Umupolisi yakubise umugore amuciraho imyenda anamwambika ubusa

Ku wa gatatu tariki ya 30 kanama 2017 Ababyeyi babyukiye ku murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba bagiye gukorera ubuvugizi mugenzi wabo wakubiswe n’umupolisi akanamwambika ubusa.

Bamwe bavuga ko uyu mupolisi witwa Kazungu akwiye guhanwa n’amategeko. Abandi bakavuga ko Polisi y’u Rwanda igifite akazi kenshi ko kwigisha abapolisi bataramenya agaciro k’umuturage mu miyoborere.

Uyu mupolisi uzwi ku izina rya Kazungu asanzwe akorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama.

Amashusho ya TV1 ducyesha iyi nkuru agaragaza uyu mugore yambaye imyenda yacikaguritse [Umupira ndetse n’igitenge] nyuma y’uko arwanye n’umupolisi wari uje gufata umugabo we ushinjwa ibyaha.

Uyu mugore witwa Niyonsaba Eugenie washakanye n’umugabo utatangajwe amazina ; yasobanuye uko byagenze kugirango arwane n’umupolisi, yagize ati “nari narembesheje umwana, nibuka neza ko umugabo wanjye yari asohoye igare agiye gushaka ibinini by’umwana…Ubwo umugabo wanjye yari ageze ku musingi w’inzu abona polisi iraje.”

Yungamo ati “ ubwo Polisi ikiza nibwo yahise imubwira ko ije kumutwara, umugabo wanjye nawe arababaza nti ese nkoze iki ?, ngo umudamu wawe ari hehe ? Undi arabasubiza ati yicaye hano mu nzu yarembeshejeje umwana kandi nanjye ngiye kureba ibinini by’umwana.”

Uyu mugore avuga ko aribwo yahise abona umupolisi witwa Kazungu nawe atungutse mu rugo yinjiranye umujinya abwira umugabo we gushyira igare mu nzu.

Ati “shyira iryo gare mu nzu wangegerawe, ubwo nanjye nahise mpaguruka n’igishyika cyinshi mfata umwana mu maboko, maze gufata umwana nabajije polisi icyo umugabo wanjye akoze, ukankubita unziza iki ?.

Akomeza avuga ko muri ako kanya yababazaga icyo umugabo yakoze, abapolisi banigaga umugabo we ndetse nawe yatangiye gukubitwa. Kazungu yahise agira ati “Uranzi, uzi icyo ndicyo ? ..Uyu mugore yasubije ko amuzi ‘uri umupolisi.”

Ngo yakomeje gutakamba abaza uyu mupolisi icyo amuhora nyamara ngo undi yakomeje gukubita kugeza amushwanyagurijeho imyenda. Umugore kandi yabajije uyu mupolisi niba yaje yitwaje impapuro zita muri yombi umugabo we.

Ati “ndavuze ngo ceceka wambwakazi we, aba ankubise urushyi rwo mu musaya….wanjijiwe y’umugore ndakwereka icyo nkukorera.” Uyu mugore avuga ko yari yambaye igitenge ariko ngo uyu mupolisi yaramukubise kugeza ubwo asigaranye agakabutura yari yambaye imbere.

Ngo yatabawe n’abandi bagore baje bakamwambika ikindi gitenge. Ngo yongeye gukubitwa urushyi rwa kabiri anamuciraho umupira yari yambaye.

Uyu mugore yageze ku murenge yambaye uyu mupira wacitse ndetse n’igitenge cyacikaguritse.

Umutoniwase uri mu bagore bagera kuri 50 bari ku murenge wa Bugarama yavuze ko nawe yari ahari ubwo uyu mugore yakubitwaga ngo yiboneye uyu mupolisi yambika ubusa umugore w’uyu mugabo wari uje gufatwa.

Undi mugore nawe yavuze ko yiboneye uyu mupolisi akubita ku ibuye uyu mugore wabazaga uburenganzira bw’umugabo we.Ngo uyu mupolisi yakomezaga kumvikana avuga ko umugore we atavanywa aho, ngo yongeye gukubitwa urushyi umwana yari ahatse yikubita hasi.

Uhagarariye abagore ku rwego rw’akagari yasabye ko abapolisi bakwiriye kongera kwigisha imyitwarire kuko ibyo Kazungu yakoze byababaje benshi baturanye n’uyu muryango.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Inspector of Police (IP),Theobard Kanamugire, avuga ko uyu mugore ariwe wasagariye uyu mupolisi amufata mu mashati anavuga ko uyu mupolisi atigeze akubita uyu mugore ‘uriya mugore niwe wasagarariye uriya mupolisi amufata mu mashati.”

Source: umubavu

1 COMMENT

  1. Ubwobabeshyako police yica abagore nibabanze barebe sebuja uko ahondagura abali bokwa Rwigara abaca amaboko atwara namafranga yabo kuko yabuze esence yindege izamutwara muramerica numugorewe none arayabonye nimurwke ibyo bigwari byabagore byicaye munkiko bidashobora kuvugira abandi bagore barenganya muri imbwakazi mwese zibunza ivituba gusa ntakindi

Comments are closed.