Uganda: Abaturage barasaba impozamarira z’ibyangijwe mu gihe Museveni yahaga inzira FPR ingo itere mu Rwanda

    Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru The Monitor cyo mu gihugu cya Uganda aravuga ko Perezida Museveni yemereye abaturage bo mu gace ka Kabare ko azibutsa mugenzi we Perezida Kagame kwishyura impozamarira abaturage bo mu majyepfo ya Uganda baguye mu ntambara cyangwa bangirijwe imitungo mu gihe Perezida Museveni yari yahaye FPR ubutaka n’inzira mu gutera u Rwanda hagati ya 1990 na 1994

    Perezida Museveni yakomeje avuga kandi ko niba Perezida Kagame adashoboye gutanga izo mpozamarira we ubwe azazitangira!
    .
    Nk’uko icyo kinyamakuru gikomeza kibivuga ngo abaturage benshi bo mu duce twa Maziba, Buhara, Kamwezi, Kamuganguzi, Rubaya na Butanda duturanye n’u Rwanda batakaje imitungo yabo ndetse bamwe bahasiga ubuzima mu gihe ingabo za FPR zakoreshaga ubutaka bwabo zigaba ibitero mu Rwanda ngo ntabwo bigeze bahabwa impozamarira.

    Perezida Museveni wari wasuye ako gace ku cyumweru tariki ya 21 Kamena 2015 yasubije abahagarariye abaturage b’agace ka Maziba muri Kabale District, bavuga ko nta mpozamarira babonye ziva kuri Leta y’u Rwanda kubera imitungo yabo yangiritse ndetse n’ababo bapfuye mu gihe ngo ingabo za mbere ya 1994 (FAR) zarasaga ku ngabo za FPR zabaga zarashinze ibirindiro mu mitungo yabo.

    Aba baturage baturiye umupaka w’u Rwanda baguye mu mporero ubwo Perezida Museveni yatizaga ubutaka bw’igihugu cye umutwe wa FPR Inkotanyi, ubwo butaka nibwo izo ngabo zavagaho ziteye mu Rwanda, ni naho zahungiraga iyo zabaga zikubiswe inshuro ndetse ni naho zatorezaga abasirikare bashya tutibagiwe ko ari naho zakuraga ibiribwa, zirya amatungo y’abaturage cyangwa zisarura imyaka yabo iyo zitabaga zashoboye kubisahura mu Rwanda.

    Ikindi umuntu atakwirengagiza ni uko abo baturage b’i Bugande ari nabo ingabo za FPR zakoreshaga mu kwikorera ibyo zabaga zasahuye mu Rwanda, mu gusarura imyaka y’abaturage bo mu Rwanda babaga bahunze, gusakambura amazu yabo bakajyana amabati n’ibindi

    Abaturage b’i Bugande bo bagize amahirwe yo kugira uruvugiro, none se abaturage ba Byumba na Ruhengeri tutibagiwe n’ab’u Rwanda rwose basahuriwe imitungo, indi ikangizwa ndetse n’ababo bakicwa n’ingabo za FPR bo bazabarizwa na nde?

    Twizere ko Leta ya FPR itazakabya agashinyaguro ngo isabe abaturage ba Byumba na Ruhengeri kwishyura abaturage b’abagande.

    Tubitege amaso

    Marc Matabaro

    22.06.2015

    Email: [email protected]