Umunyamakuru Théoneste Nsengimana yanze kwiregura, abo muri DALFA-Umurinzi bashijwa gushaka ‘guhirika ubutegetsi badakoresheje imirwano’

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Nsengimana Théoneste, nyiri Umubavu TV yanze kwiregura kubyo aregwa avuga ko we n’ibikoresho bye bafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko ingingo z’itegeko rigenga itangazamakuru zitubahirijwe mu kumufata ndetse no kumufunga.

Kuri uyu wa kabiri Nsengimana Théoneste, nyiri Umubavu TV hamwe n’abandi bantu umunani bo mu Ishyaka DALFA-Umurinzi rya Ingabire Victoire bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa.

Nsengimana Théoneste n’umwunganizi we Me Gatera Gashabana, banze kwiregura ku byo aregwa bavuga ko ingingo z’itegeko rigenga itangazamakuru zitubahirijwe haba mu gufata no gufunga uyu munyamakuru.

Me Gashabana yavuze ko urukiko rwonyine ari rwo rufite ububasha bwo gutegeka umunyamakuru kuvuga aho yavanye inkuru ye, ko kuba Nsengimana yarabajijwe n’abagenzacyaha ari uguhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Yavuze ibi yishingikirije ingingo ya 10 y’itegeko n°02/2013 ryo kuwa 08/02/2013 rigenga itangazamakuru.

Iyi ngingo igira iti: “Ibikoresho by’umunyamakuru ntibifatirwa. Iyo habayeho icyaha mu itangazamakuru, gufatira bikorwa ku nyandiko, amajwi n’amashusho byakemanzwe. Gufatira bikorwa gusa ku cyemezo cyihutirwa cy’urukiko bitabujije urubanza gukomeza. Mu kurangiza ibihano byafatiwe ikigo cy’Itangazamakuru n’urukiko, gufatira bikorwa hakurikijwe amategeko agenga ifatira.”

N’ubwo iri tegeko riha aba baburanyi ubwinyagamburiro, hari irindi tegeko no n° 12/2017 ryo ku wa 07/04/2017 rishyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rikanagena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere byarwo, rivuguruza rikanatesha agaciro irya mbere.

Ingingo ya 10 y’iri tegeko rishyiraho urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha mu gaka kayo ka 6 iha ububasha uru rwego rwo gufatira ibikoresho icyekako byakoreshejwe icyaha.

Gashabana yasabye ko umukiliya we asubizwa uburenganzira bwe, agafungurwa, akanasubizwa ibikoresho bye byafatiriwe.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko nta tegeko ryishwe kuko itegeko rivuga ko buri muntu wese ukekwaho icyaha ashobora guhamagazwa.

Umushinjacyaha yagize ati: “Ubwisanzure bw’itangazamakuru ntibugomba kurengera ituze rusange, kandi umunyamakuru nta budahangarwa na buke agenerwa n’amategeko.”

Basabiwe gufungwa by’agateganyo

Ubushinjacyaha burabasabira gufungwa by’agateganyo bubarega ibyaha birimo; kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi, no guteza imvururu muri rubanda.

Ibyo buvuga ko bishingiye ku mahugurwa bakoze tariki 13/09/2021 yateguwe n’abantu baba hanze y’u Rwanda agakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uwunganira aba baregwa yavuze ko atari bo bahamagaje ayo mahugurwa, kandi ko nta shingiro bifite guhuza ayo mahugurwa n’inyito z’ibyaha baregwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri ayo mahugurwa bigishijwemo uburyo (strategies) burimo; gukoresha imyigaragambyo, kutitabira gahunda za leta, kutagura ibicuruzwa bikorwa na leta, kudatanga imisoro y’ubutaka n’ibindi…

Ubushinjacyaha buvuga ko bagombaga gukora ubukangurambaga bwo kwangisha abaturage leta, kwigisha abazunguzayi n’abamotari guharanira uburenganzira bwabo, kunyanyagiza impapuro z’ibihuha muri rubanda zivuga ko abantu barambiwe kwicwa, gukubitwa, gushimutwa, n’imisoro y’ikirenga.

Ubushinjacyaha buvuga ko bimwe muri ibyo byari gukorwa no mu biganiro byari byeteguwe ku munsi wiswe “Ingabire Day”.

Ibiganiro by’uwo munsi byari kuba tariki 14/10/2021 bigaca Live biri kuba kuri channel ya YouTube ya Umubavu TV ya Theoneste Nsengimana, umunyamakuru ureganwa n’aba bantu umunani benshi bafashwe umunsi umwe mbere y’iyo tariki.

“Ayo mahugurwa ntacyo yari atwaye kuko yavugaga ibyiza”

Sylvain Sibomana ufatwa nk’uwari ukuriye iri tsinda ry’abaregwa yavuze ko atigeze ategura ayo mahugurwa ko ahubwo yohererejwe 270,000Frw yo kugira ngo azagende neza avuye ku uwitwa Assumpta uba mu Busuwisi.

Sibomana yavuze ko ayo mahugurwa ntacyo yari atwaye kuko yavugaga ibyiza bigendanye no gukemura amakimbirane hadakoreshejwe imirwano.

Yavuze ko muri ayo mahugurwa abatanze ibitekerezo by’uburyo bwo gukuraho ubutegetsi ari abantu baba hanze, ko we yagiye abereka ko mu Rwanda bidashoboka.

Yagize ati: “Njye ibitekerezo natanzeho navuze ko bitashoboka kuko tudashobora kureka gukoresha produits za leta. Gusa ubukangurambaga bwo kwigisha abantu gokora ibyiza dusanga byashobora gukemura bimwe mu bibazo biriho.”

Mu bantu 10 bafashwe icyenda nibo bafunzwe kuko uhagarariye ishyaka DALFA-Umurinzi rya Ingabire Victoire mu ntara y’Iburasirazuba yari yafashwe akaza kurekurwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yarekuwe kuko yahise ava muri ayo mahugurwa kandi agatanga amakuru yayo ku nzego zibishinzwe.

Sylvain Sibomana yavuze ko yasabye imbabazi z’ibikorwa yemera ko yagizemo uruhare aribyo kugira uruhare mu migendekere y’inama, naho abandi bareganwa na we bavuga ko batashishoje mu kwemera kujya muri ayo mahugurwa n’ikiganiro cyari kuba.

Basabye urukiko kubarekura by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.

Me Gashabana wunganira abaregwa yavuze ko nta mpamvu zifatika zigize ibyaha bashinjwa kuko atari bo bahamagaje ayo mahugurwa, kandi abona ko nta shingiro bifite guhuza ayo mahugurwa n’inyito z’ibyaha baregwa.

Urukiko ruzasoma umwanzuro ku gufungwa cyangwa gufungurwa by’agateganyo kuri aba bantu kuwa gatanu tariki 05 z’uku kwezi.