Umunyamategeko Juan Branco yirukanywe muri Centrafrique nyuma yo kwemeza ko ingabo z’u Rwanda zisheyo abasivile barenga 30

Yanditswe na Marc Matabaro

Umunyamategeko ukomoka mu Bufaransa, Juan Branco byabaye ngombwa ko ava mugihugu cya Centrafrique ikitaraganya. Iyo mpuguke mu mategeko mpuzamahanga yari yahawe akazi na ONU nk’impuguke yigenga rugira ngo ikorane numushinjacyaha udasanzwe w’urukiko Mpanabyaha rudasanzwe. Ubuyobozi bw’ingabo za ONU muri Centrafrique (Minusca) bwahagaritse amasezerano n’iyo mpuguke ikibiriraho, bumurega kuvugira ku karubanda inshuro nyinshi ibyakagombye gufatwa nk’amabanga.

Iyo mpuguke mpuzamahanga Juan Branco, wari washinzwe gutegura uburyo hatangira gukora amaperereza no gukurikirana abakoze ibyaha yirukanwe n’ubuyobozi bw’ingabo za ONU muri Centrafrique (Minusca, ibi bije urukiko rudasanzwe rushinzwe guhana ibyaha byakozwe muri Centrafrique kuva mu 2003 rugine kwinjira mu kiciro cyo gutangira gukora akazi karwo.

Juan Branco, arazira ubutumwa yacishije ku rubuga rwa twitter mu minsi ishize avuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique mu butumwa bwa ONU zishe abasivile barenga 30 zigakomeretsa abandi barenga 100 tariki ya 10 Mata 2018 mu gace k’umujyi wa Bangui gatuwe cyane n’abayisiramu kitwa PK5.

Ikindi cyakoze kuri uyu munyamategeko uburyo yari atangiye kujya abaza ku mugaragaro niba urukiko rudasanzwe rwashyiriweho guhana abakoze ibyaha muri Centrafrique kuva mu 2003 rwasaba amaperereza ndetse rukanakurirana abasirikare b’umuryango w’abibumbye amaperereza yagaragaza ko bagize uruhare mu byaha by’intambara.

Umuvugizi wa ONU muri Centrafrique, Vladimir Monteiro we avuga ko ubutumwa Juan Branco yacishaga kuri twitter buvuga ku ngabo za ONU muri Centrafrique bwashoboraga gushyira ubuzima bwe, ubwo abo bakorana ndetse n’ingabo zose za ONU muri Centrafrique mu kaga. Ngo Nico mpamvu hafashwe icyemezo cyo kumwirukana kuko n’ibyo yatangazaga bihabanye n’ibisabwa ugiye gukorana na ONU byo kugira ibanga mu kazi aba akorana nayo.

Juan Branco we avuga ko azize ko yamaganye ku mugaragaro ubwicanyi bwakorewe abasivile n’ingabo za ONU kandi avuga ko iyi rukanwa rye rigaragaza ko urukiko rudasanzwe rutigenga.