Leta isaba abaturage gutanga umusanzu mu Kigega Ejo Heza ku ngufu

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Abaturage bo hirya no hino mu gihugu barinubira ko Leta ibahatira gutanga umusanzu mu Kigega Ejo Heza ku ngufu, utagiyemo akavutswa amahirwe atandukanye ndetse ngo hari n’abasigaye bimwa ibyangombwa bitandukanye iyo baterekanye ko biteganyirije muri icyo kigega cyashinzwe mu 2018.

“Ejo Heza ni ubwizigame bw’Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango […] Abanyamuryango bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bizigamiye nibura 15 000 FRW muri Ejo Heza ku mwaka.”

Amatangazo atangwa na Leta ku maradiyo ndetse no mu binyamakuru bitandukanye yumvikanisha ko kwiteganyiriza mu Kigega Ejo Heza ari ubushake, ariko siko bimeze kuko abaturage bo mu turere dutandukanye twaganiriye batubwiye ko basigaye bategekwa gutanga amafaranga muri icyo kigega ku ngufu.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi batubwiye ko “Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubategeka gutanga amafaranga bita ay’ubwiteganyirize mu kigega Ejo Heza, utayatanze akimwa servisi runaka.”

Hari umuturage wavuze ati “Mperutse kujya ku murenge gusaba icyangombwa cy’umutungo kuko icyo nari mfite cyatakaye bambaza niba nariteganyirije muri Ejo Heza mbabwira ko ntiteganyirije barangije barambwira ngo nimbanze niteganyirize mbona kuza gusaba icyangombwa.”

Mu Karere ka Huye naho hari abaturage batubwiye ko basabwa kujya muri icyo kigega ku ngufu. Hari uwatubwiye ati “Umwaka ushize nakoraga muri VUP noneho mbere yo kuduhemba bakadukata 1500FRW buri kwezi twabaza icyo ayo FRW badukata bayakoresha bakatubwira ngo ni ubwiteganyirize bwo muri Ejo Heza ibyo bintu njye mbona ari ubujura.”

Undi ati “Nagemuraga inkwi ku Murenge noneho uko bagiye kunyishyura ngasanga bakaseho ibihumbi 5500FRW mbajije impamvu gitifu arambwira ngo ni ubwiteganyirize bwa Ejo Heza[…] umuntu w’umugabo bamuteganyiriza ku ngufu ? Izo se ni impuhwe ? bajye banyishyura ibyo kunteganyiriza babireke sindi uruhinja.”

Leta ivuga ko nyuma y’imyaka itatu ikigega Ejo Heza gishinzwe hamaze kugeramo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyali ebyiri.

Ibigega bishingwa mu Rwanda biri mu nyungu zande?

Mu Rwanda hamaze gushingwa ibigega bitandukanye, abaturage bagasabwa kubitangamo imisanzu ku ngufu, ariko bakibaza aho inyungu z’amafaranga yabo zijya.

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 9 yabaye mu mwaka wa 2011 ni ho hatekerejwe itangizwa ry’iki kigega Agaciro Development Fund. Iki kigega kikaba cyaratangijwe ku mugaragaro muri Kanama 2012.

Buri mukozi wa Leta yatangaga 1% by’umushahara we n’ibigo na byo bikagira umusanzu bigena ndetse na buri munyarwanda akaba yari ategetswe gatanga umusanzu muri iki kigega.

Ndabyibuka mu mwaka wa 2012 mu muhango wo gusaba abashoramari gutanga amafaranga mu kigega Agaciro wabereye muri Serena Hotel, Umushoramari Sina Gerard yatanze sheke ya miliyoni eshanu, umwe mu bayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi arayica ngo ntacyo atanze.

Mu myaka yakurikiyeho hari n’abandi bashoramari bagiye bafungirwa amazi n’umuriro bazira ko ngo batanze amafaranga macye mu gaciro, hari n’abakozi batandukanye bagiye birukanwa mu kazi bazira ko banze ko babakata 1% ajya mu kigega badafitemo imigabane cyangwa inyungu.

Mu mpera za 2020 Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasabye inzego za Leta guhagarika gukata abakozi ba Leta imisanzu y’Ikigega Agaciro Development Fund. Icyo gihe muri icyo kigega hari hamaze kujyamo Miliyari  200 z’amafaranga y’u Rwanda yakusanyirijwe mu myaka 8 ishize kigiyeho.

Ese aya mafaranga aho si igishoro FPR ishora mu bikorwa byayo by’ishoramari, abaturage bagasigara bacira isazi mu jisho, ese niba kwizigamira mu kigega Ejo Heza biri mu nyungu z’umuturage kuko hadakorwa ubukangurambaga ngo abaturage biteganyirize ku bwende bwabo aho guteganyirizwa ku ngufu?