Philippe Mpayimana yisubiriye mu Bufaransa

Philippe Mpayimana

Mpayimana Philippe uherutse kugeza muri Komisiyo y’amatora ibyangombwa bye nk’umwe mu bifuza guhatana mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Kanama uyu mwaka, yasubiye mu gihugu cy’u Bufaransa aho n’ubusanzwe yabaga mbere yo kuza mu Rwanda muri gahunda ze zijyanye no kwiyamamaza.

Mu masaha y’ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2017, nibwo ikinyamakuru Ukwezi.com cyamenye amakuru y’uko Mpayimana Philippe agiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, aho yari agiye kurira indege yerekeza i Paris mu murwa mukuru w’u Bufaransa.

Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com cyahise kigirana na Mpayimana Philippe mbere yo kurira indege, yemeye ko asubiye mu Bufaransa koko, gusa ashimangira ko azagaruka vuba. Twanamubajije kandi impamvu yaba imusubije muri iki gihugu, anabazwa niba ataba agiye gushaka abaterankunga bamufasha mu bikorwa by’amatora ariko ibyo byo arabihakana.

Mpayimana Philippe ati: “Ngiye mu Bufaransa nzamarayo icyumweru kimwe, nzagaruka tariki 5 z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga. Ngiye kureba umuryango wanjye, abana baba yo barankumbuye.”

Mpayimana Philippe yavuze ko azagaruka mu Rwanda yiteguye gukomeza gahunda ze zijyanye no kwiyamamaza ku mwanya wUmukuru w’igihugu, gusa ngo mu gihe haboneka ibitunguranye nka Komisiyo y’amatora cyangwa urundi rwego rukamukenera, afite umuhuzabikorwa witwa Gatsinzi Geoffrey uri mu Rwanda wahamubera.

Source: Ukwezi.com