Pastor Greeg Schoof, umuyobozi wa Radio Amazing Grace (Radio Ubuntu Butangaje) yafunzwe mu Rwanda, muri iki gitondo na we yatawe muri yombi na polisi i Kigali.
Bwana Schoof – ni Umunyamerika – yari agiye gukoresha ikiganiro n’abanyamakuru cyahise kiburizwamo, mu kumufata uyu mugabo yumvikanye avuga ko atazi impamvu afashwe.
Polisi ntacyo iratangaza ku gufatwa kwe, gusa yari afite urupapuro rumusaba kwitaba urwego rushinzwe kugenza ibyaha mu Rwanda uyu munsi.
Aho ikiganiro n’abanyamakuru cyari kigiye kubera we n’abanyamakuru bahageze ba nyiraho banga ko binjiramo ku mpamvu zitasobanuwe, nk’uko umunyamakuru wa BBC wari uhari abivuga.
Mu gihe yarimo abwira abanyamakuru ko yangiwe kwinjira aho yari yateguye guhurira n’abanyamakuru nibwo polisi yahise iza imuta muri yombi yirukana abanyamakuru.
Bwana Schoof amaze igihe mu rubanza na leta y’u Rwanda yafunze Radio ye iregwa gukora ibiganiro birimo ivangura no gupfobya abagore.
Mu kwezi kwa gatanu Bwana Schoof yatsinzwe ikirego nyuma yo kujurira mu rukiko rukuru ku ifungwa rya Radio ye.
Icyo gihe yabwiye abanyamakuru ko atanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko, yongeraho ko “ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bukwiye kurindwa nk’uko bikubiye mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda”.
Mu itangazo yahaye abanyamakuru mbere y’uko afatwa uyu munsi ryanditsemo ko yajuririye urukiko rw’ubujurire ariko hashize amezi atatu adasubizwa.
Yanditse ko agiye kuva mu Rwanda ariko “ashaka gusiga asobanuye neza ibyo bakorewe”.
Muri iri tangazo yasinyeho asobanura ko urwego rw’abanyamakuru (Rwanda Media Commission), urwego rugenzura imirimo imwe n’imwe mu Rwada (RURA) n’umukozi warwo witwa Tony Kuramba babahohoteye.
Uyu muvugabutumwa yanditse ko yibaza “niba guverinoma y’u Rwanda ishaka kujyana Abanyarwanda mu muriro”.
Ati: “Radio ya gikiristu yafunzwe mu buryo bunyuranye n’amategeko, insengero 7000 zarafunzwe,… abana mu mashuri bashishikarizwa gukoresha udukingirizo…”
We avuga ko ibi bidakwiriye ndetse akavuga ko abantu bose bakwiriye gusengera u Rwanda.
Asoza iyi nyandiko ye ati: “Sinaje hano kurwanya leta, naje kuvuga ubutumwa, sinitaye kuri politiki, sinitaye kumenya ngo perezida ni inde cyangwa ishyaka riri ku butegetsi. Ariko iyi guverinoma yafashe inzira zirwanya Imana mu mikorere yayo”.
Ubutegetsi mu Rwanda ntacyo buratangaza ku bivugwa n’uyu Munyamerika.
Inkuru ya Jean Claude Mwambutsa /BBC Gahuzamiryango i Kigali