UBWO KAGAME AVUYEHO MWIRINDE TRANSITION NK'IYA SINDIKUBWABO

Igihe Kagame atonganya abayobozi ni bwo navuze ko arangiye ari gusezera, ndetse mbigereranya n’igihe Bizimungu yatonganyaga parliament.

Byarushijeho kunshimisha mbonye ko Kagame ashaka ko Nkurunziza agenda, biguma kunyereka ko nta mbaraga afite ari gupfunda imitwe. Nikoko kujya mu Burundi arabikeneye cyane ariko ku rundi ruhande ni nyakatsi y’umuturanyi iba ihiye. Kagame yararangiye, ntabamushyigikiye afite, abari kumwe nawe bose bari nk’abana be yarabamaze, abo atishe yarabafunze abandi arabatatanya, bacye asigaranye yabishe bahagaze.

Yaratumbagiye wenyine yigira nk’umubyeyi w’inshike, yibagirwa ko hejuru haba Imana yamuretse akishuka akibwira yuko akomeye kdi ari kwisenya. Uko yagendaga akubitwa ni ko yazamukaga akibwira ko ntacyo abaye ko Imana ibeshya, akibwira ko nayo yayitambutse, nta kamenye ko Imana ikubita umwungeri ngo intama zisandare.

Ngaho namwe mwirebere imbaraga zari muri buriya bwami bwe zanyanyagiye/zatatanye, sindondoye amazina n’uko byagenze, byose mwarabibonye, ndetse n’ubu murabibona uko basubirana mo, bicana, barogana, basebanya, bahigana, mu nzangano ndengakamere zidakwiye kurangwa mu bavandimwe!

None rero mwebwe banyarwanda musigaye mutabarizwa muri aka gakundi karangiye, murateganya iki? Kagame yarangiye, bigiye kumunanira arakare wa mujinya we, yivumbure, atujugunyire ibyacu nka Bizimungu.

None mwaba mwiteguye kubisama ngo bitameneka? Ko nduzi hasa n’ahari transition mwaba mwiteguye  cyangwa mwibereye mu bindi, iya Sindikubwabo iratwitura hejuru?

Birakwiye ko abantu bakwihana iyi transition bakayigenda mo mu gukiranuka, naho ubundi niba buri wese yikomereje gushorera agashinga ke rurambikana rubure gica birangire nta cyo mugeze ho uretse gukorwa n’isoni ku bazarokoka.

Kagame rero uragenda wanze ukunze ni igihe cyawe kigeze cyo kuvaho. Ntiwimarire inkweto upfunda hirya no hino kuko nta cyo bikugeza ho. Niba udashaka kubyumva komeza ukore, usenya urwe bamutiza umuhoro. Nyamara ugiye udasenye turiya duhanda n’ariya matara ngo arara yaka, twazajya tuvuga ngo uyu muhanda n’aya matara byasizwe na Kagame nkuko tuvuga ko Bugolobi estate yubatswe na dictator Idi Amin.

Banyarwanda rero mukomere, mubyigeho kdi mbifurije kuzanyura muri iriya transition neza, kdi bene Data mwese mukomeze amasengesho ku Barundi, babone gakondo yabo baharanira.

Thomas Sankara H.

7/6/2015