LETA YA KIGALI YABA ITANGIYE KUNYUZA ICENGEZAMARWARA MU BUHANUZI : BAMPORIKI NIWE USHOBORA KUBA ARI NYIRI UMUSHINGA!

Daniel RUKERAMIHIGO

Yanditswe Albert MUSHABIZI

“Uretse kuba RUKERAMIHIGO yarabonanye Prezida KAGAME na Ministri BAMPORIKI mu gihe yerekwaga Kudeta, amagambo ye y’ibisigo n’ibisingizo kuri Prezida KAGAME, mu buhanuzi bwe, atoye neza umugendo w’ibisingizo, Ministri BAMPORIKI ahakishwa ku mbuga nkoranyambaga! Ibi tukaba dukunze kubibona nko ku munsi w’amavuko wa KAGAME, iyo KAGAME yungutse umwuzukuru, n’iyo hari icyiza cyose cyagwiririye u Rwanda -nko gutsinda kw’Ikipe y’igihugu- BAMPORIKI akitanguranwa ashimagiza Prezida KAGAME, mu buryo buri mahwi no kumuramya!”

Umuhanuzi Daniel RUKERAMIHIGO wahanuriye Prezida Paul KAGAME, kuva mu mwaka wa 2019, ubu noneho yatangiye gukwirakwiza ubutumwa ku miyoboro ya za “YouTube”; igikorwa avuga ko ngo yabujijwe n’inzego z’umutekano zimaze kumufunga inshuro ebyiri zose, ariko akaba yabirenzeho yiteguye no kuzabyirengera ikindi gifungo. Twagerageje gusesengura ubuhanuzi bwe yatangarije ku muyoboro wa “YouTube” wa PRIMO TV, aho yaganiraga n’umunyamakuru Jean de Dieu KALINIJABO!

Ubuhanuzi bwa RUKERAMIHIGO, kuva ku munota wa mbere kugeza kuwa nyuma, ni ugusingiza Prezida KAGAME, atera ubwoba uwahirahira kumurwanya wese ko yikoza ubusa, kubera ko Imana ariyo yonyine izamwikurira ku butegetsi, kandi ikaba ikimukomeyeho! Aratanga imbuzi ku Banyarwanda bose bagerageza kuba barwanya ubutegetsi bwa Prezida KAGAME, ko bishuka ! Araburira Abasirikali bose b’igihugu, ko uzababeshya ngo bakorane kudeta bazamwima amatwi; kubera ko izabapfubana, nyuma kandi bagafatwa mpiri, bakaryozwa umugambi mubisha wabo.

 Amayerekwa ya RUKERAMIHIGO akaba ngo yarayatangiriye mu gace ka MUBENDE mu gihugu cya Uganda, aho yari yaragiye gupagasa; maze akagaruka mu Rwanda aje gusohoza ubutumwa kwa Prezida KAGAME! RUKERAMIHIGO kandi ni umugabo wanacengewe neza na politiki y’Intore yo kwibasira igihugu cya Uganda na Prezida MUSEVENI! Uyu mukuru w’igihugu gituranyi nawe, akaba hari ubutumwa yamugeneye abucishije kuri Ambassade ya Uganda i Kigali. Muri ubu butumwa, yamwihanangirije, kureka intambara ye ategura ku Rwanda, ayifatanyije n’Abanyarwanda batumva ibintu kimwe na KAGAME! Yamubwiye ko azayitangiza, ariko ikamurangirira nabi ! Nk’uko abyerekana ku rupaparo ruteyeho ikashi, yahawe na Ambassade ko yakiriye ubutumwa bwa Prezida MUSEVENI, akaba ngo afite icyizere ko ubutumwa bwashyitse kuri nyir’ubwite; bityo akaba atazahirahira yikururira akaga !

 Ukurikije ibivugwa na nyir’ubwite ku munota wa 2’:10’’, izina rya Edouard BAMPORIKI, rizamo nk’umuntu umwe rukumbi, umuhanuzi yabashije kumenya mu iyerekwa, muri benshi bari kumwe na Prezida KAGAME akorerwa Kudeta… Gusa ngo ikaba yarahise iburizwamo! Ibi bikaba byatuma umuntu anatekereza ko uyu mushinga w’ubuhanuzi, yaba ari Edouard BAMPORIKI uwihishe inyuma! Iyo asabwe kuvuga izina ry’umusirikari mukuru uba uyoboye Kudeta mu iyerekwa rye, ubona abikwepa mu ibindikiranya; nyamara bigaragara ko atamuyoberwa, na cyane ko aba avuga ko amubona yafashwe, afite ikimwaro, ari gukanirwa urumukwiye !

