Yanditswe na Arnold Gakuba
Amakuru aturuka muri Uganda aremeza ko Robert Mukombozi uhagarariye Ishyaka RNC ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda muri Australia, yirukanywe ku butaka bwa Uganda maze agasubizwa muri Australia, aho yari yaturutse aza muri icyo gihugu.
Ibyo byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022, ubwo Robert Mukombozi yahatwaga ibibazo n’abashinzwe iperereza rya Uganda, bivugwa kandi ko iperereza ry’u Rwanda ryaba ryabigizemo uruhare, ubwo yakandagiraga muri icyo gihugu.
Robert Mukombozi wasubijwe muri Australia, yaravukiye i Kiboga muri Uganda muri 1982, akaba yarahunze u Rwanda muri 2008. Yigeze kandi kuba umunyamakuru wa “Daily Monitor’ nyuma aza guhungira muri Austalia. Amakuru afitiwe gihamya atangaza ko uwo mugabo yamaze amasaha atari make mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano za Uganda, nyuma biza kurangira ategetswe gusubira aho yaturutse muri Australia. Benshi bakaba bibaza impamvu y’ibyo byose. Nyamara ngo impamvu ingana ururo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Mata 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yavuze kuri iryo subuzwa muri australia rya Robert Mukombozi. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati: “Jenerali Kayumba, gerageza kubaha igihugu cya Uganda. Twagaruye amahoro, twe na Afande Kagame. Gerageza kubyubaha. Umuntu wawe twamwohereje iri joro.” Ayo akaba ari amarenga yacaga avuga kuri Robert Mukombozi.
Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Ugandakiratangaza ko Robert Mukombozi yaba yari yoherejwe na Kayumba Nyamwasa mu gihugu cya Uganda kugirango yongere kubaka bushya inzego z’ishyaka rye RNC muri icyo gihugu, nyuma y’uko inzego z’ubutasi za Uganda zihindurwa. Ku rubuga rwe rwa Twitter na none, Jenerali Muhoozi akaba yashimiye urwego rw’ubutasi, rukuriwe na Jenerali Majoro Birungi, ku murimo w’akataraboneka rwakoze. Yongeyeho ko umwanzi w’u Rwanda yashubijwe iyo yari yaturutse.
Twibutse ko Muhoozi yari yarigeze kwihanangiriza Kayumba Nyamwasa ko yareka gukoresha ubutaka bwa Uganda mu guhangabanya umutekano w’u Rwanda, aho yabivuze muri aya magambo “Jenerali Kayumba, narakwihanangirije bihagije. Urakinira ku gihugu cyanjye, kandi bizakugiraho ingaruka mbi cyane. RNC nta mwanya ifite muri Uganda.” Aya magambo akaba yaratangajwe mu gihe Jenerali Muhoozi yari arimbanije ibiganiro na Paul Kagame w’u Rwanda mu mugambi wo kugarura imibanire myiza hagari y’ibihugu byombi, Uganda n’u Rwanda, imibanire yari yarajemo agatotsi muri 2017.
Nyamara ariko, Jenerali Kayumba Nyamwasa wahungiye mu gihugu cya Afrika y’Epfo muri 2010, nyuma y’uko aba umugaba w’ingabo z’u Rwanda kuva 1998 kugera muri 2002, akaba yaratangaje ko nta mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afite. Ahubwo yavuze ko ishyaka rye rigamije gukura Paul Kagame ku ngoma binyuze mu nzira ya demokarasi. Kwitwaza ko Uganda itera inkunga ishyaka rya RNC bikaba biri mu byashubije inyuma imibanire y’u Rwanda na Uganda.
Twibutse ko, Muhoozi yigeze gutangariza ku rubuga rwe rwa Twitter ati: “Marume afande Kagame, mu nama ya mbere twagiranye muri Mutarama, yambwiye ko Kayumba Nyamwasa n’abambari be bafite umugambi mubisha ku Rwanda.” Ikigaragara ni uko mu byo Paul Kagame yaba yarasabye Jenerali Muhoozi kugirango afungure umupaka wari umaze igihe kinini ufunze, haba harimo no gukumira abatavuga rumwe na Leta ya Kigali ku butaka bwa Uganda, kandi Jenerali Muhoozi akaba yarabimwemereye. Ikimenyimenyi, Robert Mukombozi yahambirijwe igitaraganya, maze asubizwa muri Australia.