Umunyamakuru Théoneste Nsengimana yagizwe umwere

Nsengimana Théoneste, umunyamakuru wa UMUBAVU TV

Kigali – Théoneste Nsengimana ufite urubuga rukorera kuri YouTube rwitwa Umubavu TV wari ufunzwe kuva tariki 14/04/2020 urukiko rwategetse ko arekurwa kuko ari umwere.

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu karere ka Kicukiro rwatangaje ko nyuma yo kumva impande z’ubushinjacyaha n’uruhande rw’uregwa, rusanga nta bimenyetso bifatika bimuhamya icyaha kimwe aregwa.

Agifatwa, Bwana Nsengimana yashinjwe n’ubugenzacyaha kurenga ku mabwiriza yo kuguma mu rugo yari ariho icyo gihe, yashinjwe no gukoresha uburiganya mu kwiyitirira iby’undi muntu.

Mu rukiko ubushinjacyaha bwamureze icyaha kimwe; kwiyitirira ibintu by’undi muntu.

Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bimuhamya icyaha bigaragazwa n’ubushinjacyaha, kandi bigaragara ko yafashwe ari mu kazi ke gasanzwe nk’uko uruhande rumwunganira rwabigaragaje.

Ubushinjacyaha bwahawe iminsi itanu yo kujuririra umwanzuro w’urukiko.

Mugenzi we Niyonsenga Dieudonné uzwi kandi nka Cyuma Hassan, wafashwe iminsi micye nyuma ya Nsengimana, kuwa mbere w’iki cyumweru we urukiko rwategetse ko we afungwa iminsi 30 by’agateganyo kuko hari impamvu zituma agomba gukurikiranwa afunze.