Uyu munyacyubahiro ku rwego rwa Ministri,  Edouard BAMPORIKI, akaba azwiho udushya twinshi two kwibonekeza! Ibyo yanditsemo amateka menshi akaba ari ugusabira abahutu imbabazi batabimutumye, muri politiki ya “Ndi Umunyarwanda”. BAMPORIKI kandi azwiho kwihakirwa ashyashyariza abanyarwanda –uwibukwa cyane akaba ari Nyakwigendera Kizito MIHIGO-, ataretse na nyina wamwibyariye, yashyashyarije mu ruhame imbere ya Prezida KAGAME n’umugore we, amushinja ingengabitekerezo ya Jenoside! Mu rubanza rw’Impirimbanyi Yvonne IDAMANGE IRYAMUGWIZA, ubu ucunagurizwa mu butabera macuri bwa Kigali, azira gusa kugaragaza ibitekerezo bye; BAMBORIKI avugwamo nk’uwamutumweho na Leta, kumukangurira imishyikirano nayo, ngo akaba yaragombaga kureka kuyinenga, akagororerwa ibya mirenge!

Uretse kuba RUKERAMIHIGO yarabonanye Prezida KAGAME na BAMPORIKI mu gihe yerekwaga Kudeta, amagambo ye y’ibisigo n’ibisingizo kuri Prezida KAGAME, mu buhanuzi bwe, atoye neza umugendo w’ibisingizo, Ministri BAMPORIKI ahakishwa ku mbuga nkoranyambaga! Ibi tukaba dukunze kubibona nko ku munsi w’amavuko wa KAGAME, iyo KAGAME yabyaje umwuzukuru, n’iyo hari icyiza cyose cyagwiririye u Rwanda -nko gutsinda kw’Ikipe y’igihugu- BAMPORIKI akitanguranwa ashimagiza Prezida KAGAME, mu buryo buri mahwi no kumuramya !

Twibutse ko uyu murage wo guhakishwa imvugo z’amashyengo n’ibisingizo, wahoze wihariwe n’intore z’abatwa mu gihe cy’ingoma ya cyami mu Rwanda; zikabyishongorana kandi zikabikundirwa mu bitaramo byo gushengerera umwami. Uyu muco utari usanzwe umenyerewe mu mateka y’ingoma za Repubulika mu Rwanda, waje kwadukanwa na Bwana Boniface RUCAGU, nawe wahoranaga imvugo zimeze nk’ibyivugo, zuzuye ibisingizo kuri Prezida KAGAME. Hanyuma mu myaka ya za 2010, BAMPORIKI Edouard, umuhanzi w’amakinamico yateye imboni uyu muco, yihishurira ko wahaha ! Awutora kuri Bwana Boniface RUCAGU, agaragaza iyo mpano, kugeza agororewe kujya mu Inteko Ishinga Amategeko, akahava ajya kungiriza RUCAGU mu Itorero ry’Igihugu. Hanyuma RUCAGU agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, akukana iki kigo, kiri mu bikomeye kandi bikorerwamo gahunda nyinshi z’icengezamatwara ry’Ingoma ya RPF-Inkotanyi. Aho mu Itorero ry’Igihugu, yaje kuhava ajya kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umuco na Sport, umwanya akiriho magingo aya !

RUKERAMIHIGO yifashisha igitabo cye yise “Intwari Idatwaza Intwaro n’Inda”! Uwo mutwe w’igitabo nawo ukaba ari igisingizo gisobanura Prezida KAGAME, ko adategekana igitugu, kandi ko nta nda mbi iri mu buyobozi bwe ! Ku gifuniko cy’icyo gitabo hariho n’ifoto ya Prezida KAGAME mu mpuzankano ya Gisirikari. Mu buhanuzi bwe kandi, RUKERAMIHIGO ntiyagoswe indi ngingo irikoroza mu minsi ya none ya “Kagame yarapfuye”, agakurira inzira ku murima ababyibeshya, ko Imana yabimushwishurije; ko ndetse no gupfa kwe atari iby’imyaka ya vuba aha! Si ba Prezida KAGAME na MUSEVENI Imana yatumyeho RUKERAMIHIGO, ahubwo n’uwa ANGOLA n’uwa KONGO-Kinshasa yabamutumyeho uko ari 4; ko umushinga wabo wo kugerageza kunga u Rwanda na Uganda, ari ukubeshyana babigira nkana!

Kuva ku munota wa 36’: 50’’ RUKERAMIHIGO, mu byivugo n’ibisingizo ararata gahunda ya «Ndi Umunyarwanda» ; ku ruhande rw’inyuma rw’igifuniko  cy’igitabo, yahumekewemo n’Imana, aho yabaga mu bishanga arara mu Itanura ! Nyuma Imana ikamwoherereza uwitwa MUTABAZI we wabashije no kwiga –RUKERAMIHIGO we yarangije amashuri 6 abanza gusa- , ngo azamwandikire neza icyo gitabo, na cyane ko ariwe ujya unamwandikira ibyo yoherereza MUSEVENI mu rurimi rw’Icyongereza, ataretse n’ibyo yoherereza Prezida KAGAME !