Umunsi wa 6 w’urubanza: Polisi yakoze uko ishoboye ngo hadafatwa amafoto y’abo kwa Rwigara

Diane Rwigara yasabye inshuro ya kabiri ko Perezida Kagame yamufungura we n'umuryango we, bishimangira ko Diane azi umufunze n'urimo kumuburanisha uwo ari we!

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2017, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubukuye iburanisha rya Diane Rwigara n’abagize umuryango we abaregwa bose bitabye kandi bari buunganiwe. Gusaka abaza muri uru rubanza byakomeje gukorerwa ku marembo y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Igipolisi kinjirije abaregwa aho abacamanza binjirira ku buryo byari bigoye ku banyamakuru kugira amafoto bafata y’abaregwa.

Ku isaha ya saa tanu n’iminota mirongo itanu n’ibiri (11:52) nibwo kwemerera abantu kunjira mu cyumba cy’iburanisha bitangiye, abantu baje ku bwinshi, urubanza rwari rutegerejwe bamwe bibwira ko ruri busubikwe ariko byatewe n’umwe mu bunganira abaregwa (Me Pierre Céléstin Buhuru) wari ufite urundi rubanza.

Umucamanza yasubukuye urubanza aho rwari rugeze aha umwanya abunganira abaregwa.
Uwabanje ni Me Buhuru wunganira Diane Rwigara na Anne Rwigara. Abunganizi bahawe umwanya wo kuvuga ku byo ubushinjacya bwagaragarije urukiko impamvu zituma bashinja abaregwa

Abanje gushima urukiko ko rwihanganye rukamutegereza nyuma yaho yari mu rukiko rw’ikirenga, Me Buhuru yabwiye urukiko ko hari ingingo ya 77 ivuga ko uburenganzira bw’abantu butagomba kuvogerwa. Me Buhuru yatangiye ashimangira ko Umushinjacyaha atari akwiye kwinjira mu butumwa bw’abo kwa Rwigara kuko ari amabanga y’umuryango

Me Buhuru yavuze ko ubushinjacyaha bwinjiye mu buzima bwite bwabo kandi ngo ubugenzacyaha bwashyize igitutu ku baregwa bubaka imibare y’ibanga (mots de passe). Yavuze ko telefoni zimaze gufatwa babajijwe imibare y’ibanga saa munani z’ijoro n’uko kwinjira mu butumwa umuryango wohererezanyaga

Ingingo ya 72 ivugako uburenganzira bwo kwinjira mu mabanga y’umuntu, gusa biherwa uruhusa n’umushinjacyaha mukuru ubiherewe uburenganzira na Ministre w’Ubutabera.

Abahagarariye ubushinjacyaha babajijwe niba bafite icyemezo cyo kwinjira mw’itumanaho ry’abantu gitangwa na Ministre w’ubutabera basubizako ntacyo bufite! Ubushinjacyaha bwiyemereye ko icyo cyemezo ntacyo bari bafite igihe bakoraga ibyo byose!

Me Gatera Gashabana nawe yafashe ijambo abwira urukiko ko ibintu byafatiriwe batemerewe kubyinjiramo yavuze ko mubyafatiriwe ntaho bigeze bavuga ko bafatiriye amajwi (audio).  Yabajije niba yarafite uburenganzi bwo kugenzura amajwi bityo yerekana ko nta burenganzira ubushinjacyaha bwari bufite bwo kugenzura ayo majwi. Yavuze ko kumva amajwi bisaba kubanza gusabirwa uburenganzira butangwa na ministre w’ubutabera.

Me Gatera yavuze ko amajwi atanzwe nk’ibimenyetso zafashwe mu buryo butemewe n’amategeko nk’uko bisobanurwa mu ngingo ya 72,73 na 74

Adeline Rwigara nawe yahawe ijambo avuga ko azamuye icyubahiro cy’Imana kandi abashimiye, yavuze ko amashusho bagaragaje bamushinja ngo bayakase bagashyiramo ibyo bashaka ibindi bakabikata. Yavuze ko kuba yarabise interahamwe z’ubundi bwoko ari uko igihe yari amaze baramufungiye mu nzu yahise yibuka ibyababayeho. Kuri we ngo ibyamubayeho we n’umuryango we mu myaka ya kera ari byo birimo gukorwa kugeza ubu ngo kubwe yavuze ko barimo gukorerwa indi Genocide! Yasabye ko bamwemerera kuvuga ku iyicwarubozo umuryango we wakorewe.

