Umuturage wa Uganda n’abanyarwanda 2 barashwe n’abasirikare b’u Rwanda

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Uganda, The Monitor aravuga ko abashinzwe umutekano mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2020 barashe umuturage wa Uganda n’abaturage 2 b’abanyarwanda babarasiye karere ka Musanze.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo umuturage wa Uganda witwa Theogene Ndagijimana wakomokaga muri District ya Gisoro yarasiwe mu karere ka Musanze mu Rwanda mu birometero nka 3 uvuye ku mupaka arasanwa na babyara be 2 b’abanyarwanda!

Uyu Theogene Ndagijimana wari mu kigero cy’imyaka 26 yicanywe na babyara be bo b’abanyarwanda: Eric Bizimana na Emmanuel Mbabazi.

Amakuru atangwa n’abo mu miryango yabo avuga ko Eric Bizimana na Emmanuel Mbabazi bambutse umupaka bajya gusura mubyara wabo muri Uganda mu mudugudu wa Kabingo mu gutaha mubyara wabo Theogene Ndagijimana arabaherekeza mu gihe basubiraga iwabo mu Rwanda bamaze kugenda nk’ibirometero nka 3 mu Rwanda imbere nibwo barashwe n’abashinzwe umutekano mu Rwanda mu karere ka Musanze.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko barashwe ahagana saa tatu za nijoro ku wa gatandatu bakekwaho kuba abakora magendu yo kwambutsa ibicuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisoro muri Uganda ubu ngo burimo kuvugana na Ministeri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda ngo harebwe uburyo umurambo w’uwo muturage wa Uganda wahabwa umuryango wa nyakwigendera ukawushyingura.

Uhagarariye u Rwanda muri Uganda, Maj Gen Frank Mugambage, yabwiye itangazamakuru rya Uganda ko nta makuru afire kuri ibyo byo kurasa abo baturage.

Ibinyamakuru byo muri Uganda biravuga ko uyu Theogene Ndagijimana ari umuturage wa 4 wa Uganda urasiwe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda hafi y’umupaka w’ibihugu byombi kuva muri Gashyantare 2019 ubwo Leta y’u Rwanda yafungaga imipaka yayo n’igihugu cya Uganda.

Ku ruhande rw’u Rwanda biragoye kumenya umubare nyawo w’abaturage b’abanyarwanda bamaze kuraswa n’inzego z’umutekano mu Rwanda bagerageza kwambuka umupaka bajya muri Uganda ariko ikizwi ni uko ari benshi dore ko uretse abaraswa bivugwa ko hari n’abafatwa bakaburirwa irengero.

Kugeza ubu abayobozi b’u Rwanda ntacyo baratangaza ku iraswa ry’aba bantu ndetse n’ibinyamakuru byegamiye kuri Leta ya Kigali ntacyo byatangaje kuri iyi nkuru.