UBWOKO BWANJYE, UBURENGANZIRA BWANJYE, AGACIRO KANJYE

Banyarwanda, Banyarwandakazi,  Nshuti z’u Rwanda, mu minsi ishize, Leta ya Kigali irangajwe imbere na Paul Kagame, yatangije gahunda yiswe “Ndi Umunyarwanda” ndetse bitegekwa ko iyi gahunda yashyirwa muri gahunda za Leta zose.

Nkimara kubyumva nariruhukije mu mutima , nti yenda ahari wasanga Kagame ahindutse umubyeyi, akaba yibutse ko abanyarwanda bose bangana imbere y’amategeko ntangira kwitera ejuru nti:” Mme Ingabire, Maitre Ntaganda n’abandi nkawe bavuye mu gihome!”, nti :” Guhera ishyanga uzira ibitekerezo byawe cyangwa uwo uri we bibaye amateka mu rwa Gasabo!”.  Ibi byishimo si ko byaje gukomeza, kuko nkimara kumva icyo iyo gahunda igamije, nakubise igihwereye.

Mubyukuri biragoye kubyumva, ni amahano .  Nawe se,bwarakeye ngiye kumva numva ngo iteka riraciwe “ Kwitwa umuhutu si icyaha gusa, ahubwo bibaye icyavu”, umuhutu udapfukamye ngo yisige icyaha cya Génocide, kabone n’ubwo yaba avutse muri akakanya urimo usoma iyi nyandiko, ntazabona icyayi ngo asomeze umukati, n’iyo sekuru yaba atarijanditse mu bya Génocide ngo ni umugome kuko ari umuhutu. Maze bamwe si ugupfukama amavi arakoboka bati:”Paul Kagame, Nyaguhora ku ngoma, nibyo koko abahutu baracumuye igihugu gicura imiborogo, none Nyakugira ibyo ugaba, utubabarire ntuduce umutwe  , icyaha kidushyire ku mutwe ariko uduhe icumbi bucye kabiri  no kuri ka mukaru udusomyeho.”

Naherukaga mu itegekonshinga twitoreye twese, icyaha ari gatozi. Naherukaga iyo umuntu yireze icyaha mu ruhame , bitamugira umwere ngo uzamurwe mu ntera nk’uko byagenze kuri bagiti mujisho(simbavuze amazina namwe muzi abihaye umurimo mwitumo wo kuvugira abahutu), ahubwo itegeko rimuhana bikwiranye n’icyaha yakoze n’ubwirege bwe.

Eseye! Niba aribyo koko ko uwo umuntu akoreye mu ngata yaracumuye, ari ngombwa kwambara icyaha cye, ukajya imbere ya Padiri kwicuza  ngo ukunde unywe amacunde, ni kuki Paul Kagame atabaye nyamugabwa mbere mu ri izombabazi z’agahato abeshya ko ari zo ipfundo ry’ubwiyunge bwabaye akabuze mu butegetsi bwe, maze yitse ati: “Banyarwanda ,banyarwandaka zi, Leta ya Habyarimana yahemukiye u Rwanda nk’uko mu bizi, none icyo cyaha rwose gituma ngira ipfunwe nkagenda mbundabunda imihana yose, ni mumbabarire mumpe imbabazi naracumuye”. umunsi yabikoze, Ndi Umunyarwanda izayobokwe si nzajurira, naho uwo muti mutindi yavugutiye abandi ngo banywe, akiheza kandi mu byukuri mu bawukeneye ari uwa mbere, sinzawunywa maze iyo bwaki y’amacakubiri izampitane ntawe uzabiryozwa.

Ikibabaje kurusha ibindi, ni uko iyi Ndi umunyarwanda abanyamadini bayihaye umugisha , birengagiza ko Imana yonyine ariyo ihora abana gukiranirwa kwa ba se, maze si ukuyiseseka mu Ivangili ntagatifu rubura gica ,ngo bakunde babe abatoni ba Kagame.

Si ibyo gusa. Uwavuga Leta ya Kigali y’ubu yahera umwuka atarayiheraheza.  Utayizi azayibarirwa, agaciro ka muntu iwabo karagura ikuta, ubihakana azambwire aho ayo mu “Agaciro Development Funds yagiye. Nibatyaze amenyo ngo bazarya Ruhaya, uwayihimbye yari azi impamvu, ariko amaherezo  nawe azabiryozwa kuko ni “Ubwambuzi bushukana”. Abize amategeko mumbe hafi, ingingo ihana icyo cyaha muyikomereho, burakeye tuyitabaze tw’ikize ab’ibibifu binini.

