Umukozi mu biro bikuru bya KMP yaburiwe irengero

Umuhanzi Kizito Mihigo ubwo yatabwaga muri yombi mu 2014

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa 6 Mata 2020 aravuga ko kuva ku itariki ya 4 Mata 2020, uwahoze ari umukozi ushinzwe imishinga muri KMP (“Kizito Mihigo Peace Foundation“) umudamu witwa Semuhungu Jeanne d’Arc yaburiwe irengero.

Umwe mu bahaye amakuru The Rwandan avuga ko ngo yatwawe n’abantu bavugaga ko ari aba Polisi baramujyana. Nyuma yaho umuryango we ngo washakishije muri station zose za Polisi mu mujyi wa Kigali no mu gihugu hose baraheba, n’ahandi hose hashobora gufungirwa byemewe n’amategeko hose barashakishije ariko ntabwo babashije kumubona.

Abaturanyi babajijwe n’umunyamakuru wacu bavuzeko ngo babonye bamusohora mu nzu ku ngufu asa nk’urwana nabo, kandi ari gusakuza. Bikaba byarabagaragariye nk’ishimutwa.

Umunyamakuru wacu kandi yashoboye kumenya ko umukozi wo mu rugo wa Semuhungu Jeanne d’Arc we yahize yiruka asimbuka urugo arabacika ntibashobora kumufata. The Rwandan ntabwo yashoboye kumubona ngo atubwire uko byagenze.

Twegerageje kuvugisha abo mu muryango w’uwo mudamu ariko banga kugira icyo badutangariza, bigaragara ko bafite ubwoba. 

Twibutse ko kuva umuhanzi Kizito Mihigo yafungwa muri uku kwezi kwa Gashyantare gushize, nyuma akitaba Imana ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano aho yari afungiye i Remera, umuryango yashinze KMP (Kizito Mihigo Peace Foundation) ntabwo wongeye gukora, n’ubwo utigeze uhagarikwa mu buryo bwemewe n’amatekego. Abantu bakoranaga na Kizito Mihigo bya hafi muri uwo muryango bamwe barahunze abandi baba mu bwoba cyane dore ko batotezwa n’inzego z’umutekano n’abashyigikiye ubutegetsi bwa Kigali bashinjwa kuba abanzi b’igihugu.

Nabibutsa ko nyuma y’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo, ibihangano bye bitagica ku maradiyo cyangwa amateleviziyo yo mu Rwanda ku itegeko rya Leta y’u Rwanda. Uyu muhanzi wari ukunzwe na benshi yitabye Imana muri Gashyantare uyu mwaka ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa ngo gushaka gutoroka igihugu! Leta y’u Rwanda yatangaje ko yakoze iperereza igasanga yariyahuye akoresheje amashuka, abandi banyarwanda n’abanyamahanga bakundaga uwo muhanzi bo bemeza ko yishwe. Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yasabye ko habaho amaperereza akozwe n’abadafite aho babogamiye kuri uru rupfu ariko kugeza ubu Leta y’u Rwanda yabyimye amatwi.