Ubwongereza: Kohereza abimukira mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

Lord Burnett, arimo gutangaza umwanzuro w'urukiko rw'ubujurire

Urukiko rw’Ubujurire i Londres mu Bwongereza uyu munsi rwategetse ko umugambi wa leta wo kohereza abimukira n’abasaba ubuhingiro mu Rwanda utemewe n’amategeko.

Uyu mwanzuro ukuyeho uw’urukiko rukuru rwaho wo mu Ukuboza(12) rwari rwanzuye ko uwo mugambi ukurikije amategeko.

Abacamanza batatu b’urukiko rw’ubujurire bavuze ko kohereza abimukira mu Rwanda bidakurikije amategeko kugeza habaye impinduka mu bijyanye n’abimukira mu Rwanda.

Uyu mwanzuro uvuze ko leta y’Ubwongereza itsinzwe, ariko wafashwe abacamanza bose bagize inteko batawemeranyaho kuko umwe muri bo yemeranyije n’umwanzuro w’Urukiko Rukuru ko u Rwanda ari igihugu cyizewe cyo koherezamo abo bantu.

Umucamanza Ian Burnett wo muri uru rukiko yavuze ko abacamanza babiri muri batatu bafashe umwanzuro ko inenge zo mu buryo bwo kwakira abasaba ubuhungiro bwo mu Rwanda zisobanuye ko hari “ibyago bya nyabyo” ko abasaba ubuhungiro bashobora kuba basubizwa mu bihugu bahunze.

Yavuze ko kuba abasaba ubuhungiro bashobora gusubizwa muri ibyo bihugu bahunze bishobora gutuma batotezwa cyangwa bagafatwa mu bundi buryo butari ubwa kimuntu.

Umucamanza Burnett yavuze ko abo bacamanza babiri basanze ko “muri urwo rwego u Rwanda si ‘igihugu cya gatatu (cyo kuboherezamo) gitekanye”.

U Rwanda ruvuga iki kuri uyu mwanzuro?

Yolande Makolo, umuvugizi wa leta y’u Rwanda, yabwiye BBC ko “Nubwo uyu ari umwanzuro w’inkiko zo mu Bwongereza, dufite ikibazo ku kwanzura ko u Rwanda atari igihugu gitekanye kuburyo cyakwakira abasaba ubuhungiro n’impunzi.”

Yongeraho ati: “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku isi kandi rwemejwe na UNHCR n’izindi nzego mpuzamahanga kuba intangarugero mu kwakira impunzi.

“Tugira uruhare rufatika mu guhangana n’ingaruka z’ikibazo cy’abimukira ku isi. Abanyarwanda bazi icyo bisobanuye guhunga iwanyu, no gukora ubuzima bushya mu kindi gihugu.

“Nka sosiyete, na leta, twubatse ahantu hatekanye, hakwiye, hiyubashye hatuma abimukira n’impunzi bagira uburenganzira bumwe n’amahirwe nk’Abanyarwanda.

“Buri wese wimuriwe hano muri ubwo bufatanye azungukira muri ibi”.

Tuzagerageza kujurira – Sunak

Ku mwanzuro w’urukiko rw’ubujurire, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yavuze ko atemeranya na wo.

Ati: “Nubwo nubaha urukiko sinemeranya n’imyanzuro yarwo.

“Nemera nshimitse [nkomeje] ko leta y’u Rwanda yatanze ibisabwa byose bya ngombwa mu gutuma nta byago bya nyabyo ku basaba ubuhungiro bahimurirwa muri gahunda y’u Rwanda byabaho byuko basubizwa mu buryo butari bwo mu bindi bihugu – ikintu umucamanza mukuru (Icyitonderwa: ni umwe mu bacamanza batatu b’urukiko rw’ubujurire) yemeranya na cyo.

“U Rwanda ni igihugu gitekanye. Urukiko rukuru rwarabyemeye. UNHCR ifite gahunda yayo mu Rwanda y’impunzi zo muri Libya. Ubu tuzasaba uruhushya rwo kujuririra iki cyemezo mu rukiko rw’ikirenga.

“Gahunda y’iyi guverinoma irasobanutse neza, ni iki gihugu – na guverinoma yanyu – gikwiye gufata icyemezo ku muntu uza hano, si ibico by’abagizi ba nabi [bikwiye gufata icyemezo]. Kandi nzakora icyo ari cyo cyose cya ngombwa kugira ngo ibyo bibe”.

Nyuma yaho, ibiro bya Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, bizwi nka No 10 Downing Street, byavuze ko “bigishishikajwe” na gahunda yabyo ku Rwanda kandi ko byemera ko ari “uburyo bwiza”.

Mbere yaho, Minisitiri Penny Mordaunt wo muri leta y’Ubwongereza akaba n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, asubiza kuri uyu mwanzuro mu nteko, yavuze ko ari “icyemezo kivanze” kuko ngo abacamanza “banemeje ko u Rwanda ari igihugu (cyo kuboherezamo) gitekanye.”

Yagize ati: “Twubaha umwanzuro w’urukiko kandi ndibaza ko hari itangazo riza gusohoka uyu munsi rivuye mu biro bya minisitiri w’ubutegetsi”.

Leta y’Ubwongereza yumvikanye n’iy’u Rwanda ku kohereza abimukira binjira muri gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hagamijwe ahanini guca intege abandi babigerageza.

Uyu mugambi wanenzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’impunzi, abatavugarumwe n’ubutegetsi ku mpande zombi ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.

Yasmine Ahmed, umukuru wa Human Rights Watch mu Bwongereza, avuga ko Minisitiri w’ubutegetsi Suella Braverman akwiye kwibanda ku gukemura politike y’abimukira “ipfuye kandi ititaweho” y’Ubwongereza aho gushyira ingufu muri “politiki y’inzozi mbi idashoboka kandi idakwiye.”

Yongeraho ati: “Umwanzuro watanzwe ni amahirwe kuri leta yo guhindura umurongo, aho gufata abantu nk’imizigo yo kohereza ahandi hantu, ikwiye kwibanda ku kurwanya ifatwa nabi ry’impunzi n’abasaba ubuhungiro.”