Umunyamakuru Tharcisse Semana yashyize hanze Padiri Thomas Nahimana

6 COMMENTS

  1. Uyu mugabo Tharcisse Semana nabamukoresha barisebeje ku buryo bukabije, kuko aho gushyira hasi Padiri Thomas, ahubwo bigaragaje ko yabyifashemo neza. Ese ubundi izi enregistrements yazikoze yabanje kumenyesha Padiri Thomas ko arimo kumufata amajwi ? Ubuswa buragwira.

  2. Uyu munyamakuru Tharcisse Semana yari akwiye kwemera ko yakoze amakosa akemera no kwisubiraho. Kuko iyo wumvise kiriya kiganiro ukumva ibyo uwitwa Saidati Mukakibibi avuga ko ngo “yumvise” ngo “yabwiwe” bivugwa kuri Padiri Nahimana, ubundi wakumva uko umunyamakuru Tharcisse amubaza (kuri ibyo bivugwa kuri Padiri), uhita wumva ko Tharcisse yari abogamiye ku Ruhande rwa Mukakibibi 100% kandi ku munyamakuru ibyo sibyo na gato.

    Urugero hari nk’aho Mukakibibi avuga ko Padiri ashinjwa ubwicanyi bwa Padiri mugenzi wiciwe muri Nyungwe (Sinibuka izina rye). Tharcisse Semana nk’umunyamakuru udafite aho abogamiye yari guhita asa nk’ujya ajya ku ruhande rwa Padiri (nk’uko bigenda ku banyamakuru bari professionnel) akabaza Mukakibibi nk’ umunyamakuru “wakoze itohoza” ukuntu ibyo bishoboka ko Nahimana wari i burayi yakwicisha umuntu uri mu Rwanda, noneho Mukakibibi akabisobanura akurikije uko abo “yatohojeho” ayo makuru babimusobanuriye bagaragaza ukuntu nyine padiri yicishije umuntu ari i burayi ndetse n’ibimenyetso bamuhaye. Kuko niba Mukakibibi uwo ari umunyamakuru w’umwuga koko yakagombye kuba yarabajije izo details “uwo muntu” avuga ko yamuhaye ayo makuru. Ariko Tharcisse Semana ntacyo abaza Saidati Mukakibibi kuri ayo makuru, ahubwo akihutira kuvuga ngo ” PADIRI AGOMBA KUZATANGA IBISOBANURO”!!!!

    Urundi rugero ni nk’aho Saidati Mukakibibi avuga ko padiri ashinjwa “genocide” na ibuka! ko agomba kuza yiteguye kwisobanura kuri Ibuka! Aha Tharcisse Semana nk’umunyamakuru “professionnel” w’umunyarwanda uzi uko Leta ya FPR ikora yakagombye kuba yarahise abaza Mukakibibi niba yarabajije “uwo muntu” impamvu ibyo birego Padiri ari kubiregwa ubungubu atarigeze abiregwa na rimwe mbere y’uko ava mu Rwanda muri 2008 ? Noneho Mukakibibi agasobanura akurikije ibyo yumvise nk’umuntu wataye amakuru akagaragaza ibimenyetso abamuhaye ayo makuru bamugaragarije bemeza ko padiri yakoze genocide ndetse akanavuga n’igihe bamubwiye ko ibyo bimenyetso byabonekeye kuko nyine padiri yarinze ava mu Rwanda atarigeze ashinjwa na rimwe. Ese ni uko ibyo bimenyetso bitari bihari?
    Ubundi Tharcisse nk’umuntu uzi uko Fpr ikora ntiyari kubura kubaza Mukakibibi nk’umuntu uri kuri terrain niba adatekereza ko ibyo bintu byaba biri guhimbwa kugira ngo bace intege padiri areke kuza mu Rwanda mbese nk’uko bagenje Ingabire Victoire ? Noneho Mukakibibi agasubiza nk’umuntu uri kuri terrain umenyereye technique za Fpr akagaragaza niba koko ari iterabwoba bashobora kuba bari gukora kuri padiri cyangwa niba ari ibirego biriho koko. Ikindi Tharcisse Semana nk’umunyamakuru uzi uko ubutabera bukora yari Kubaza Mukakibibi niba Padiri agomba kwisobanura imbere ya Ibuka (nk’uko Mukakibibi abivuga) cyangwa imbere y’ubucamanza. Muri ibyo byose rero nta na kimwe Tharcisse
    Semana yakoze ahubwo yihutira guhita avuga ngo “ubwo Padiri azatanga ibisobanuro”.

