Perezida Kagame kuva yafata ubutegetsi muri 1994 nibwo bwa mbere yakoroye ikiganiro kuri radiyo na televiziyo by’u Rwanda yiyamamaza nubwo igihe kitaragera. Ntabwo ndi bugaruke ku ngingo zose yakomojeho ahubwo ndibanda gusa ku bucuruzi akora kuva yafata ubutegetsi yitwikiriye ishyaka ayoboye.
Abakurikiranira hafi imikorere ya Kagame barimo David Himbara n’abandi benshi babaye hafi ye bemeza ko ibigo by’ubucuruzi bikomeye mu gihugu hafi ya byose byitirirwa ishyaka riri kubutegetsi ariko mu byukuri ari umutungo bwite wa Kagame.
Kuba yagarutse kuri kino kibazo ni ukwemera ko bimaze kugaragarira abanyarwanda ubujura no gusahura ibya rubanda kandi bikozwe ni uwarukwiye kubirinda.
Mu kiganiro yasaga n’ufite ubwoba bitewe nibyo abaze igihe ashinjwa n’abamwe mu bahatana nawe ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse n’abanyarwanda muri rusange.
Impamvu iki kibazo gikomeye ni ukubera ubukene bwugarije abanyarwanda ariko Kagame n’agatsiko ke bo bakomeje kungukira muri ubwo bucuruzi busa no gusahura umutungo wa rubanda.
Ubwo yasobanuraga iki kibazo byagaragaye ko yaranzwe no kwivuguruza gukabije bigashimangira ko koko ibyo anshinjwa ari ukuri.
Yatangiye agira ati “ nta mafaranga twari dufite ubwo twabohoraga igihugu kuburyo n’abasirikari bamaze imyaka ibiri badahembwa, bahembwa ibigore”.
Arongera ati “ abantu badushinja ko FPR ikora ubucuruzi, amafaranga twashoye muri ubwo bucuruzi ni ayo twari twarakusanyije nk’imisanzu hirya no hino kw’isi”.
Aha yavugaga ko igishoro bagikuye mu misanzu ndetse ko baje bayifite ariko akibagirwa ko yavuze ko ubwo bafataga ubutegetsi nta mafaranga bari bafite kuburyo n’abasirikare bamaze imyaka ibiri badahembwa.
Ibi byagaragaje ko ubwo FPR yafataga ubutegetsi yashyize imbaraga nyinshi mu gusahura imitungo n’ibindi by’agaciro byashoboraga kubungukira. Hano iyo mvuga FPR mwumve Kagame Paul. Umuntu yakwibaza uburyo abandi bari bashishakajwe no kwita ku bibazo byari byugarije abaturage ariko FPR na Kagame bo bari bashishikajwe no kwigwizaho imitungo. Ikimenyimenyi ni 51% by’imigabane ya MTN/Rwanda yaguzwe na Kagame muri 1998.
Nyuma yaho na FPR ubwayo yaje kuba umutungo bwite wa Kagame, umutungo iri shyaka ryari rifite waje gushimutwa Kagame kugeza magingo aya nubwo hari utuvungukira asiga abamufasha ubwo bujura.
Ikibabaje nuko yajyeze naho atangira kwambura abacuruzi utwabo anabica, hano navuga nyakwigendera Rwigara Assinapol n’abandi benshi. Ni ryari ubu bujura no kwigwizaho imitungo ya rubanda bizahagarara?.
Prosper