Uganda n’U Rwanda mu Biganiro Bizabera i Kigali

Perezida Kagame na Perezida Museveni igihe basinyanaga amasezerano i Luanda muri Angola.

Intumwa za Leta ya Uganda n’iz’u Rwanda zizahurira i Kigali ku wa mbere tariki ya 16 Nzeli 2019.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry”Amerika, umunyamabanga wa leta ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze ko abayobozi b’impande zombi bazungurana inama ku ishyirwa mu bikorwa by’ingingo zose zikubiye mu masezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola. 

Olivier Nduhungirehe yavuze kandi ko inama izabera i Kigali itegurwa mu mwuka mwiza ku mpande zombi, akaba yizera ko ibibazo byose bizagirwaho impaka kandi bigafatirwa umwanzuro ushimishishije.

Amasezerano y’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi yashyizweho umukono i Luanda muri Angola, na Prezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

Ayo masezerano yari ahagarikiwe n’abakuru b’ibihugu, João Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu biganiro by’i Kigali, ku ruhande rwa Uganda intumwa zizaba ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sam Kutesa naho ku ruhande rw’u Rwanda zizaba ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe.