Umunyamakuru Phocas Ndayizera uregwa iterabwoba yavuze iki mbere yo gukatirwa?

Buri umwe muri 12 bareganwa n’umunyamakuru Phocas Ndayizera uyu munsi yahawe ijambo n’urukiko ngo agire icyo avuga ku gihano cyo gufungwa burundu basabiwe n’ubushinjacyaha. 

Muri uru rubanza rumaze imyaka ibiri, aba bagabo 13 na Cassien Ntamuhanga watorotse gereza ubu uburanishwa adahari, baregwa gucura umugambi wo gukora iterabwoba mu mujyi wa Kigali.

Uyu munsi kuwa mbere Phocas Ndayizera yavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje kwivuguruza kenshi buhindura inyito y’ibyaha bumurega, agasaba kugirwa umwere.

Yagize ati: “Ibyaha Ubushinjacyaha bundega ni ibyaha bitakorewe iperereza, harimo ibidafite inyito…Sinigeze ncura uwo mugambi nta n’ubwo nigeze mba icyitso… Nkaba nsanga nta shingiro urukiko rugomba kubiha.”

Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko ikimenyetso cy’ikiganiro kuri telephone Ubushinjacyaha bwavuze ko ari icya Ntamuhanga na Ndayizera, nta kintu gifatika bwagaragaje kibyemeza.

Uyu mwunganizi asanga iby’umugambi w’iterabwoba byaryozwa ishyaka rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rya RNC bivugwa ko ari ryo ryawuteguraga, aho kubiryoza umukiriya we.

Ati: “Ku bihano twe turasanga hahanwa umuntu wakoze icyaha. Phocas nta cyaha yakoze kuko ibyo bamushinja nta bimenyetso bibigaragaza.”

Buri wese mu bareganwa na Ndayizera – umunyamakuru wigenga wakoreraga BBC zimwe mu nkuru ze – yagiye ahabwa ijambo ari kuri gereza bafungiyemo yumvwa n’urukiko rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, hifashishijwe video.

Bose bahakanye ibyaha baregwa, ibyaha bari baremeye mu bugenzacyaha mu 2019, bakaza kubihakana mu rukiko mu 2020, bavuga ko bari babyemeye kubera iyicarubozo bakorewe.

Mu rukiko i Nyanza, Phocas Ndayizera (ubanza imbere iburyo) areganwa n'abandi 13 gutegura iterabwoba, 08/2019
Insiguro y’isanamu, 

Eliakim Karangwa, impuguke mu by’ikoranabuhanga uregwa ko ari we wari guteranya ibiturika ngo bagere ku mugambi wabo, uyu munsi yongeye gusubiramo ko nta bimenyetso bihamya ibyo aregwa.

Yavuze ko ubushinjacyaha bushingira gusa ku bikoresho bisanzwe bwafatiye mu biro bye, we yavuze ko ari ibikoresho bisanzwe by’umutekinisiye. 

Uwunganira Karangwa mu mategeko yavuze ko Ubushinjacyaha nta bimenyetso bifatika bufite, anavuga ko icyaha umukiriya we aregwa ntacyabaye, bityo ‘atahanirwa icyaha kitakozwe’.

Avuga ko umukiliya we ntaho ahuriye na RNC, ko ntaho ahuriye na Cassien Ntamuhanga kuko ngo batanaziranye. Nawe, kimwe n’abandi bose bareganwa, yasabye urukiko kumugira umwere.

Nyuma yo kumva bwa nyuma abaregwa, umucamanza w’urukiko yavuze ko ruzatangaza umwanzuro warwo kuri uru rubanza tariki 06/05/2021.

Amakuru dukesha Yves Bucyana/BBC Gahuzamiryango i Nyanza