Aderine Rwigara avuga ko kandi mbere y’iyicwa ry’umugabo we umugabo we yari yabanje kwandikira umukuru w’igihugu. Yavuze ko kuva 2015 umuryango we ukorerwa iyicarubozo kugeza aho bahagaze aho avuga ko atakagombye kuba abazwa ibyo kuba yaraganiriye nabo barokokanye. Yasabye ko urukiko rwakoresha ububasha Imana yabahaye bakarenganurwa.

Aya magambo ya Adeline Rwigara yateye benshi amarangamutima ku buryo hari benshi mu bari mu rukiko bazengaga amarira mu maso baba abagabo cyangwa abagore.

Me Buhuru yahawe ijambo,  yakomeje avuga ko ibyo gukoresha amajwi byari gukorwa ari uko ubundi buryo bwose bwananiranye bwo kugera ku bimenyetso by’ibyaha, Me Buhuru yavuze ko icyemezo gitanga uburenganzira bwo gukoresha amajwi y’abaregwa ntacyo babonye muri dosiye, kandi ubusanzwe nicyo kigena ibigomba gufatirwa yaba telefoni, email cyangwa iposita. Yavuze ko ari ingingo ikomeye, icyo cyemezo kibuze, ibimenyetso by’amajwi byaba byarafashwe binyuranyije n’amategeko ku buryo bitagenderwaho. Yavuze ko impamvu hagomba gutangwa uburenganzira ari uko ibimenyetso biba bishobora guhindurwa, bikongerwa cyangwa bikagabanywa.

Umucamanza yamubajije niba mu byashyikirijwe urukiko hari ibimenyetso bakeka ko byahinduwe, arasubiza ati “nta cyizere twabiha.” Yahise atanga urugero ku majwi yakinwe mu rukiko yumvikanisha abaregwa bakoresha amagambo yavuzwe ko agize ibyaha. Abaza impamvu hakinwe uduce duto ku cyo ubushinjacyaha bwashakaga kwerekana, abaza niba hari andi magambo meza yavuzwe, impamvu yo atakinwe

Me Buhuru yakomeje avuga ko Ubushinjacyaha bufite inshingano yo gushaka ibimenyetso bishinja n’ibishinjura ariko mu majwi bwahaye urukiko ibishinja gusa. Yongeyeho ko mu nyandiko ngo ubushinjacyaha bwanditse amagambo ashinja gusa, bageze no mu buhamya bandika ko “ushinjura ntawe”.

Ku bijyanye n’abasinyiye Diane Rwigara, Me Buhuru yabajije ukuntu bishoboka ko mu bantu basinyiye Diane Rwigara ajya kwiyamamaza habuze n’umwe wahamya ko yamusinyiye, kugeza no ku bavandimwe be.

Yakomeje avuga kuri Kigali Forensic Laboratory yasuzumye niba imikono ya Diane Rwigara harimo imihimbano, ngo byasabwe n’ Ubugenzacyaha. Ubusanzwe icyo kimenyetso gicukumbuye gitegekwa n’urukiko igihe rwashyikirijwe ibimenyetso haba hari ibintu bitera urujijo akaba aribwo hajya gushaka isuzuma rya gihanga.

Me Buhuru avuze ko Ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha ari ababuranyi kimwe n’abandi, ariko ngo nibo bishakiye impuguke yasuzumye imikono, ngo ubundi gushaka impuguke yo gupima ibimenyetso byari gusabwa n’urukiko.

Ku bijyanye n’abantu bivugwa ko Diane Rwigara yasinye yigana imikono yabo: Ngo haba hari abantu babajijwe bakavugako batamusinyiye kandi wenda baranabikoze.

Anne Rwigara yahawe ijambo, yongeye guhakana icyaha cyo guteza imvururu gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umuryango. Yavuze ko urwo rwandiko rudasinye. Ni inkuru yavugaga ngo “Mort d’un ancien financier de FPR, la famille denonce l’assasinat” yaje kuvuga ko iyo nkuru yanditseho “Par RFI ” Yasabye ko iby’iyo baruwa bandikiye Jeune Afrique bitagarukwaho. We asaba ko barekurwa bitari iby ‘agateganyo, ahubwo barekurwa byeruye.

