Umufasha wa Aimable Karasira mu byerekeranye n’ikoranabuhanga yaburiwe irengero.

Aimable Karasira Uzaramba

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa 3 Kamena 2021, aravuga ko umugabo witwa Nadjibu Mihigo usanzwe ufasha impirimbanyi Aimable Karasira mi bijyanye n’ikoranabuhanga birimo no gutunganya ibiganiro bye ku muyoboro wa youtube yaburiwe irengero nyuma y’aho Aiamable Karasira bamutaye muri yombi.

Inzego z’umutekano nka Police na n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) nta makuru zirimo gutanga niba yaba yaratawe muri yombi n’ibyo yaba akurikiranweho.

Umuntu uri hafi y’umuryango wa Nadjibu Mihigo yadutangarije ko umugore wa Nadjibu Mihigo witwa Mwadjuma Uwamahoro yagiye mu ma station yose ya Police na RIB mu mujyi wa Kigali ndetse no mu bitaro byose muri Kigali akaba yahamubuze. Nk’uko uwaduhaye amakuru akomeza abivuga ngo Mwadjuma Uwamahoro aheruka kuvugana n’umugabo we avuga ko agiye kwitaba kuri station ya Police ya Kicukiro ku wa mbere tariki 31 Gicurasi 2021. Nyuma y’aho ntabwo yongeye kuboneka no ku murongo wa telephone. Station ya Police ya Kicukiro  yabwiye uwo mudamu we ko batigeze bamuhamagara. 

Ntabwo turamenya neza niba ibura rya Nadjibu Mihigo hari aho rihuriye n’ifungwa rya Karasira Aimable, uretse n’imikoranire wari kandi inshuti ye y’amagara.

Tucyakomeza gukurikirana iyi nkuru, nihagira amakuru mashya tumenya tuzayabatangariza.