Umuryango w’umunyamakuru Jean Bosco Gasasira ufite ibyo usaba Leta y’u Rwanda

Jean Bosco Gasasira

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Umuryango w’umunyamakuru Jean Bosco Gasasira ubu uri mu buhungiro mu gihugu cya Sweden, urasabira ubutabera Bwana Jean Bosco Gasasira udashobora kwivugira kubera impamvu z’umutekano we.

Mu itangazo uwo muryango washyize ahagaragara uravuga uhangayitse nyuma yo kumva ko uwahoze ari umupolisi witwa Aimable Murenzi wari warakatiwe gufungwa burundu nyuma yo kwica urubozo Bwana Jean Bosco Gasasira akamusiga yibwira ko yapfuye, yarekuwe ku buryo butubahirije amategeko.

Uwo muryango ukomeza uvuga ko wakubiswe n’inkuba nyuma yo kumva ako karengane, ukaba usaba Leta y’u Rwanda kongera guta muri yombi Aimable Murenzi agasubizwa muri Gereza.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Ukwakira 2018 nibwo inkuru y’ikiswe itoroka rya Aimable Murenzi yasakaye hose, urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rukaba rwaravuze ko uyu Aimable Murenzi yatorokanye na Visi Perezida wa Mbere w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, Boniface Twagirimana. Nyamara abazi neza Gereza ya Mpanga i Nyanza bari bafungiyemo bakaba bakemanga iryo toroka.

Aimable Murenzi

Harasabwa kandi ko Bwana Evode Mudaheranwa wahoze ari umunyamabanga wa mbere muri biro bihagarariye u Rwanda muri Sweden akaba yarirukanywe muri icyo gihugu azira kugira uruhare mu kuroga Jean Bosco Gasasira nawe yakurikiranwa kuri icyo cyaha cy’ubugome.

Nabibutsa  ko ubu Evode Mudaheranwa ari umwe mu bahagarariye u Rwanda mu gihugu cya Tanzania.

Twabibutsa kandi ko undi munyarwanda witwa Aimable Rubagenga ariko wiyise Emmanuel Habiyambere yatawe muri yombi n’igipolisi cya Sweden mu 2013 mu gihe yari mu mugambi wo kugirira nabi Jean Bosco Gasasira afatanije na Gen Jackson Nkurunziza uzwi kw’izina rya Jack Nziza.