    Ndangize mvuga ko mikino cg amanyanga (sinibuka Terme Mukakibibi yakoresheje) Mukakibibi ASHINJA nahimana ngo kuko amatike y’indege yeeeeee…. aho yahagurukiyeeeee….. abamuhamagaye ntiyitabeeeee… ibyo yatangajeeeeee….. ibyo byose bikarangira Mukakibibi ashimangira ko ari IMITWE cg UBUTIRIGANYA. Muri make urubanza yari yarangije kuruca. Aha ngira ngo Niho Tharcisse Semana yagaragaje cyane ubunyamwuga bucye. Kuko ubundi ku migirire nk’iriya ya padiri haba hari ibintu byinshi bishoboka byatumye bigenda kuriya. Niyo mpamvu Tharcisse yakagombye kuba yarabajije impamvu Mukakibibi ashimangira akemeza yemye ko ari IMITWE niba bidashoboka ko padiri yaba yabikoze wenda: 1) Kugira ngo ajijishe DMI yimane amakuru yerekeranye n’urugendo rwe bashiduke yageze Kigali, 2) Kuba harabayeho ikibazo technique ku ndege cg mu maticket ku munota wa nyuma, 3) Kuba harabayeho kwibeshya mu macommunications batanze mbere, 4) n’ibindi n’ibindi…
    Ariko igikuru ni uko Tharcisse Semana yakagombye kuba yarumvishije Mukakibibi ko atakwemeza ashimitse ko ari IMITWE atazi exactement uko byagenze cyereka ABIZI NEZA kandi akabitangira ibimenyetso simusiga ko ari IMITWE nyine. Naho iby’uko yahamagaye Padiri akanga kwitaba ibyo ni uburenganzira bwe si ikimenyetso kerekana ko ari imitwe. Kuko hari aho Mukakibibi yivugira ko Padiri agomba gukura abantu mu gihirahiro, bigaragaza ko nawe nyine atari azi uko ibintu byagenze.
    Ibyo byose Rero Semana Tharcisse abica hejuru akikomereza.

    N’ibindi n’ibindi umuntu byagaragaje ubunyamwuga bucye bwaranze kiriya kiganiro.

  3. Uyu munyamakuru ndamugaye, gusa Padiri nawe namugira inama yo kumenya ko umwanzi naho atanyura! gusa Semana we kubwanjye n’aho nzagirira amahirwe yo kumubona nzamugaya. Umuntu we uzagira agatafari gato yakubaka arwanya FPR nzamushima kuruta guca abantu integer.

  4. Padiri nakomere, yewe n’ubwo wahura n’ibiguca integer gusa komera, ikindi umenye ko ntaho umwanzi atanyura !!! ibyo rwose bakubaza ni urucabana keretse uruhinja rutazi DMI, Rushyashya ,FPR naho rero ni ukwemera urugamba rwose niko rumera! Rugira abagambanyi , rukagira abakunzi, gusa padiri namugira inama yo kwihangana pe agakora ibishoboka agahuza imbaraga na RNC byadushimisha! nta mwanzi muri politique nta n’umukunzi byose birashoboka ! Nyamuneka nimufatanye mudutabare turashize kandi natwe tubari inyuma.

  5. Yewe, mbega umunyamakuru ? Ese ubundi uyumwuga yawugiyemo ate ? Ntawushoboye nagato pe hahaha mbega mbega !!! Arururimirwe ntaruzi, arasukiranyamo nurufaransa narwo rwuzuye “accent” itose !!! Yewe yewe ntibyoroshye. Yarangiza ati : ndumunyamwuga !!! Hahaha nubwo ntize itangazamakuru ariko umwuga wose ugira déontologie : niba Padiri yaramubwiyeko ntakiganiro azamuha, byari bihagije kuvugako yamubwiye undi akanga. Ariko atarukuza gusuka kumbuga akari imurori. Nyamuna mugire numuco hari ikinyabuphura kiranga abantu : gutaranga sumuco wogushyigikira. Uyu nawe rwose yaravodavoze

Comments are closed.