Umunyamakuru Cyuma Hassani Arasaba Ivugururwa ry’inteko Imuburanisha

Umunyamakuru Dieudonné Niyonsenga uzwi nka Cyuma Hassan n’abamwunganira mu mategeko barasaba kuburanishwa n’inteko y’abacamanza batatu aho kuburanishwa n’umucamanza umwe.

Abamunganira mu mategeko barasobanura ko bakeneye ko aburana yisanzuye mu mugambi wo kubona ubutabera buboneye.

Ni ku ngingo yo gusubirishamo urubanza rwe ku mpamvu z’akarengane. Araburanira mu rukiko rw’ubujurire ruri i Kigali mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2021 urwo rukiko rwamukatiye gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya 5.000.000. Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwiyitirira umwuga w’Itangazamakuru.

Umucamanza agiye gusuzuma ubusabe bw’uyu munyamakuru ariko akavuga ko babutanze igihe cyararenze.

Cyuma wamenyekanye cyane ku muyoboro wa YouTube Ishema TV ahakana ibyaha akavuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki.