UKO INTAMA ZAMBARWA

Thomas Sankara Habyalimana

Iyo umuntu azi imikorere ya Kagame nk’umuntu utagira roho, akabona urugamba ruri hagati ye na Diane Rwigara, yagira ubwoba bwo gushyigikira Diane kugirango Kagame atamwirenza nkuko yishe Se n’abandi bavandimwe b’abanyarwanda batabarika. Ariko sinareka gushimira Diane witanze nk’izindi ntwari zose zanze ko imbwa ziyanywera ubusa.

Buriya Diane yagabye igitero giteye ubwoba, ubundi ahantu harimo intsinzi abantu bagira imyitwarire itandukanye kubera igihunga cy’ababa bahungabanyijwe n’ukuri kwambaye ubusa, kuko abantu batamenyereye kumva, ibyo njya nita “umuvurungano”. Nuko akari imurori, inzangano zihishwe, ikibi kiri mu bantu kigaseruka, imfura nazo zikigaragaza nubwo zaba nke cyane.

Buriya umwana w’umukobwa yaragosoye, ibishushungwe n’umurama bitumurwa n’umuyaga. Ngizo za Ibuka, CNLG n’intumwa Gatete Ruhumuriza bigurukira mw’iyarara.

Bagatinyuka kubaza Diane ngo ni nde wamuhaye uburenganzira bwo kuvugira abacitse kwicumu? Ubundi buri muntu wese ufite umutima n’ubwenge aba agomba kuvuganira umuntu uwo ariwe wese, nubwo yaba atamuzi mu gihe amusanze mu makuba. Niba rero ariya mashyirahamwe yaratugurishije tutabizi, tukaba nta jambo tukigira ryo kuvuga no kwishyira tukizana mu burenganzira bwacu nk’Abacikacumu, Abanyarwanda cyangwa Ibiremwamuntu muri rusange, icyo gihombo bakirengere nta nama batugishije mbere yo kutujyana muri ubwo bucuruzi bw’abantu.

Ubundi uko intama zambarwa, Diane yagabye igitero cy’ukuri, bya bishushungwe n’umurama birasakabaka ababibonye byuzuye ikirere bitumuka bagirango Diane hari ikibi yakoze kandi biriya bishingwe birigushaka iyarara byirundamo. Nuko muri uko kuguruka byomongana bivuga ko abatutsi bo murwanda bari abafatanyacyaha na Habyarimana, nuko nanone ngo ba nyakwigendera Sendashonga urebye neza wasanga ngo baba n’Interahamwe!!! (Aha ndasobanura amagambo yabo).

Ubundi Diane yateye inyeshyamba, nkuko mpora mbivuga ko iriya Leta y’abicanyi yananiwe guhindura imikorere yikomereza kuba inyeshyamba. Umukobwa(Ndabaga) akimara kuyigaba ho igitero inyeshyamba nazo zahise zitabara muri ya mahomvu yabo twese tuzi banatubwirira mo ukuri kwinshi, bati impamvu batwicira n’ubu batenda kunamura icumu ngo ni uko twasigaye mu gihugu barahunze, ngo turi abanzi babo nka Habyarimana.

Niko ye, niba ibyo bitubera icyaha cy’inkomoko, abasangiye ubwoko na Habyarimana bo ibyabo bimeze bite, Si bibi cyane? Sendashonga wari mu Inkotanyi wari waranahunze Habyarimana, yaje kuba Interahamwe ate niba atari icyaha cy’inkomoko? Byaba se ari byo Kagame wivugiye ko yamwishe, ari byo yitaga kurenga “umurongo utukura?”

Ibyo ni byo bintu tugomba kubaza ziriya Nyeshyamba kandi tukazibaza kinyeshyamba natwe. Abantu bagashyigikira amagambo ya Diane, abahutu n’abatutsi bose nta n’umwe usigaye inyuma mugaharanira uburenganzira bwanyu. Abatutsi batasigaranye na Habyarimana mu gihugu, nabo bakabaza icyo bazira. Ko batari mu Rwanda bo bicirwa iki, bafungirwa iki?

Ziriya nyeshyamba zihishe inyuma ya Ruhumuriza na za Ibuka na CNLG. Nta mpamvu yo kujya kubaza Ruhumuriza ngo ibyo yavuze, ahubwo ni ukubaza inyeshyamba ibyo zavuze muri Ruhumuriza zikaza nazo zikisobanura. Izo ngengera z’abicanyi b’abanyabyaha, ni bo bagomba kujya muri defense, Abanyarwanda bandi bagakomeza kubagaba ho ibitero bakurikije urugero rw’umukobwa Diane. Ntabwo abarengana ari bo bisobanura, abarengana botsa igitutu ku bicanyi.

Inyeshyamba zirwanira ukuri iteka ziratsinda. Buri muntu wese wiyumva ko afite ingingo ifatika, n’agabe yo igitero, singombwa kugenda abantu ari ikivunge, umuntu umwe arabatinyisha akababuza amahoro kuko ibyaha byabo ni byinshi bituma badandabirana kandi burya n’amaraso araremera.

Diane yacanye umuriro ntubazimane, FDU INKINGI nabo nabonye bazi kwenyegeza, ntibagerure, n’abandi mwese muhaguruke muburanire ariya maraso yirirwa ameneka nk’amazi y’umugezi. Mubabaze ubwoko bwanyu bishe!

H.T.Sankara