Umukino w’abafaransa na Kagame

Umunyamakuru Kantano uzwiho gusetsa cyane mubintu byasekeje abantu cyane naho muri 1994 abafaransa ba Operation turquoise binjiye mu Rwanda yivuze ibigwi ati: ABAHUTU b’abazungu baratabaye. Icyo gihe abantu babyumvise barasetse ariko babifata nkaho bidafite agaciro.

Ariko iyo urebye ukuntu Kagame na FPR bifashe imbere y’abafaransa, wibaza nimba amagambo ya Kantano yasekesheje abantu benshi ataragize ingaruka mu bwonko bwa Kagame n‘ ibyegera bye

Kagame abazungu bamushyiraho bamuhaye uruhusa rwo gukora icyo ashaka cyose ku Bahutu, bamwmereye ko azabica uko ashaka, azajya ababeshyera ibyo yishakiye ndetse bakanamufasha no muri ibyo bikorwa binyoma. Yica abapadiri, abasenyeri n’abihaye Imana maze abahindura ABAJENOSIDERI abifashijwemo, nabo Péan yise, „BLANCS MENTEURS“ (abazungu b’ababeshyi). Kagame sinakubwira maze akora ibyo bamwemereye ndetse arenzaho. Nibwo ABAKONGOMANI abahinduye Abahutu, abica ntacyo yishisha.

Bagashakabuhake b’abazungu bafunga amaso. Maze sinakubwira „Kinywa amaraso“ araryoherwa noneho atangira no kuvanga ibintu: niho yishe aba Espagnols bimuvira ibibazo na n’ubu bikimukurikirana :Abaespanyolo basoye mandat d‘ arrêt  iriho inkotanyi 40 (Kagame niwe uri hejuru yiyo liste).

Ariko kubera amaraso menshi yamenywe, mubwonko hasigaye hari desordre nyinshi kuburyo atakimenya gutandukanya ABAFARANSA n‘ ABAHUTU. Nicyo gituma ibintu atashoboye gushinja ABAHUTU noneho ashaka kubigereka ku BAFARANSA, Aho avuga ko bateguye JENOSIDE (‚planification du génocide par les Français).

Mwiyumviye campagne médiatique Kagame yatangiye akora Liste y’ abajenosideri  iriho abasoda b’abafaransa. Kagame uziko ibyo abarega ataribyo, yahisemo gushotorana akoresheje IBINYAMATEKA kugira ngo agaragare (« se faire remarquer en provoquant »).

Hari abantu benshi bakoresheje iyi myifatire bikabahira. Navuga umunyamerikakazi w’umuririmbyi witwa Miley Cyrus (cyangwa Madonna ataracyecura) ukunze kwigaragaza akoresheje ibintu biteye isoni nko kwambara ubusa, biramuhira koko bituma umuziki we ugurishwa cyane, akenshi umuziki we ubishye. Abakurikiranye amatora muri Amerika Perezida Trump bimwe mubyatumye atsinda nuko yahoraga mubinyamakuru kubera gushotorana, kubeshya no kuvuga amafuti.

Ariko iyo witwaye gutya ibinyamakuru bigaceceka uta agaciro cyane. Ese ibyo gushyira Abafaransa kuri Liste y’abajenosideri ukoresheje ibinyamateka bizahira Kagame?

Kuba abafaransa yaregaga baracecetse byatumye intambara médiatique ya Kagame ipfuba. Ikimenyimenyi nuko Kagame ukunze gusuzugura abafaransa, yagiye yububye muri Mali muri Sommet Franco-africain yayobowe na Francois Hollande. Ese ejo abafaransa nibasohora ibirego kubahanuye Indege yaritwaye Habyarimana, Kagame azabyifatamo gute?

Umwanzuro

Hari igihe njya nibaza nimba Kagame agira abajyanama bazima. Kagame azi neza ko ariwe wahanuye indege yarimo Habyarimana na Ntaryamira. Azi neza ko ikibazo atari Habyarimana ahubwo ari abafaransa bari bayirimo yishe kandi atarabifitiye uruhusa. Sinzi nimba yarumvise uko Kadafi bavuga ko yahanuye Indege yarimo bene MADAMU byamugendekeye : Bamushyizeho igitutu kuburyo yagezeho yishyura amafaranga yakayabo maze iyo DOSIYE ihita ifungwa. Aho gushaka guhindura Abafaransa Abahutu, Kagame yarakwiye gutanga igice mubyo yasahuye muri Congo maze abafaransa biciriwe bakavanaho ikirego. Ese Kagame iyo yumvise ukuntu Justice francaise imereye Fillon (ushaka kuba Perezida), akumva uko INSHUTI ye Sarcozy imerewe kubera amafaranga ni kuki iyo Justice izafunga amaso kubwicanyi bwa Kagame?

Byandikowe  iMunich, tariki  22.03.2017

Venanti Habiyambere