Yanditswe na Arnold Gakuba
Iki cyumweru cyaranzwe n’impinduka zidasanzwe mu nzego z’umutekano mu gihugu cya Uganda aho perezida w’icyo gihugu Yoweri Kaguta Museveni yashyize mu myanya itandukanye kandi agahindura bamwe mu bayobozi bakuru bo mu nzego z’umutekano nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa muri icyo gihugu birimo “Chimpreports” na “Daily Monitor“. Benshi baribaza niba iryo hindagurika mu nzego z’umutekano ryaba rifitanye isano n’uruzinduko Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba akubutsemo mu Rwanda muri gahunda yo kuzahura umubano w’ibihugu byombi, Uganda n’u Rwanda, cyangwa niba hari izindi mpamvu zindi zihariye?
Ku ikubitiro, perezida Museveni yavanye ku mirimo ye Maj. Gen. Abel Kandiho wayoboraga ibiro bikuru by’iperereza rya gisirikare (CMI) wasimbuwe na Maj. Gen. James Birungi maze Gen Kandiho we akoherezwa muri Sudani y’Amajyepfo.
Perezidenti Museveni kandi yavanye mu mirimo ye Grace Akullo wari Umuyobozi wUbugenzacyaha amusimbuza Private Tom Magambo, wanahise azamurwa mu ntera ku buryo budasanzwe kuko yasimbutse amapeti arindwi yose, akavanywa kuri “Private” maze akagirwa “Major”, nkuko byatangajwe numuvugizi wigisirkare cya Uganda Lt Col. Ronald Kakunguru ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022. Ibyo byakozwe kugirango Private Magambo abone uko ashyirwa mu mirimo mishya.
Grace Akullo akaba yari amaze amezi menshi arwaye. Muri 2021, Akullo akaba yaramaze amezi atanu ahabwa ubuvuzi budasanzwe aho yavurwaga Covid-19 nizindi ndwara zikomeye. Magambo akaba yari umuhuzabikorwa mu rugaga rwAfrika yiburasirazuba (EA-FLU), urugaga rushinzwe guhuza ibikorwa byo kurwanya iterabwoba ryambukiranya imipaka nibindi byaha bijyanye naryo. Urwo rugaga rukaba ruhuza ibihugu 10 birimo u Burundi, Ethiopia, Djibuti, Kenya, Rwanda, Somalia, Sudani yAmajyepfo, Sudani, Tanzaniya na Uganda.
Muri iyi minsi nanone, perezida Museveni yagize Maj.Gen. Geoffrey Tumusime Kasigazi uwungirije Komiseri Mukuru wa Polisi (DIGP) akaba yarasimbuye Lt. Gen. Paul Lokech witabyimana muri 2021. Uyu Maj.Gen. Geoffrey Tumusime Kasigazi akaba yarahoze ari uwungirije umugaba wingabo zirwanira mu kirere.
Perezida Museveni kandi yongereye manda Komiseri Mukuru wa Polisi Dr. Johnson Byabashaija.
Mu gihe rero bamwe mu bayobozi b’ingabo barimo Gen. Muhoozi Kainerugaba batangaza ko bisanzwe ko perezida w’igihugu akaba n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda ahindurira imyanya bamwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano, abandi bo babona ko byaba bifitanye isano na gahunda yo kuzahura umubano wa Uganda n’u Rwanda, cyane ko muri ino minsi Gen. Muhoozi akomotse i Kigali kuganira n’abayobozi b’u Rwanda ngo harebwe uko umubano w’ibyo bihugu byombi wakongera agasubirana nk’uko wahoze. Twibutse ko u Rwanda rwari rwarikomye cyane Maj. Gen. Abel Kandiho rumushinja guhohotera abanyarwanda. Bibaye aribyo, umubano w’ibyo bihugu byombi waba ugiye gusugira ugasagamba.