Ubwiyunge buririmbwa mu Rwanda ni icyuka!

Nyuma yo kwirukana abatavuga rumwe nabo, abambari ba FPR Inkotanyi bivuye inyuma ! Biyemeje gukomeza kubakira ikuzo ryabo ku kinyoma. Bagoreka amateka bayavuga uko bashaka. Bishingikirije cyanecyane ko ari bo bonyine bafite ijambo. Byongeye kandi, abavugwa nta jambo bahabwa ngo biregure. Bajye impaka ku mikorere yabo bose n’amateka basangiye. Ukuri kuraryana. Mu ntambara, ingogo ya mbere igarikwa ni uko kuri. Bisobanuye ko na magingo aya, Inkotanyi zikiri ku rugamba. Urugamba rwo gukumira ukuri ntikuzigere gushyirwa ahagaragara. Umuyobozi wese ufashe ijambo yubahiriza amabwiriza ya Perezida wa Repubulika : kurindagiza abamuteze amatwi aheraku bantu bazi ukuri. Kuko nta n’umwe uzahabwa ijambo ngo amunyomoze. Ministiri Bizimana Yohani Damaseni yerekanye ko ari umuhanga mu kugoreka nkana amateka no kujijisha, ubwo mu Rwanda hakorwagaicyunamo ngarukamwaka ku nshuro ya 30 na 31 ku iyicwa ryabaye muri mata 1994, avuga ko bukomoka mu myivumbagatanyo, imvururu n’akaduvuvayo byo muri 1959. Muri uyu mwaka habaye iki ? Ni nde wishe nde? Byagaruriwe he ? Ubumwe na bwo bwagombye kubakirwa ku kuri.

Kugera muri 1959, abatutsi bo mu Rwanda bemeraga ko ari abatutsi. Bakerekana kandi ko nta sano bafitanye n’abahutu, n’abatwa. Dr Bizimana ku bwende bwe, yanze kuvuga ku nyandiko y’ « Abagaragu 12 bakuru b’Ibwami » ishimangira ibyo mvuze. Iyo nyandiko yari igisubizo cyagenewe ya nyandiko y’abahutu yitwa « Manifeste des Bahutu ». Iyi nyandiko y’abahutu yaje isaba ko : abantu bagomba kureshya imbere y’amategeko, ivangura rigacika, hagasaranganwa duke igihugu gifite. Umwami Mutara III avugako nta kibazo abahutu n’abatutsi bafitanye, abaha umwitangirizo umuntu wese uzahirahira akatsa uwo muriro ko ijuru rizamugwira ! Mbere yo gutanga k’uyu mwami, inkuru yari yabaye kimomo ko « Umwami najya Usumbura abazungu bazamwica ». Yabanje kwanga kujyayo. Abiru bamwumvisha bwa buryo 3 gusa bwo gutanga ko we bamuhitiyemo ubwo kunywa. Kigeli V yima ingoma. Atangiza imvuru agambiriye ko haburizwamo imyivumbagatanyo y’abahutu. Ministiri Bizimana yorosa ibiganza ku bwicanyi bwakorewe abahutu, bicwa n’ingabo z’umwami Kigeli V zahitanye abahutu hafi 140abandi 25 bicwa n’abasilikari bashinzwe kugarura umutekano. Abatutsi 103 barashwe n’abasilikari mu rwego rwo kugarura umutekano. Abatutsi 21 ni bo bishwe n’abahutu. Niba ntibeshye imibare, izo mvururu zitirirwa 1959 zahitanye abantu 279. Abahutu 165 n’abatutsi 124. Uko iyo mibare ibyerekana : Abatutsi bishe abahutu ; ibasilikari ba Leta bica abatutsi. Iki ni cyo Dr Bizimana asisibiranya. Byongeye n’iyi mibare ayisanga mu mpapuro z’icyo gihe.

Abakoraga akaduruvayo barafashwe barafugwa. Hakorwa iperereza riyobowe na Colonel Guy Logiest. Hafunzwe abantu 2700, haburanye 1240.

