Ukuriye kompanyi itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi

Ishimwe Dieudonné ukuriye kompanyi Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda yatawe muri yombi n’ubugenzacyaha i Kigali.

Ishimwe afunzwe nyuma y’ukwezi kumwe Miss Rwanda 2022 irangiye, iri rushanwa ni kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bikurikiranwa cyane mu Rwanda.

Uyu mukozi utifuje gutangazwa amazina yavuze ko Ishimwe, uzwi cyane nka Prince Kid, yarezwe n’abakobwa bane (4) bitabiriye aya marushanwa.

Ishimwe cyangwa umunyamategeko we ntacyo baravuga ku ifungwa rye n’ibyo aregwa.

BBC yagerageje kuvugana n’umuvugizi w’ubugenzacyaha, ntibyashoboka kugeza ubu.

Ibinyamakuru mu Rwanda bisubiramo uwo muvugizi avuga ko Ishimwe afunze aregwa ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uyu mukozi yabwiye BBC ko abakobwa bareze Ishimwe ari abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 n’irya 2022.

Avuga ko abo bakobwa bishyize hamwe bakamurega ko “bafite ibimenyetso by’icyaha yabakoreye cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato”.

Yongeraho ati: “Ni ibintu bikiri mu iperereza, ariko nyine bahise bamufunga”.

Ishimwe Dieudonné

Ishimwe Dieudonné ntacyo aravuga kubyo aregwa, ikigo akuriye nta muvugizi ubu gifite kuko Meghan Nimwiza wabaye Miss Rwanda 2019 wari umuvugizi wacyo yeguye kuri ako kazi mu cyumweru gishize.

Itegeko rihana mu Rwanda rivuga ko gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato birimo; “kuba batabyumvikanyeho, gukoresha imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha”.

Uhamwe n’icyo cyaha ashobora gufungwa igihe kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15.

BBC