Ntibwakeye kabiri bati” Mu Rwanda nta moko ahari ntanayahigeze. Biriya twita amoko(Tutsi, Hutu, Twa) n’ibice by’abantu bishingiye ku bushobozi (social classes) byazanywe n’abazungu”. Ibi byo narabyumvise, ndaca.

Sinitaye ku mateka, kuko abo nari niteze ko bagiye kuyagorora, byarabananiye bihitiramo kuyavana ho burundu  ngo nta muhutu, nta mutusi , nta mutwa , turi abanyarwanda gusa. Kuva kera nambere y’umuzo w’abazungu, u Rwanda rwarangwaga n’inyabutatu ya Gihanga wahanze u Rwanda. Kuba muri iyo nyabutatu  nibyo biduha agaciro ko kwitwa umunyarwanda. Umuntu wese utisanga mu nyabutatu ya Gihanga tuvuze haruguru(hutu, tutsi, twa) si umunyarwanda  habe nagato. Na barya bahabwa ubwenegihugu baturutse ibwotamasimbi ni abene gihugu gusa, ni abanyarwanda b’abingingano ntitunganya agaciro habe na gato.Ndi umunyarwanda ntabihawe n’umuntu uwariwe wese, cyangwa urukiko urwarirwo rwose.

Ibiri gukorwa muri iyo gahunda ya ndi umunyarwanda ni ibikorwa mbanzirizatsembabwoko(Les faits pre-génocidaires). Ndabivuga atari amakabyankuru  kuko ibyo bikorwa byuzuyemo Gutesha agaciro ikiremwa muntu, igikoresho cya mbere cyakoreshejwe mu gutegura jenoside yo muri 1994.

Kuba uri umuhutu, umututsi , umutwa bigutere ishema ku bw’iryo kamba  watamirijwe mu ruhanga n’uwaguhanze. Utazabikubahira uzamujyane i Lahe n’ahandi haba amategeko bamuhanure niyanga bamuhambire urusyo ku ijosi bamuhirike ku rutare agende buheriheri, ariko ye kuba ihwa rihanda amahoro agukwiye. Niba nshyomotse mumbabarire si ko navutse, ni agahinda n’umuruho nikoreye ariko vuba aha nzabitura mubone ko nanjye agatwenge kambera.

Dore icyo gahunda ya Ndi Umunyarwanda ihatse

  1. Gutesha agaciro ubwoko bw’abahutu, bagahorana ipfunwe n’ikimwaro muri Sosiyeti nyarwanda. Ibi bizabavira mo kwiyanga , ndetse bizatuma n’umututsi wese ugiriye umuhutu nabi atabibona mo icyaha(igihemu) kabone n’iyo yamwica kuko nta gaciro azaba agifite kubera urusyo rw’icyaha atagizemo uruhare yahambirirwe ku ijosi.
  2. Ukugiriye imbabazi aba abaye sobuja. Abahutu bose  nibamara gusaba imbabazi nk’uko byifuzwa, nta ruvugiro bazaba bagifite. Imbabazi ntizivanaho ingaruka z’icyaha. Bose bazitwa abagororwa n’ubwo bazaba batari mu mabohero asanzwe azwi. Bazaba abacakara nk’imfungwa za Gereza ya 1930. Ngiyo ingoma ya gihake abantu bibwiraga ko idashobora kugaruka mu Rwanda.
  3. Ibikorwa bya bunyamaswa, kugoma n’ibindi bizaba byinshi ku bahutu kuko ntacyo bazaba bakirengera, n’ubundi nabo ubwabo bazaba bibona nk’abanyabyaha, nta burenganzira bwo kubaho bafite. hazakurikiraho guhiga bukware abo bahutu(Genocide). Bizitwa ko umugome agomye ubugira kabiri, abenshi bazashyirwa mu mabohero ari ntampamvu, abandi bicwe, ntawuzaba akibavugira kandi nabo ubwabo ntibazaba bagishoboye kwivugira kuko bazaba bibona nk’abanyabyaha( abajenocideri).

Hari n’ibindi by’inshi tutarondora.  Ng’urwo urwanda Paul Kagame ari kubaka, kandi ntasoni bimuteye nk’uko yabyivugiye muri ya masengesho y’imyato aherutse. Gusa ajye yibuka ko:”urya inshuro y’inshuti bukira udahaze!”

