Umunyamakuru Cyuma Hassan arekuwe nyuma yo kugirwa umwere ku byaha byose

Umunyamakuru Niyodusenga Dieudonné uzwi no ku mazina ya Cyuma Hassan

Yanditswe na Ben Barugahare

Amaze hafi umwaka muri gereza, urubanza rwe rwagiye rutinzwa kenshi ubundi rugasubikwa bikarudindiza, ariko aho rusomewe urukiko rugaragaje ko ari umwere nta cyaha na kimwe kimuhama.

Amazina ye ni Niyodusenga Dieudonné uzwi na none nka Cyuma Hassan. Yatawe muri yombi kuwa 15 Mata 2020, ubwo yari mu kazi k’itangazamakuru. Icyo gihe kandi hakaba harafunzwe abandi banyamakuru biganjemo abakorera ku rubuga rwa youtube, bazira gutara no gutambutsa amakuru yagaragaza uko abaturage babayeho nabi mu gihe cya Guma mu Rugo badafite n’ikibatunga ngo barenze iminsi.

Yafashwe mu kwezi kwa kane, urubanza rwe rumara amezi asaga atandatu rutaraburanishwa mu mizi.

Ibyaha yari akurikiranyweho agifatwa hari:

-ukwigomeka kuri gahunda za Leta,

-kurwanya inzego z’umutekano,

-gukubita no gukomeretsa,

-inyandiko mpimbano,

-kwiyitirira umwuga.

Uko yavaga ku ntera y’urubanza ajya ku yindi ni nako ibyaha byahindurirwaga inyito n’igisobanuro, mu bwunganizi bwe akaba yari ahagarariwe n’umunyamategeko uzobereye mu manza zikaze, Me Gatera Gashabana.

Ibyaha ubugenzacyaha bwashyikirije Ubushinjacyaha si byo byashyikirijwe Urukiko kuko ubushinjacyaha bwabihinduye, havanwamo icyaha cyo kurwanya inzego za Leta, gisimbuzwa icyo gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo ya Leta, havanwamo n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Umucamanza wasomye umwanzuro wa nyuma, yavuze ko ibyaha Niyonsenga Dieudonné akurikiranyweho n’umukozi we bitabonewe ibimenyetso bihagije, bityo hakabaho gushidikanya niba byarakozwe koko.

Hatanzwe urugero rwo kuba nta mutangabuhamya n’umwe wabonetse  ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, icyaha cyo kwiyitiria umwuga nacyo kikaba kitamuhamye kuko itegeko ry’itangazamakuru rigaragaza ko umuntu uwo ari we wese afite uburenganzira bwo gushinga igitangazamakuru.

Ku cyaha cyo gukora impapuro mpimbano, na none urukiko rwagaragaje ko nta mpapuro mpimbano zabayeho kuko amakariya yatanze yayahaga abakozi be, akabaha kandi amakarita y’ikigo cye cyanditswe mu buryo bwemewe n’amategeko, kikaba kinamwanditseho.

Cyuma Hassan Niyonsenga ni we munyamakuru wari usigaye mu gihome mu bagera ku icumi bari batawe muri yombi mu nkundura yo mu kwezi kwa Mata 2020.

Tega amatwi uko bari byifashe mu rukiko, umucamanza asoma umwanzuro w’urubanza rw’umunyamakuru Cyuma Hassan: