LETA YA UGANDA ITSINZE MPAGA LETA Y’U RWANDA

Bernard Ntaganda

ITANGAZO N°001/PS.IMB/NB/2022 RYO KUWA 29/01/2022:

Kuva mu mwaka wa 2019, Leta y’u Rwanda yafunze umupaka wa Gatuna uhuza igihu cy’u Rwanda n’igihugu cy’igituranyi cya Uganda ishingiye gusa ko ngo iki gihugu ari indiri y’abayirwanya bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Ku rundi ruhande, Leta ya Uganda nayo yashinjaga u Rwanda kuba rwohoreza muri iki gihugu intansi zigamije guhungabanya umutekano wacyo.

Nyuma y’ayo makimbirana hagati y’ibihugu byombi bisangiye byinshi dore ko abayobozi babyo bagiye ku butegetsi nyuma y’ubufanye butaziguye mu gutsinda intabara, ibihugu byo muri Karere ku Uburasirazuba bw’Afrika byagerageje kunga abo bavandimwe bahindukiranye ariko biba nko gushaka imizi y’urutare. Aha, ishyaka PS Imberakuri riributsa ko ibihugu by’Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na byo byinjiye muri icyo kibazo ariko nabyo byaje kuyamanika.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga kuba u Rwanda na Uganda bitarashoboye kumvikanishwa n’ibihugu by’abaturanye ndetse n’ibihugu by’inshuti byavuzwe haruguru ari ikimenyetso simuziga ko amakimbirane y’ibihugu byombi yaba ashingiye ku bibazo bifite imizi mu mibanire bwite y’abayobozi babyo aho gushingira ku bibazo rusange birebana n’inyungu z’abaturage babyo bo badafite icyo bapfa.

Gufunga imipaka ihuza u Rwanda na Uganda byagize ingaruka nyinshi ku mibereho y’abaturage b’ibihugu byombi ariko nta guca ku ruhande, Abanyarwanda nibo bahababariye cyane kurusha Abagande dore ko ibicuruzwa byinshi by’ingenzi cyane cyane ibiribwa byari mu masoka yo mu Rwanda byavaga mu gihugu cya Uganda.N’ikimenyimenyi, ubu mu masoko y’u Rwanda ibiciro by’ibicuruzwa byose byarazamutse.

Urugiye cyera ruhinyuza intwari! Kuba Leta ya FPR INKOTANYI yemeye gufungura imipaka nyuma y’imyaka itatu, ni ikimenyetso simuziga ko yari yashobewe cyane cyane ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko Leta ya Uganda yahindutse ku ijambo kandi nta n’impamvu kuko ibyo Leta y’u Rwanda yayiregaga byendeye ku busa.

Koko rero, ibibazo Leta y’u Rwanda ifitanye na Leta ya Uganda n’ubwo bifite imizi mu bibazo bwite by’abayobozi b’ibihugu byombi nk’uko byavuzwe haruguru, bishingiye kandi no kuri politiki y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda irangwa no kwivanga mu mitegekere y’ibindi b’ihugu byo mu Karere by’umwihariko ndetse no muri Afrika muri rusange.

Ishyaka PS Imberakuri riranenga rishize amanga iyi politiki y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda isa nk’aho yabaye politiki y’ ’’ Ubushwanyi n’Amahanga” irangwa no kugirana ibibazo n’ibihugu by’abaturanyi byo mu Karere hatirengagijwe ko muri iki gihe yanatandukiriye no mu bindi b’ihugu by’Afurika nk’ibyo muri SADEC. Leta y’u Rwanda igomba kumva ko igitugu n’ihohotera ikorera Abanyarwanda idashobora kubijyanya mu bihugu by’Afrika bimaze gutera intambwe mu kwimakaza demokarasi no guteza imbere Leta zigendera ku mategeko.

Bikorewe i Kigali, kuwa 29 Mutarama 2022
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri (Sé)