Umucuruzi ushobora kuba acyekwaho gukorana na RNC yazimiye muri Kigali.

Yanditswe na Ben Barugahare

I Kigali haravugwa ugufatwa k’umucuruzi witwa Claver Mugabo ngo yaba yarafashwe taliki ya 26 Ukuboza 2018 n’abapolisi bamusanze iwe. Umuryango we wabwiye abantu ko n’ubwo abamujyanye bari bafite imodoka n’ama carte bya Police, ntago bigeze bavuga aho bamujyanye, kandi nyuma yaho umuryango wa Mugabo washakishije muri station ya Police zose z’I Kigali ntibashobora kumubona.

Police iravugako ntawe ifite. Ibyo bikaba bihangayikishije umuryango we cyane. Ikindi kandi ni uko ibinyamakuru Umuseke, n’Igihe byatangaje ayo makuru mbwa mbere ejo hashize ku italiki ya 28 Ukuboza 2018, uno munsi twasanze basibye ibyo bari banditse byose. Ibyo byose bikiyongera mu rujijo rujyanye n’iyi nkuru. 

Ikinyamakuru Igihe, mu nyandiko yacyo yari yavuze ko uwo mucuruzi  Mugabo, we n’umuhungu we bashinjwa kuba bakorana n’ishyaka RNC rirwanya leta riba hanze. Tukibaza rero ukuntu icyo kinyamakuru cyari kizi ibyo ashinjwa, kandi police yo ikanavuga ko ntawe yafunze. Uwo muhungu wa Mugabo, witwa Innocent ntabwo Police yamusanze mu rugo igihe yafataga umubyeyi we, nta n’ubwo turamenya niba nawe yaraje gufatwa nyuma. 

Twagerageje kuvugana nabo mu muryango wa Mugabo ariko bavuze ko batazi aho ari, kandi ko ntacyo bakongeraho. 

Niba koko Mugabo ashinjwa gukorana na RNC ntabwo bitangaje ko yaba yabuze, kuko byagiye biba ku bandi bashinjwa ibyo, kandi leta y’u Rwanda na Police bifata RNC nk’umutwe ushobora guhungabanya Leta y’u Rwanda. 

Iyi nkuru turakomeza tuyikurikirane.