Diane Rwigara nawe yahawe ijambo, yavuze ko kuba iwabo harasanzwe SIM card 5 kandi bahaba ari abantu 7 batakibajijweho. Yongeyeho ko ubushinjacyaha butagakwiye guhera aho buvuga ko zakoreshejwe mu gusinyira abantu bagera ku 1200. Kuba bantu baramusinyiye ariko babibazwa bakabihakana, Diane Rwigara yavuze ko atabarenganya bitewe n’ibibazo bagiye bahura nabyo. Yavuze ko mu iperereza hari abantu bashoboraga guhindura imikono yabo batinya ibyababaho. Ikindi ngo ni uko NEC yari yabijeje ko imikono y’abasinyira abakandida ari ibanga. Ariko ngo bimaze kuvugwa ko hari imikono yahimbye, yasubiye kuri NEC akayibaza ntibayimwereke, ahubwo bayishyikiriza polisi.

Dianne Rwigara yagize ati: uri umuturage ukabona Police ikwituyeho ikubaza niba warasinyiye umukandida utari uwa FPR, ati“ Ibi byemera bake kubera iterabwoba”.

Ikindi kuba NEC yari yabijeje ko gutora ari ibanga ndetse ko abazamusinyira bazagirwa ibanga aha akavuga ko bigaragarira buri wese impamvu y’ukuntu iryo banga ryamenwe! Yavuze ko ikigamijwe hano ari ukumwumvisha ati“ ni system munyumvishirize rwose”! Yavuzeko igitumye bahagaze imbere y’urukiko ari uko yavuze ibitagenga neza asoza asaba umukuru w’igihugu kubarekura.

Ibintu byababaje urukiko umucamanza yongera gusaba Diane kutongera gusaba President Kagame kubarekura kuko ngo mu rukiko abacamanza ari bo bafite ububasha bwose!

Mu gusubiza umushinjacyaha yavuze ko gufatira amajwi byari bikurikije ibiteganywa n’iteka rya Minisitiri w’Intebe. Ibimenyetso by’ibyaha bigaragaza ko itumanaho ryabayeho, bifashwe ubutumwa bwarageze kuwo bwagenewe, bidafatwa nko kugenzura itumanaho. Ibyo ngo bikaba bisobanura ko nta ruhushya rwo kugenzura itumanaho rwari rukenewe Undi mushinjacyaha yagarutse kuri raporo y’igenzura rya Kigali Forensic Laboratory ubugenzacyaha bwabikoze hakurikijwe itegeko. Yongeyeho ko mbere yo gukoresha inzobere ibanza kurahirira ko izafasha ubutabera. Umushinjacyaha yavuze ko nubwo hari imikono igera kuri 70 yiganwe, iperereza rigikomeza ngo harebwe n’indi.

Nyuma y’amasaha atatu urubanza rwashyizwe mu muhezo, hagiye kumvwa amajwi yavuzweho ko ashobora guteza ikibazo cy’umutekano. Abantu bose basohotse mu cyumba cy’iburanisha hasigayemo abakekwaho ibyaha, ababunganira, Ubushinjacyaha, abacamanza n’abashinzwe umutekano.

Urubanza nyuma y’uko rwongeye gusubizwa mu ruhame icyumba cy’iburanisha cyongeye kiruzura kuko abantu bategereje ngo umuhezo urangire. Diane Rwigara niwe wahise akomeza yiregura ku byaha aregwa bikubiye mu magambo yatangarije mu biganiro n’abanyamakuru.

Diane Rwigara ahawe ijambo avuga ku birego Ubushinjacyaha bwatanze bivuye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere yo kwiyamamaza. Asobanuye ko ubutumwa bwe bwumvikanye nabi mu gufata ko yavuze ko abanyarwanda bahagurukira rimwe iyo bagiye kwica. Yisobanuye avuga yashakaga kuvuga ko mu mateka byagaragaye ko abanyarwanda bagiye bahagurukira rimwe bagiye Kwica kandi bikwiye ko bahagurukira rimwe n’iyo bamagana ikintu kibi. Yanavuze ko Ubushinjacyaha bwagiye batanga uduce tw’ibyo yavuze, bitari ubutumwa bwose. Ikindi yarezwe ko yavuze ko uwari umushyigikiye yamubwiye ko nakomeza kumushyigikira azakubitwa, kandi yaranakubiswe koko ajya no mu bitaro.

