Umunsi wa Demokarasi ku isi: Victoire Ingabire aranenga uko yifashe mu Rwanda

Tariki ya 15 ukwezi kwa cyenda, n’itariki ngaruka mwaka yitiriwe Umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi.

Ni umunsi umuryango w’abibumbye wageneye gusuzuma no gushimangira amatwara ya demokarasi ku isi.

Kuri uyu munsi, imitwe y’amashyaka, n’amashyirahamwe anyuranye ku isi, ategura ibiganiro n’ibindi bikorwa bigamije kwamamaza no gushimangira demokarasi.

Ni muri urwo rwego, urubuga nkoranyambaga rwa televiziyo ya Aljazeera, rwasohoye inyandiko ya Victoire Ingabire, umunyapolitiki wo mu Rwanda utavuga rumwe na leta uyoboye ishyaka DALF UMURINZI ritaremerwa n’amategeko y’u Rwanda.

Muri iyo nyandiko, Ingabire aranenga imikorere ya demokarasi yemejwe mu Rwanda mu biganiro byabaye guhera mu mwaka wa 1998 kugeza 1999 yitwa Consensus Democracy, bivuga Demokarasi yumvikanyweho.

Jacques Niyitegeka yavuganye nawe atangira amubaza aho ashingira anenga iyo demokarasi yumvikanyweho mu Rwanda. (Umva ikiganiro bagiranye aho hasi).

BBC yagerageje kuvugana n’abategetsi b’u Rwanda kuri icyo kibazo ariko ntibyashobotse.