Umunyamakuru Théoneste NSENGIMANA n’abandi benshi bafunzwe bazira INGABIRE DAY

Nsengimana Théoneste, umunyamakuru wa UMUBAVU TV

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu gikorwa cya Leta y’u Rwanda cyo gutambamira imigendekere myiza ya INGABIRE Day, urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) yataye muri yombi Umunyamakuru Théoneste Nsengimana hamwe n’abandi bantu bari hamwe na we, bakaba bafashwe bari mu myiteguro y’igikorwa giteganijwe uyu munsi kiswe Ingabire Day cyo kuzirikana ifungwa za Politiki ziri mu ma gereza mu Rwanda cyagombaga gutangazwa ikibiriraho hakoreshejwe umuyoboro wa YouTube wa Umubavu Tv nk’uko bari byatangajwe mu nteguza yari yacishijwe n’ubundi ku Umubavu Tv

Mu butumwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwacishije ku rubuga rwa twitter, NTIHAGARAGARAMO AHO YAFATIWE, NTIRINAVUGA ABO BAFATANYWE, N’UBWO AMAZINA YABO YAMENYEKANYE BUJYA GUCYA.

Itangazo rya RIB riragira riti:

« Ku bufatanye n’inzego z’umutekano, uyu munsi RIB yafashe abantu 6 barimo Nsengimana Theoneste, nyiri Umubavu TV ikorera kuri murandasi, bakurikiranweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda. Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro. Iperereza rirakomeje kugirango dosiye yabo iri gukorwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha. RIB irasaba abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu… …abenshi bihishe mu mahanga, batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi. Uzabifatirwamo uwo ariwe wese azakurikiranwa n’ubutabera nk’uko amategeko abiteganya”

Abandi bafatanywe na Théoneste Nsengimana hashoboye kumenyekana Rucubaganya Alex, Sibomana Sylvain (umaze igihe gito afunguwe nyuma yo kumara imyaka 8 mu buroko), Hagengimana Hamad, Uwatuje Joyeuse, Alphonse Mutabazi na Ndayishimiye Jean Claude.

Bamwe bari mu ikipe ya Umubavu TV ya Théoneste Nsengimana, abandi ni abo mu ikipe ya y’umuyoboro wa youtube witwa Imbarutso ya Demukarasi, bakoreraga hamwe bagira ngo gahunda ya Ingabire Day ize kugenda neza ku rwego rw’ikoranabuhanga. Hakaba na bamwe mu bayoboke b’ishyaka DALFA-Umurinzi rya Victoire Ingabire

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa twitter, Victoire Ingabire yemeje aya makuru agira ati: “Muri iki gitondo tumenye ko Sylvain Sibomana na Alexis Rucubanganya wo muri Ngoma m’uburasirazuba na Alphonse Mutabazi m’uburengerazuba batawe muri yombi n’inzego z’umutekano. Ntituramenya impamvu yabyo. Bose duhuriye k’umugambi wo gushinga ishyaka DALFA Umurinzi.”

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda Hakuzimana Abdul Rachid, we nta kabuza aremeza ko kuba Théoneste Nsengimana yatawe muri yombi byatewe no kuba yari afite uruhare mu isakazamashusho ry’iki gikorwa cya Ingabire day. Ibi Rachid yabitangarije abanyamakuru b’i Kigali, anongeraho ko biri muri gahunda yo kuniga ubwizanzure bwa politiki n’ubwo gutanga ibitekerezo.

Théoneste Nsengimana amaze iminsi agarukwaho mu magambo y’ibitutsi yandikwa n’abashyigikiye Leta, kenshi bakamushyira ku rutonde rw’abakoresha Youtube batagomba kuramba.

Kuba afatanywe n’abo mu itsinda rye, abo mu itsinda rya Imbarutso ya Demokarasi n’abarwanashyaka ba DALFA Umurinzi, biragaragaza ko icyo RIB yise gukwirakwiza impuha atari byo kuko ikiganiro cyari giteganijwe uyu munsi ahubwo byanze bikunze bazize ikiganiro bari bukorane na Ingabire Victoire.