwe umutekano n’abandi bafite ibyago byo kuyandura kurusha abandi. Iyi kinamico ntiyagaragazaga aho ibikorwa byo gukingira biri kubera, uko abakingiwe bangana, umubare w’inkingo zakiriwe, aho zaje zituruka, niba zaraguzwe cyanga ari impano, ubwoko bw’inkingo zatanzwe icyo gihe, site bakingiriraho, n’ibindi.

Kuba aya makuru yose yaragizwe ubwiru n’ibanga rikomeye ni gihamya y’uko kuyizera kwaba ari ukuyobagurika, kuko nta n’ifoto iyi n’imwe yigeze itangwa y’ahabereye iki gikorwa, n’abanyamakuru bagerageje kubaza aho bibera batewe utwatsi. Cyakora inkuru zikoze mu buryo buryoheye amaso y’abasomyi n’amatwi y’abazumva zarakozwe ku bwinshi n’amatangazo ya Minisiteri adafite icyo abisobanuraho gifatika.

Aho urukingo rugereye mu gihugu ku itariki ya 03/03/2021 zigatangira guterwa abantu ku itariki ya 05/03/2021, noneho hatangiye kumenyekana aho zitangirwa, igihe zagereye mu gihugu , ubwoko bwazo n’ibindi binyuranye.

Hasohotse inyandiko isinywa n’ugiye gukingirwa ivuga ko azirengera ingaruka zose zamubaho zitewe n’urukingo, aba mbere bake barayisinye, abandi baratinya baranayinubira, bituma Leta iyihundura, ivanamo ingingo zikura umutima.

Mu gukingira ariko, abaturage bafatwa nka ba nyakujya, ntibasobanurirwa ibyanditse kuri ruriya rupapuro, batereshwa igikumwe cyangwa bagasinyishwa shishi itabona, ubundi bagakingirwa bagataha. Iyi nyandiko ikomeje guhinduka, ku buryo umukorerabushake usobanurira abayisinya, yadutangarije ko imaze guhinduka ubugira gatatu.

Mu muvuduko umeze nk’uwi’isiganwa ukoreshwa na Leta y’u Rwanda, mu minsi ine gusa batangaje ko bamaze gukingira abasaga 200.000, bingana n’ikingirwa ry’abantu 50.000 buri munsi, ariko uwareba sites zakingirirwagaho cyangwa se ibyiciro by’abakingirwa, bigahita byigaragaza ko iyi mibare ari imihimbano.

Mu gihe urukingo rwo  mu bwoko ba AstraZeneca rutishimiwe hirya no hino ku Isi mu bihugu bimwe na bimwe rukaba rwaranahagaritswe, bamwe mu barubazaho amakuru basubizwa nabi, aho gusobanurirwa.

Kwikingiza kwa Perezida Kagame n’umugore we nanyo ntibyavuzweho rumwe, dore ko hari haranacicikanye amakuru mbere hose ko yaba yarakingiwe inkingo zitaranagera mu Rwanda, azisanze aho zituruka /mu bihigu bizikora.

Ese uku guhuzagurika, ikinyoma no guhisha abanyarwanda amakuru abareba, biraterwa n’iki? Bigamije iki?