Uganda: Muhoozi arasaba ‘se’ kumusubiza “igisirikare cye”

Gen. Muhoozi Kainerugaba yanditse ubutumwa buvuga ngo igisirikare cya Uganda “kiracyari ‘Icyanjye’, asaba se, yita ‘Afande mzee’, kukimusubiza.

Ubu butumwa yanditse kuri Twitter mu gitondo cyo kuwa gatatu ntibwatunguye benshi bamenyereye amagambo adasanzwe ajya yandika kuri uru rubuga.

Mu Ukwakira(10) gushize, yatangaje benshi atangaza ko yafata umujyi wa Nairobi, umurwa mukuru wa Kenya, “mu byumweru bibiri”.

Nyuma y’ayo magambo yateje sakwe sakwe hagati y’ibihugu byombi agatuma Uganda yisobanura, yakuwe ku mwanya w’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, ariko anahabwa ipeti rya jenerali w’inyenyeri enye gusa kugeza ubu ntarahabwa izindi nshingano.

Nyuma Muhoozi yavuze ko ayo magambo yayanditse arimo “gutebya”.

Si ubwa mbere Muhoozi yumvikanye yita igisirikare cy’igihugu icye. Ibikunze kunengwa kenshi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa se Yoweri Museveni.

Bamwe bavuga ko Muhoozi ari mu nkubiri yo gushaka kwinjira muri politike agamije gusimbura se, abandi bo bashingiye kubyo atangaza bagakemanga ubuzima bwe bwo mu mutwe.

BBC