Uganda yaburiye abaturage bayo kwirinda urugomo rw’igisirikare cy’u Rwanda

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuva havuka ikibazo cy’imigenderanire  hagati ya Uganda n’u Rwanda, ni ubwa mbere Leta ya Uganda isabye abaturage bayo baturiye imipaka y’u Rwanda kwirinda kwinjira mu Rwanda, kuko bamwe bahahurira n’akaga hakaba n’abaraswa bakahasiga ubuzima.

Mu itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni ryashyizweho umukono na Madamu  Esther Mbayo, Minisitiri muri Perezidansi, abenegihugu ba Uganda baturiye umupaka w’u Rwanda barabwirwa ko Leta ya Uganda ifite amakuru ko Leta y’u Rwanda yafashe gahunda y’urugomo yo kujya irasa Abagande bacuruza utuntu duto duto bambukiranya imipaka.

Iryo tangazo riragira riti: “Abanyayuganda birinde kujya mu Rwanda, ubirenzeho nawe ajyeyo azi ko azirengera icyamubaho cyose.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abasirikare b’u Rwanda bakomeje kwinjira ku butaka bwa Uganda bakahashimutira abantu, ko inzego z’umutekano za Uganda zamaze kubimenyeshwa, zikazagira uko zibigenza igihe bizongera gusubira.

Kubuza abaturage ba Uganda kuza mu Rwanda bije mu gihe Perezida w’u Burundi yavuze ko  atifuza kugenderanira n’igihugu gituranyi cy’indyarya (Rwanda), na Tanzania ikaba yarahagaritse byinshi mu bicuruzwa byinjizwa mu Rwanda.