Umuhanzi Kizito Mihigo yitabye Imana!

Kizito Mihigo

Inkuru y’incamugongo yageze ku bwanditsi bwa The Rwandan mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020 ivuga ko Umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiye kuri station ya Police i Remera yitabye Imana.

Nk’uko byemezwa n’itangazo rya Police y’igihugu musanga hano hasi Ngo Kizito Mihigo yasanzwe aho yari afungiye “yiyahuye” yapfuye. Ibi kandi byemejwe n’ikinyamakuru igihe kiri hafi y’ubutegetsi mu Rwanda.

Si ubwa mbere mu Rwanda abantu bafunzwe na police muri za kasho zayo ngo basangwa “biyahuye” ingero ni nyinshi ariko urugero rwa hafi rwamenyekanye cyane ni Me Donat Mutunzi waburaniraga Dr Léon Mugesera cyangwa ngo “barashwe barwanya Police cyangwa bashaka gutoroka” ingero nazo ni nyinshi ariko urwamenyekanye cyane ni urwa Dr Emmanuel Gasakure, umuganga bwite wa Perezida Kagame.

N’ubwo bwose Police ivuga ko iperereza ryatangiye nta gushidikanya ko Leta y’u Rwanda ifite uruhare muri uru rupfu kandi itegeko ryo kwica Umuhanzi w’icyamamare nka Kizito Mihigo nta muntu wundi watinyuka kuritanga mu gihugu cy’u Rwanda uretse Perezida Paul Kagame ubwe.

Umuntu waganiriye na The Rwandan utashatse kuvuga umwirondoro we yabwiye The Rwandan ko n’ubwo Kizito Mihigo yaba yiyahuye koko yaba azize Leta y’u Rwanda kuko n’ibyo yaregwaga bitashingaga kandi bibaye byo byaba ari urukurikirane rw’akababaro n’itotezwa yakorerwaga atashoboye kwihanganira.

Imana Imuhe iruhuko ridashira!

Indirimbo ya nyuma ya Kizito Mihigo yo muri Mutarama 2020