Umunyamakuru Fidèle Twiringiyimana akurikiranyweho icyaha cyo “Gukozisoni Abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu”

Umunyamakuru Fidèle Twiringiyimana

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2018 nibwo inkuru yabaye kimomo ko umunyamakuru Fidèle Twiringiyimana, ukorera Radio na TV1 yatawe muri yombi ahitwa mu Rukomo mu karere ka Gicumbi.

Ayo makuru yavugaga kandi ko uwo munyamakuru ukomoka muri ako karere yakubiswe bikomeye ngo akajyanwa no mu modoka ya Police zirya zizwi kw’izina rya Pandagali.

Dore bumwe mu butumwa bwagaragaye ku rukuta rwa Angelbert Mutabaruka, umwe mu banyamakuru bagenzi be ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2018:

Umwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda twaje kumenya ko yavuganye na bamwe mu bayobozi ba Radio na Tv1 bamubwira ko bagikurikirana iki kibazo batarabona amakuru yuzuye.

Ku ruhande rwa Police y’igihugu ikorera mu ntara y’amajyaruguru ho baravuga ko umunyamakuru Fidèle Twiringiyimana ari we wasagariye police bigaragara ko yabitewe n’ubusinzi ndetse ko ubu dossier yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha  (RIB).

Mushobora kumva hano hasi uko umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyaruguru, CIP Hamdun TWIZEYIMANA yabitangaje:

Umunyamakuru Fidèle Twiringiyimana arakekwaho icyaha cyo “Gukozisoni Abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu”. Nk’uko biteganywa mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha mu ngingo ya 540, mu gihe yahamwa n’icyaha ashobora guhabwa igihano cy’igifungo kuva ku mwaka 1 kugeza ku myaka 2 n’amande yo kuva ku mafaranga 50.000 kugeza ku 500.000 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

1 COMMENT

  1. Ididn”t find where to leave a reply Kuli uriya munyanmakuru Fidele. Mukunze kutubwira ko baburirwa irengero. Aliko irengero twararimenyereye noneho tuvamo inararibonye. Niba mushaka ko tubababarira mwavuye k’ubutegetsi ilyo bulirwa rengero nimulireke. Mulisezerere nk’ifuni iheze. Nakoresheje amagambo muzi kuko ifuni murayizi n”est ce pas

Comments are closed.