 Abandi 493 bari mu maboko ya polisi kuko bari bagikorwaho iperereza. Hejuru ya 70% bari abatutsi. Abayoboraga Unar bahunze ubwo Colonel Logiest yafataga abagize uruhare mu mvururu bohereje intumwa i New York ku cyicaro cy’Umuryango w’abibumbye batera induru barega « la tutelle belge » byatumye Onu ibumva vuba. Inteko y’Umuryango w’abibumbye niyo yafashe icyemezo n° 1605 (XV) giha imbabazi abantu bose bari bafunzwe : 3 193. Hari hagamijwe itoreroririmo abantu bose kuko n’impunzi zaratahutse. Hakorwa Kamarampaka kuwa 25 nzeli 1961 ikuraho ubwami n’uwo mwami Kigeli V. Ahera hanze gutyo, abatutsi batashakaga gutegekwa n’abahutu barahunga nabo, basanga umwami hanze. Ikinyoma fatizo ngishingiye kuri izi mvururu za 1959-61. Ibindi byose yavuze nta kuri ni amafuti. Ukuri n’Inkotanyi ni ibintu bibiri bihabanye bihagije !

Intambara ya 1990-94 yari intambara y’ubutegetsi. Byongeye mu ntambara yose, ingogo ya mbere igarama ni ukuri. Kuko intwaro ya mbere mu ntambara ari ikinyoma. Imishyikirano yo gucyura impunzi yari igeze ku ntera ya nyuma yashyizweho umukono ku wa 30/07/1990. Mu ukwakira 1990, Inkotanyi zitwaje ikinyoma ku mpunzi, zihisha inyuma y’igihugu kigendera ku mategeko na demokarasi. Ikigagara ni uko abantu batatu ku icumi badashobora na rimwe kubahiriza amategeko igihe bafashe ubutegetsi ku ngufu no mu kinyoma nk’uko badashobora gushyiraho amatora aho umuntu umwe agira ijwi rimwe. Inkotanyi zeguye intwaro kubera ko zarizigamije gufata ubutegetsi ku ngufu. Imishyikirano zagiranye na Leta y’ Rwanda iyobowe na Dr Gasana i Kinihira izigeza i Kigali, mu izingiro ry’inzengo z’ubutegetsi n’iza gisilikare. Abandi bahutu barazifasha gufata ubutegetsi zikoze « coup d’Etat » ihitana Perezida hamwe n’Umugaba mukuru w’ingabo. Perezida Habyarimana zimwitirira gutegura iyicwa ry’abatutsi. Juvénal Habyarimana ntabwo yari umupfayongo wategura ibintu adafitemo inyungu. Oya. Zibagiwe ko « Abaroma banesheje abagereki kubera abagereki ubwabo ». Gusenya ubumwe n’amahoro byakozwe na Kangura ya Hassani Ngeze, watangiye akorera Kanguka, ikinyamakuru cya Valensi Kajeguhakwa cyayoborwaga na Visenti Rwabukwisi. Muri make rero : Kangura na Kanguka byari ibinyamakuru by’umuntu umwe witwa Valensi Kajeguhakwa. Gutegura kwica abatutsi byakozwe na FPR-Inkotanyi. Propagande y’intambara igira iti : « Ibyo uwo murwana adasha gukora bikore ubimwitire ». Ibyitwa subversion byo biti : « Ibyo umwanzi wawe atakora bikore mu izina rye. Kuko ikingezi si ukuri ahubwo ni ibyo rubanda  rwemera ». Igihe cyose nta cukumburwa ryimbitse ryabaye ku bwicanyi ndengakamere bwakozwe mu Rwanda guhera mu ukwakira 1990 na magingo aya, FPR-Inkotanyi zizakomeza zitwaze icyo cyuho no kuruma zigahuha zizeye ko nyuma y’imyaka 50 nta bantu bazibuka gucukumbura ngo barashaka ukuri. Inkotanyi ntizavuga ko zatumye uwitwa Claude Dusaidi mu muryango w’Abibumbye kuwubuza gutabara abicwaga. Nk’uko zitavuga ko Paul Kagame yemeranijwe na Roméo Dallaire kugabanya umubare w’abasilikari ba Minuar. Bombi barira ayingona !

Umwanditsi w’inkuru
UWASE Fidéline