Diane Rwigara kandi yarezwe kuvuga ko umuntu umushyigikiye azakubitwa, we yiregura avuga ko byabayeho ngo hari n’uwajyanywe kwa muganga yakubiswe.

Ngo hari n’ibizibiti by’inyandiko yandikiye Police, NEC na raporo z’imiryango nka Amnesty International na Human Rights Watch nk’uko abivuga.

Diane Rwigara ntiyigeze ahakana amagambo yavuze ko ngo abantu bahabwa amafaranga macye muri ‘expropriation’, ko ngo amafranga (ubutunzi) ari mu gatsiko k’abantu bacye, ndetse ngo amafaranga menshi y’igihugu akoreshwa mu gukora ibibonwa n’amahanga kandi hari ibibazo bibangamiye abaturage.

Yemeje ko mu kuvuga ko amafaranga ari mu maboko y’abantu bamwe ngo yasobanuraga ko amasoko menshi ahabwa abantu bamwe mu bigo by’ishyaka riri ku butegetsi.

Umucamanza amubajije niba hari itegeko ribuza abo avuga gukora business yasubije ko nta rihari ariko ngo nta n’itegeko rihari rimubuza gutanga ‘opinion’ ye.

Abajijwe kucyo kuvuga ko hari abantu bicwa bakanyuruzwa nacyo aregwa yavuze ko bahari, atanga urugero rwa se Assinapol, Dr Gasakure ngo n’abandi bantu bajya batorwa muri Nyabugogo bapfuye.

Umucamanza amubaza icyo ashingiraho yemeza ibi mu gihe nta perereza yabikozeho maze nawe asubiza ko ngo abivuga kuko nta perereza rikorwa ngo ababikoze babiryozwe, ahubwo ngo we ubivuze akaba ari we uhinduka ikibazo.

Kubyo yavuze ko hari abasenyerwa badafite ahandi baba ngo abihera ku bagore bacishijwe kuri TV1 basenyewe badafite aho bajya, ngo yashakaga kuvuga ko abo basenyerwa bajya babanza guteguzwa.

Umucamanza yamubwiye ko amategeko adateganya ko umuntu ahabwa ingurane ngo anahabwe aho kuba, amusaba kubihuza n’amategeko, Diane we avuga ko yatanze umuti w’ikibazo ngo kuko abenshi bavuga ko bimurwa badahawe ibihwanye n’imitungo bari bafite.

Avuga ko ikibazo cya ‘expropriation’ ari ikibazo nawe yabayemo kuko ngo se nawe bamwimuye bakanga kumwishyura kugeza ubu.

Yabajijwe ibyo yanditse kuri WhatsApp ngo asaba ko yavugira kuri BBC na Voice of America ariko we arabihakana aratsemba, ibyo bintu ngo ntabyo azi kandi ntabyo yanditse.

Umwunganizi we Me Buhuru Pierre Celestin yasabye ko discours ya Diane ishingirwaho mu kumushinja icyaha cyo gukurura imvururu n’imidugararo muri rubanda ishyirwa mu nyandiko kuko ngo Ubushinjacyaha bugenda bufatamo agace gato karimo amagambo bushaka.

Iyo ngo ni discours yabwiye abanyamakuru nyuma y’uko yangiwe kwiyamamaza nawe agatangaza ko atangije ‘Mouvement’ yise ‘Itabaza’.

Me Buhuru avuga ko muri iyo ‘discours politique ‘Diane yatangiye ahamagarira abantu amahoro  ariko ibi ngo Ubushinjacyaha ntibubivugaho.

Umucamanza yibukije Me Buhuru ko adakurikiranwa kubera ko yakoresheje inama ahubwo akurikiranwa ku magambo yayivuzwemo. Amubwiye ko bagomba guhuza n’uwo yunganira kuko we ngo yayemeye anavuga ‘cadre’ yayavuzemo.

