Umunyamulenge Me Bukuru Ntwali yiciwe i Kigali abeshyerwa kwiyahura

Yanditswe na Ben Barugahare

Uyu munsi tariki ya 2 Kamena 2021 mu masaha y’igitondo hatangiye kuvugwa inkuru y’umugabo wabonywe yashizemo umwuka muri Nyabugogo, bihwihwiswa ko yiyahuye, ariko andi makuru akemeza ko yaba yishwe. 

Byafashe amasaha 11 kugira ngo hamenyekane umwirondoro we, kuko amasaha yose yabanje byavugwaga mu itangazamakuru ko ari umugabo utazwi, kandi n’inzego z’umutekano ntacyo zari zagatangaje nkuko byagarukwagaho n’abanyamakuru b’I Kigali, cyane cyane ku ma Radio.

Ku babashije kugera aho Nyakwigendera yasanzwe, mu buhamya bwagiye butangwa n’abaturage banyuranye, bavuga ko haje imodoka bujya gucya, igahagarara  hafi y’inyubako bita Nkundamahoro, inyubako izwi nk’iy’Amashyirahamwe kuri Nyabugogo. Bongeye kumva ijwi ry’igisa n’icyituye hasi, abahageze mbere bakaba bahasanze umuntu washizemo umwuka, bikavugwa ko yahanutse kuri etage ya Kane. 

Kuri etage ya Kane y’iyi nyubako niho byavuzwe ko yaguye aturutse

Abo mu muryango wa Me Bukuru ntibemera ko yiyahuye

Abavuze ko babonye imodoka iza, ntibasobanura uwayihavanye mu gihe bemeza ko nyirayo yayisizemo imfunguzo. Aya makuru akaba yahakanywe n’uwo mu muryango wa Me Bukuru Ntwali wavuze ko nta modoka Maitre Bukuru yari atunze, kandi nta n’iyo azi gutwara nk’uko byatangariujwe ikinyamakuru Umuryango gikorera i Kigali. 

Ku batemera ko Me Bukuru Ntwali yiyahuye, hariho no gushidikanya ku kuba yaba yahagejejwe ari muzima akajugunywa hasi, cyangwa niba yaba yahazanywe yamaze kwicwa. Abavuga kandi ko yaba yiyahuye kubera umugore we yasanze amuca inyuma, ntibasobanura aho byabereye, ahubwo bisa n’igihuha cyakwirakwijwe n’abayobya uburari.

Ubu ni bumwe mu bundi buhamya bwatanzwe n’abantu banyuranye:

“Hari abantu baje kumutwara murugo iwe, yishwe, kuko yari muzima”

Undi Munyamulenge yagize ati: “Muze muvuga ibyo muzi , uwo mugabo yari amaze imyaka igera 20 atuye ku  kimisagara aho hantu hose arahazi , umugore We ntaco bapfa ….. nimubivuge neza kuko yishwe…. bamukuye mu rugo mugatondo … sakumi za mu gatondo.”

Undi nawe ati: “Bamukuye mu nzu saa kumi za nijoro , ntabwo atwara imodoka, nubwo bavuze ngo yaje muri guparika imodoka . Mugenzi wanje burya nubona undi muntu arishwe azize ibitekerezo bye uzicecekere kuko kuvugira abamwishe ntaco bimaze … nawe uri mw’isi … ufite abavandimwe n’ababyeyi sinibwira ko umuvandimwe wawe yishwe undi akaza avuga ko yiyahuye, ntiwagubwa neza …. wowe bireke nta kundi … siwe wa mbere na Kizito ntawe ukibaho”.

Abo mu murtyango wa Me Bukuru Ntwali baravuga baziga, nta wamenya niba batakanzwe, bakaba birinda gukurikizwa umubyeyi wabo.

Me Bukuru Ntwali

Me Bukuru Ntwali yaba yazize iki?

Me Bukuru Ntwali yabaye umunyamakuru mu Rwanda mu gihe gikabakaba imyaka itanu, aza kubivamo ajya kunnonsora iby’amategeko, anabikoramo mu gihugu avukamo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Yaje kugaruka mu Rwanda, akora akazi k’ubwunganizi mu mategeko, aba bazwi nka ba avoka. Igihe cyarageze atangira kuvugira ubwoko akomokamo bw’Abanyamulenge, kuko nk’uko yabyisobanuriraga yavugaga ko buri kurimburwa buhoro buhoro, ndetse we ntiyatinyaga kuvuga ko bari gukorerwa Jenoside.

Yabishingiraga ku kuba aho batuye baragiye baterwa n’imitwe inyuranye, bakicwa bazira abo bari bo, kandi ngo Isi yose ikarebera.

Me Bukuru Ntwali yajyaga kandi avuga ko atungurwa no kubona u Rwanda rwirengagiza ibikorerwa abanyamulenge, mu gihe ngo mu byo baziraga harimo no kuba bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, cyangwa se ngo bakazira ko basa nabo.

Nk’uko yigeze kubisobanura binyuranye mu biganiro yakunze gutanga ku maradio mpuzamahanga, Maitre Bukuru Ntwali avuga ko yandikiye Perezida Felix Tshisekedi amusobanurira akarengane k’abo mu bwoko bw’Abanyamulenge akamusaba kubarenganura, ariko ngo ntiyigeze asubizwa. 

Yagiye kandi yandikira imiryango mpuzamahanga inyuranye, agaragaza uburyo Abanyamulenge nibadatabarwa bazizanga bari guhanagurwa ku ikarita y’Isi.

Ku bijyanye n’urupfu rwa Me Bukuru Ntwali, ikindi giteye amakenga ni ukuba iyi nkuru yatangajwe mbere na mbere n’ikinyamakuru IGIHE gisanzwe gitangaza mbere ya bose amakuru y’abishwe kiyobya uburari, ngo ibindi bitangazamakuru by’i Kigali bikomereze mu mujyo wacyo.

Mu nkuru ya IGIHE bavugaga ko umwirondoro we utazwi, ariko ni nacyo gitangazamakuru cyatangije amakuru yo kuba yaba yiyahuye kubera umugore we, aya makuru akaba yiriwe asomwa ku maradiyo, anagarukwaho mu biganiro binyuranye.

Si ubwa mbere IGIHE giciye aya marenga ku muntu wishwe bigambiriwe, kuko n’umunsi Idamange Iryamugwiza yaterwaga iwe  mu rugo, iki gitangazamakuru cyari cyamaze gushyira kuri Twitter ubutumwa buvuga ko yiyahuye akimara gukora video ye ya nyuma.. Ubu butumwa bwaje gusibwa, bamaze kumenya ko atishwe ahubwo yatawe muri yombi.