Mu bwicanyi bwose bwabaye mu Rwanda kuva 1959, byatangiraga abaramukiwe kwicwa basigwa icyaha cya rusange, rya kamba navuze haruguru rigahinduka umuvumo, uryambaye agahabwa akato, agapfukamanga asaba ikigongwe ngo ababarirwe cya cyaha atagizemo uruhare, bikaba iby’ubusa rya kamba yatamirijwe na Rurema rikamubera igicumuro akaba igicibwa bikarangira aciwe umutwe ngo ni Inyenzi, abakurikiyeho ngo ni Interahamwe, abakurikiye ho ngo ni Abacengezi,birongera abandi ngo bafite ingengabitekerezo, abari gupfa uyu munsi namwe mwishakire izina kuko rirahari.

Hatabayeho guhuma abantu amaso, umuntu  wese ufite ubwenge agendeye kuri ururuhererekane rw’inzirakarengane zagiye ziryozwa ibyaha zitakoze, yafata umwanzuro akamagana ikibi kandi niyo atabikora ntakizabuza ukuri gutsinda ikinyoma. Kagame ubwe yigeze kwivugira ati “Twarapfuye, ntituzongera gupfa ubwa kabiri”. Ni byokoko yavuze ukuri, kuko yabaye aka wamuhanuzi watumwe kuvuma ubwoko bw’Imana ahubwo akabuha umugisha. Mbisubiremo nanjye nti. Twapfuye burya, ntituzapfa ubugira kabiri. Abafite ubushobozi bose nibahaguruke bakumire hakiri kare, bazimye umwotsi wa Genocide uri gututumba mu Rwanda utarabyara umuriro. Amahanga ahugiye muri Siriya, Centre Afrique n’ahandi, maze na Kagame akajijisha yohereza Ingabo guharanira yo amahoro, kandi basize iwabo birigucika.

Runukamushyo rwa Nyamurorwa(Umusizi w’umuhanga) yaravuze ati:”Mvuge mpfe, mbe ntavuze mpfe, napfa mvuze”. Banyarwanda , waba umututsi, waba umuhutu , waba umutwa, turi batatu havuye mo umwe twashira. Uyu ni umwanya wo guhaguruka, tukarwanya Poliki mbi iduteza umwiryane, inzara, ubutindi n’ibindi. Abenshi basobetswe n’ubwoba batinya ko bapfa, ibyo sibyo . Ba imbarutso y’umusemburo w’amahoro mu rwakubyaye kandi niyo wapfa uzize ukuri uharanira ntagihombo kirimo. “Upfuye atutira aba yuzuje”.

Ndahamagagarira amahanga kutarebera, ngo nyuma nibimara gucika, amafaranga ahatikirire ngo barohereza inzobere gukora amaperereza maraso yaramaze kumeneka. Icyo dusaba ni iki:

1.Guhagarika inkunga iyariyo yose ihabwa leta ya Kigali no gufatira  ibihano abategetsi ba Kigali mu buryo ubwaribwo bwose.

2. Kwihutira kohereza mu Rwanda, itsinda ry’impuguke  mu gukumira no kurwanya Genocide, kugirango rifashe kugaragariza amahanga ibirimo bibera mu Rwanda, bityo amahanga abone aho ahera atabara amazi atararenga inkombe.

3.Kwihutira kugeza imbere y’ubutabera abantu bose bafite aho bahuriye n’ibirmo kubera mu Rwanda kuko ntaho bitaniye na Genocide.

4. Gufasha u Rwanda kugira impinduka mu buyobozi, hakaba ho ubuyobozi burengera inyungu z’abo buyobora aho gushishikazwa no kumena amaraso y’abatavuga rumwe nabwo.

Ntawe utegeka Imana imurema, twese twisanga kuri iyi si turi abo turibo, waba umuzungu cg umwirabura. Waba umututsi , umuhutu, umutwa cyangwa umu masayi, icyo ni icyubahiro wambaye. Kugira ubwoko ni Uburenganzira ntavogerwa ufite kandi ubwo burenganzira ntavogerwa niko gaciro kawe. 

Akarere ka Musanze

Kuwa  03, Werurwe, 2014.

 

Abifuza kutwandikira mugira icyo mutubaza cyangwa se mutwungura ibitekerezo, email y’ishyaka ryacu ni  iyi:  [email protected]