Me Buhuru yavuze ko ibindi Diane aregwa byo kuvuga ko mu gihugu hari ubukene, akagereranya umusaruro mbumbe (GDP) w’u Rwanda n’iy’ibindi bihugu avuga ko rubanziriza u Burundi gusa, ngo ko abanyarwanda bagomba guhaguruka bakarwanya ikibazo igihugu gifite, ngo we ntabwo abibona nk’icyaha.

Me Buhuru we avuga ko Diane Rwigara nta mvururu yateje kuko nta bantu bigeze barwana kubera ibyo yavuze.

Ibi Ubushinjacyaha buvuga ko ari bimwe mu bigize icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda.

Me Buhuru akavuga ko kuba Diane yarahamagaye abanyamakuru ngo baganire atari rubanda yahamagaye.

Me Buhuru yagarutse ku Itegeko Nshinga ritanga uburenganzira busesuye ku itumanaho, avuga ko iteka rya Minisitiri ridashobora kurivuguruza.

Umushinjacyaha yavuze ko iteka rya Minisitiri w’Intebe (no 90/03 ryo kuwa 11 Nzeli 2012) ritanyuranye n’itegeko nshinga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu kiganiro n’abanyamakuru Diane akwiye gukurikiranwa ku magambo mabi yahavugiye aganisha ku gukangurira abaturage imyivumbagatanyo.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo Diane yavuze ko abanyarwanda bahagurukira rimwe bagiye kwica, ko abamushyigikira bazakubitwa agafuni, ngo ibyo byose uwabyumva yakumva ko Leta yica abantu bayo.

Buvuga kandi ko ibyo yavuze ko abantu bimurwa badahawe ingurane nta bushakashatsi yigeze abikoraho byose ngo bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi.

Kuvuga kandi ngo abacitse ku icumu barababaye yabivuze ntawabimutumye muri abo kandi atanahagarariye IBUKA, ngo nta kindi yari agamije uretse gukangurira abaturage kwivumbagatanya.

Ubushinjacyaha ngo buhereye ku mpamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwaho ibyaha kandi hari impungenge ko bakwihisha ubutabera cyangwa bagasibanganya ibimenyetso kuko hari n’abandi bari mu gihugu no hanze bagikurikiranwa, busabiye abaregwa ko  bakurikiranwa bafunze by’agateganyo.

Adeline Rwigara ahawe ijambo yavuze ko batatoroka kuko batagenda n’amaguru kandi baratswe ibyangombwa byose, ndetse n’ibindi bintu byose ngo ni nk’aho byafunzwe. Yavuze ko iyo ashaka gutoroka aba yaratorotse kera nyuma y’urupfu rw’umugabo , asaba urukiko kubarenganura “mu zina rya Yesu”

Me Gashabana yavuze ko kuba amajwi ashingirwaho mu kurega uwo yunganira yarafashwe binyuranyije n’amategeko, ibyo aregwa bitahabwa agaciro. Me Gashabana avuga ko umukiriya we nta bushake ‘intention’ bubi yari afite mubyo yavuze ahubwo ari agahinda ko kubura umugabo we. Bityo umukiriya we yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko anafite aho abarizwa.

Diane Rwigara we yavuze ko n’iyo barekurwa ntaho bajya kuko urugo rwabo ruhora rugoswe. Kandi ngo ntibasibanganya ibimenyetso mu gihe ubushinjacyaha bubifite byose. Yasabye ko barekurwa kuko ngo gufatwa no gufungwa kwabo nta shingiro bifite.

Anne Rwigara nawe yavuze ko ibimenyetso ubushinjacyaha bubifite ntabyo basibanganya barekuwe, akavuga ko byaba bibabaje urukiko rubafunze kandi ubutabera bari barabuze bari bizeye ko bagiye kububona bakarenganurwa. Anne yavuze ko kuva urubanza rwatangira we atarabona aho ibyaha aregwa bihuriye na rubanda. Gusa yemeza ko yandikiye umuvandimwe we amubuza kwiyamamaza ngo atazabateza ibyago. Inyandiko aregwa kwandikira JeuneAfrique ngo nayo byagaragaye ko ari ‘tract’ kuko ntaho yigeze ayisinya. Agasaba ko yahita arekurwa.

Umwanzuro w’urukiko uzasomwa kuwa Gatanu tariki 20 Ukwakira, saa Cyenda.